RDC: Abasirikare 5 bakomerekeye mu mpanukaa y’indege i Beni

Abasirikare cumi na batanu, barakomeretse bikomeye ejo kuwa mbere igihe indege yo mu bwoko bwa Antonov ikoreye impanuka irimo irururuka i Beni mu Uburasirazuba bwa Republika iharanira demokarasi ya Kongo, nkuko abategetsi ba gisirikare babitangaje.

Iyo ndege yari itwaye abagenzi 68 hamwe n’abakozi bayo bane.

Lieutenant Somwe Mulimbi, ushinzwe umutekano ku kibuga cy’indege cy’i Beni yavuze ko nta n’umwe wapfuye, ariko ko 15 bakomeretse bikomeye, kandi bose ari abasirikare ba FARDC,igisirikare cya leta.

Umuvugizi w’igisirikare muri iyo ntara, Capitaine Make Hazukai, yavuze ko iyo ndege yataye umuhanda wayo igihe yarimo kururuka.

Ku musi wa kane, iyindi ndege yo mu bwoko bwa Antonov yari itwaye ibikoresho by’amatora nayo yakoze impanuka hafi y’umurwa mukuru Kinshasa, abantu batandatu bahasiga ubuzima.

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *