Kamonyi:Uruganda Ingufu Maize Flower Ltd rurakemangwa ubuziranenge

Mugihe Isi yose n’u Rwanda rurimo muri rusange , bihangayikishijwe no gukaza ingamba mu byazamura ubuzima bwiza kubabituye hirindwa ibyakurura indwara zidakira zikurikirwa n’imfu za hato na hato , hari bamwe baca murihumye kubwo gushaka inyungu zihuse , bagakora  bimwe mu bihabanye n’izi ngamba.

Nyuma yo kugera  mu Akarere ka Kamonyi , Umurenge wa Runda , Akagari ka Muganza ,Umudugudu wa Nyagacyamu , tugendeye kumakuru twari dufite aturuka kubaguzi  n’abakiliya bakoresha kawunga izwi ku izina rya INGUFU MAIZE FLOWER Ltd , twasanze hari uruganda rw’uwitwa Havugimana Emmanuel ,

ruhagarariwe n’uwitwa   leonidas sezirahiga  rukorera mu mazina ya koperative rwiyitiriye yahawe izina rya KWCO , rutungwa agatoki kuba rushobora kuba intandaro yo kwangiza ubuzima bwabarya ifu rukora kuko kenshi bayisangamo uduce tw’ibyuma , bagakemanga ubuziranenge bwayo.

Tumwe m’utuyunguruzo dukemangwa guteza ibibazo kubera kudasimbuzwa , ahubwo bakuzuzaho sudire

Mubyakunze kugarukwaho  mu mikorere y’uru ruganda , rwakunze gushidikanywaho rukitiranywa n’urundi bijya guhuza amazina rukoresha (Brand Name) bikaba byarafashe igihe mu gutahura ukuri kubyatangazwaga n’abakemangaga  ubuziranenge bw’ibihakorerwa.

Tumaze gusura uru ruganda rutunganya umusaruro w’ibigori rukawubyaza ifu ya kawunga , twasanze mu mikorere y’urwo ruganda haba higanjemo ibikoresho byakwangiza ubuzima bw’abantu hashingiwe ku kuba ingasire zikoreshwa ari inshurano zisudirwa ubutitsa bitewe no kunanirwa kwazo , hakazamo n’ibindi byuma bikoreshwa mubigize imashini zisya  bicikagurika kenshi , aha naho  hagakoreshwa uburyo bwo gusudira aho kubisimbuza , ari nabyo bituma abadusabye kubakorera ubuvugizi bashingiraho basaba ko inzego za leta zirebwa n’iki kibazo zabagoboka bidatinze.

Twashatse kumenya zimwe mu ngamba zirambye ubuyobozi bw’uru ruganda bwaba buteganya murwego rwo guca ukubiri n’ikoreshwa rya bimwe m’ubyangiza ubuzima bw’abantu, maze umuyobozi warwo Emmanuel Havugimana  ntiyaduha umwanya .

ariko umuhagarariye ariwe  leonidas sezirahiga  yabwiye ikinyamakuru IMENA  ko atabona icyo ahita adusubiza kubyo twabonye  ko aza dusubiza  .

ibikandi ninabyo uwushinzwe  food science  aho atubwira ko nawe ntacyo yavuga batamuhaye uburenganzira abayobozi bamukuriye.

Twavugishije Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge  wa Runda  Mwizerwa Rafiki , adusobanurira ko icyo kibazo atari akizi , ko ahubwo bigiye kubashaka mu rwego rw’igenzura , bakareba niba ariko biri , hagatabarwa abaturage hakiri kare batarahura n’ingaruka z’ibivugwa.

Mu bindi bigaragara kuru uru ruganda harimo kuba umusaruro w’ibigori  ufatwa nabi , kuko urundwa hanze ahantu hadateguwe  neza , bituma ubukonje bubyara uruhumbu buwugeraho   byoroshye , ibi bigaterwa ahanini n’uko nta bwinyagamburiro bitewe n’uko inyubako uruganda rukoreramo ari ntoya cyane.

Abahanga  bavuga ko hari bumwe mu burozi bwitwa Aflatoxine bugereranywa  n’uruhumbu buterwa no gusarura cyangwa guhunika umusaruro nabi , ibi bikabangamira cyane ibinyampeke.

Uru ruhumbu n’ibindi bibazo bibangamiye  ubuziranenge bw’ibinyampeke  bishobora guturuka mu kubikwa nabi , ngo bigenda bigira ingaruka zinyuranye kandi mbi cyane ku baturage barya cyangwa banywa ibikozwe mu moko y’ifu yahuye n’ubu burozi.

Umuturage uhaturiye utashatse kwivuga kubwumutekano we yagize icyo atangaza Agira Ati.”  Ururuganda  ruduha ibintu bitujujuje ubuziranenge twabimbwiye n’umurenge ariko ntacyo bigeze babikoraho.”

yongeyeho ko  n’umurenge ubuzi  ibyiza   ni bibi  bikorerwa hano baba babizi nuko babyirengagiza kuko beninganda baba baratanze  ku mirenge amafaranga menshi kugirango bakore bityo umurenge wabona namafuti ukabyirengagiza kubera ruswa baba barariye.

Tumwe m’utuyunguruzo dukemangwa guteza ibibazo kubera kudasimbuzwa , ahubwo bakuzuzaho sudire
Ibikoresho byo muri uru ruganda  usanga ahanini bikozwe m’uburyo bwo kwirwanaho , hatarebwe inyngu z’abakiliya
Bitewe  no kuba inyubako idahagije , umusaruro nawo urahangirikira nabyo bikaba byagira ingaruka

Ukinjira m’uruganda usanganirwa n’umwanda w’uruvangitirane
Uru ruganda ruherereye mu murenge wa Runda , ahazwi nka Bishenyi

Inkuru iracyakomeza……….

Florance Uwamaliya

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *