Nyabugogo: Amarira Niyose Kubashofeli Bakwa Amafaranga Nuwigeze Gufungirwa Kwiba Imodoka

Abashofeli bakoresha gare ya nyabugogo Bavugako bakwa amafaranga nabo ubwabo batazi impamvu yayo.


Ubwo twaganiraga na bamwe mubashofeli baparika muri gare ya nyabugogo Kumbogamizi bagenda bahora nazo iyo bari mu kazi, abenshi Bagiye bagaruka Ku kibazo cyuko iyo barimo gusohoka muri gare bakwa amafaranga Aho imodoka ntoya (twegerane) itanga 1500frw naho kwasiteri (coaster) igatanga Ibihumbi bibiri (2000frw).

Aba bashofeli ntibifujeko amazina yabo yatangazwa Kugirango uwitwa Manchester Arinawe ufate ayo mafaranga atabirenza.

Twagerageje kuvugisha Manchester Ku murongo wa téléphone Kugirango aduhe bwino Ku mafaranga yakwa abashofeli maze nawe agira Ati. “Iyo imodoka ipakiye abagenzi muri gare ibigomba guhemba umukozi wa gare kandi Amafaranga twaka abashofeli bayatanga Ku bwende bwabo.’
Ubwo Manchester yabazwaga Aho aya mafaranga ajya nicyo akoreshwa yavuze ko atabizi neza ahubwo ko azagenzura maze akabona kutubwira.

Uwitwa Patrick niwe usoresha aya mafaranga muri gare ya nyabugogo maze ubundi akayageza kuri sebuja ariwe Manchester.
Ubwo twamubazaga impamvu yaka abantu amafaranga ntabahe agapapuro nyemeza bwishyu (receipt) yavuze ko ibyo ntakintu yabivugaho kuko Ariryo tegeko yahawe na sebuja kandi amafaranga atajya ayashyira Ku mufuka we yose ayatanga uko yakabaye.

Nyuma yo kuvugisha uyu musoresha twagize amatsiko yo kumenya niba iki kibazo cya mafaranga yakwa bano bashofeli cyaba kizwi cyangwa se niba bikorwa m’uburyo bwemewe.
Ako kanya twahise dushaka umukozi wa RURA nawe utashatse ko twatangaza amazina ye kubw’umutekano we avuga ko iki kibazo arubwa mbere acyumvise Kandi ko agiye kugikurikirana.

Kurubu Ikibazo gihari yewe giteye inkeke bano bashofeli bakwa amafaranga nuyu bakunze kwita Manchester ariko amazina ye yanyayo akaba yitwa Byamurangwa Alias Fred nuko yigeze gukurikiranwaho icyaha cyo kwiba I modoka ndetse akanafungwa igihe yakoranaga na kompanyi ishinzwe gutwara abantu n’ibintu ya RFTC, ariko Ubu bakaba batazi ukuntu yaje kugarurwa mu kazi yewe ntibabwirwe n’impamvu ifatika yo kwishyura aya mafaranga.

Mugukomeze tugana imuzi kino kibazo, ubutaha tuzagerageza kuvugisha bamwe mubanyamuryango ba RFTC tumble Kuko niba Uyu Byamurangwa Alias Fred bakunze kwita Manchester niba akiri umukozi wabo niba Kandi Aribyo bagasobanura neza Aho ayamafaranga ajyanwa nicyo akoreshwa.

By: Imena.

Loading