Abanyamigabane ba RNIT Bishimiye Uburyo bw’ Ikoranabuhanga Bwashyizweho

Abanyamuryango b’ikigega RNIT Iterambere Fund ndetse n’abandi bifuza ku kigana bashyiriweho uburyo bworoshye bwo kwiyandikisha no kubitsa ukoresheje telephone yawe.

Muna Rusange y’ abanyamuryangoba RNIT, yabaye tariki 31 Werurwe, hamuritswe uburyo bushya abasanzwe bizigamira mu kigega RNIT Iterambere Fund bazajya bakore ariko n’abashaka ku kigana bakaba babukoresha igihe bashaka kwiyandikisha cyangwa kwizigamira mu kigega RNIT Iterambere Fund. Nuburyo bwahujwe na mobile money aho ukanda *589# ubundi ugakurikiza amabwiriza. Waba ukoresha telephone zino zigezwe cyangwa iya amatushi hose biremera nta kibazo.

Bamwe mu banyamuryango bitabiriye iyi Nama rusange bavuga ubu buryo bworoshye kurusha ubwari buriho mbere dore ko umuturuge wo hasi atashoboraga kuba yamenya ngo n’ ibiki, kubera hari harimo ikoranabuhanga ry’inshi ariko ubu ntakibazo buri muntu wese ya kwizigamira mu kigega RNIT Iterambere Fund.

Mutangana Godeliva, n’umuturage wo mu ntara y’ Iburasirazuba akaba avuga ko ikigega RNIT gifitiye umuturage akamaro kuko inyungu y’ubwizigame batanga ku mwaka ihanitse kurusha ibindi bigega akaba arinaho ahera asaba ubuyobozi bw’ RNIT kwegera abayobozi bo munzego zibanze mu gushyira mu bikorwa ubukangurambaga bwo gushishikariza abaturage kugana ikigega RNIT Iterambere Fund kuko byafasha gutera imbere nkuko izina ryacyo ribivuga.

Joseph Sibomana yizigamira mu kigega RNIT aho adawema ku vuga ko ushaka kugira ejo hazaza heza ntahandi wa kizigamira Atari muri RNIT kuko ukutinda kwaka gusubizwa amafaranga yawe ninako inyungu igenda yiyongera kandi ukaba nta handi wasanga inyungu irenze iyo batanga.

Yagize Ati. “Ni njiye mu kigega RNIT mfite intego y’imyaka 5 ko nzahita ngura ikibanza ariko mu mwaka 2 gusa n’izigamira mu kigega RNIT Iterambere Fund nari maze kugera kwiyo ntego nari nihaye ngira n’amahirwe ikibanza ntacyo gihita kiboneka nsaba amafaranga ndayahabwa kandi neza.”

Dr. Nzabonikuza Joseph, Umuyobozi w’inama ya’bahagarariye abizigamira mu kigega RNIT Iterambere Fund, avuga ko nkuhagarariye abizigamira ashimishwa nuko abizigamira iyo basabye gusubizwa ubwizigame bwabo babuhabwa neza ntangorane.

Dr. Joseph Nzabonikuzo Ati. “Iyo umuntu yatse ubwizigame bwe ikigega kikamugoboka biradushimisha kuko wa muntu niba yagize ikibazo kihutirwa ntago abagifashe umwenda ahubwo akoresha ubwizigame bwe kandi akabona n’inyungu ishimishije.”

Dr. Gatera S. Jonathan, Umuyobozi mukuru wa RNIT Iterambere Fund

Umuyobozi mukuru wa RNIT Iterambere Fund, Dr. Gatera S. Jonathan avugako niba uwizigamiye abasha gusubizwa ubwizigame bwe agahabwa n’inyungu maze ubundi byose akabibona bivuze ngo, umusaruro muri RNIT uhagaze neza.

Dr. Sebagabo Jonathan Gatera yagize Ati. “Dore hari umushoramari wakuyemo Miliyari 2.6, ariko atubwira ko vuba azagaruka agashyiramo menshi kurusha ayo yarafatimo.”

RNIT ni ikigega cya Leta cyatangiye mu mwaka wa 2016, aho inyungu ku mwaka bungukiraga abazigimiye yari 9.77, none ubu inyungu ikaba yarageze kuri 11.42 mu mwaka wa 2022.

Ubu muntu wese wifuza kwizigamira yabikora ahereye ku mafaranga 2000Frw gusa.

By: Bertrand M.

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *