Inyungu y’ Ikigega RNIT Iterambere Fund Yazamutse Ku kigero cya 53% mu mwaka wa 2023

Miliyari 3 na miliyoni 494,623,091 nizo ziyongereye mu kigega RNIT mu mwaka wa 2023 zivuye kuri Miliyari 2,209,399,091 mu mwaka wa 2022.

Ibi byatangajwe mu nama rusange y’Abanyamuryango b’ikigega RNIT Iterambere Fund, Isanzwe iba Buri mwaka.

Bamwe mu banyamuryango bitabiriye iyi Nama rusange bavuga bishimira inyungu Ikigega RNIT gitanga kuko iri hejuru cyane kurusha inyungu y’ibindi bigega Kandi Bavugako amafaranga Yabo babitsamo umutekano wayo uba wizewe.

Sebagabo Gatera Jonathan, Ni Umuyobozi mukuru wa RNIT Iterambere Fund, avugako inyungu yiyongere Ku kigero gihagije kuburyo Abashoramari barenga bihumbi 7 biyongereye mu kigega RNIT.


Gatera S. Jonathan yagize Ati. “Turashimira Abanyarwanda bitabiriye kuko umwaka ushize uretse kuba twarungutse amafaranga twunungutse Abanyamuryango bashya , kuko twari dufite abashoramari Ibihumbi 12 ariko Bagera Ku bihumbi 20, urumva ko rero aribyo kwishimira ndetse no gushimira Abanyamuryango muri rusange”.

Gatera S Jonathan, akomeza avugako kubera ubwiyongere bw’abashoramari byatumye Umutungo w’ Ikigega RNIT Iterambere fund wiyongera uva kuri Miliyari 28 ugera kuri Miliyari 41.
Umuyobozi mukuru wa RNIT Iterambere fund yasoje agira Ati. “Hari abantu basaba ko basubizwa amafaranga yabo, umubare wabo ukaba wariyongereye ariko icyiza gihari nuko amafaranga yabo bayasubizwa Kandi Ku Gihe, Aho Kugeza Ubu tumaze gutanga agera kuri Miliyari 2.5.

Kuva Ikigega RNIT Iterambere Fund cyatangita kimaze kwa Kira Umutungo w’amafaranga akababaka Miliyari 50.

By: Munyazikwiye Christian

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *