Kirehe: Hatagize igikorwa ku mipaka virusi itera Sida yakiyongera

Bamwe mu baturege bo Karere ka Kirehe baragaragaza ko nubwo  bahabwa udukingirizo Virusi itera  Sida iracyari hejuru cyane nkuko  umuyobozi w’ibitaro yagaragaje imibare y’abafata servise z’abafite ubwo bwandu bwa Virusi itera Sida ko ari 5010  naho ubwandu bushya buri kugipimo 1,08.

Abanyamakuru bakora k’unkuru z’ubuzima Igihe baganiraga n’Ubuyobozi bw’ Akarere Ka Kirehe

Mukashyaka x wahinduriwe izina  akaba atuye ku mupaka w’u Rwanda na  Tanzaniya   aganira n’ikinyamakuru Imena yagaze ati”. Mfite imyaka 34 nkaba nkorera,  aha  mpamaze imyaka 16 kuko naje nje gukorera umuntu mu kabari  birangira mpakunze kuko haba amafaranga  cyane. Aha ku mupaka uburaya burakabije cyane, abakobwa baza gutega abashoferi bavuye nka za Dar-Es-Salam kuko baba bafite amafaranga menshi, ugeze hano muri week end cyangwa nimugoroba wahasanga abakobwa benshi bategereje abagabo babagura, impungenge zo ntizabura none se ko hari nabakora ubwo buraya ntibibuke kwikingira, ubwo urumva kwandura cyangwa kanduza abandi SIDA bitabaho.””

Sibomana  Marcel  nawe n’umwe mu baturiye umupaka   nawe yagize icyo ambwira  ikinyamakuru Imena aho yagaragaje impamvu virusi itera sida  igenda yiyongera   mu karere kabo   aho yagize ati” Duturiye umupaka ucamo abanyamahanga benshi ndetse dufite n’abana b’abakobwa  baba mu nkambi y’amahamba baza  kwigurisha ku bashoferi batwara ibikamyo  ikibabaje muri byo nuko usanga harimo abana bato  ubona badashaka kubireka kuko  tugerageza  kubigisha  bakatubwira ko  batazongera bwacya tukongera tukababona.”

Yongeyeho ko n’ubwo bigisha  gukoresha agakingirizo  ko hakiri imbogamizi   zo kutubona  kubera umbwinshi bwabagana umupaka dore ko haraho baba bagafite  bwakira kagahenda kagera 2000 bitewe n’umuntu  babonye uje kukagura bityo benshi bagasubirayo bakabategeka gukora imibonano mpuzabitsina  idakingiye  ngo kuko ntibabona ayicumbi ngo babone nayagakingirizo.

Umujyanama w’ubuzima mu Karere Ka Kirehe, Umuhoza Christine

Umuhoza Christine n’umujyanama w’ubuzima  muri Kirehe nawe yagaragaje  uburyo  indangamirwa babasha kuzitaho izo basanze zaranduye agakoko gatera Sida, aho bazishishikariza    abafata imiti  cyangwa  gukoresha agakingirizo   kugirango badakwirakwiza  agakoko gatera virusi itera sida.

Dr. Munyemana Jean  Claude, Umuyobozi mukuru  w’ibitaro by’Akarere ka Kirehe

 Dr. Munyemana Jean  Claude n’Umuyobozi mukuru  w’ibitaro by’Akarere ka Kirehe  yatangarije  abanyamakuru  bibumbiye mu ishyirahamwe rirwanya Sida Abasirwa,  ati”. Dushyiramo imbaraga nyinshi mugukora ubukangurambaga buherutse gukorwa kuva tariki ya 2 Ugushyyingo 2023 kugeza tariki ya 14 Ugushyingo 2023, aho duheruka gutanga udukingirizo 50414 hakanapimwa abagera 15750 .”

Yadutangarije  ko muri abo bapimwe  37 basansanze baranduye virusi itera Sida  bagahita bagirwa inama zuko bakitwara gahita banatangizwa imiti.

Umuyobozi w’Akarere w’ungirije  ushinzwe  imibereho myiza, Mukandayisenga Janviére

Mukandayisenga Janviére   Umuyobozi w’Akarere w’ungirije  ushinzwe  imibereho myiza y’abaturage nawe yaduhaye ishusho ya karere aho gatuwe  n’abaturage bagera  460860 , ikigo nderabuzima cya kirehe kikaba gikurikirana abafite virusi itera soda bagera  518 aho usanga higanjemo imirenge itatu ifite  abarwaye virusi itera siga bari hejuri ya 250  harimo imirenge ya kgina na kirehe na Gatore  abobose bakaba  baba mu ndangamirwa    Aho yagize ati” Dufite umubare wabakora umwuga  w’uburaya  urihejuru 250 ari bo twise (indangmirwa)   dikoresha uko dushoboye tukabahuza nabaterankunga bakabaganiriza uburyo bakwiye kwifata yewe haba harimo nabafite imbaraga bagahambwa akazi muri VIP.”

Yakomeje yerekana ko akarere kabo kaza kwisonga mu turere 7 turi hejuri mudufite virusi itera sida, aho yavuze ko( 3-1 ) ko umwe muri bo  ko  aba arwaye Kandi ko  ikigo k’igihugu gishinzwe ubuzima RBC imibare giheruka gutangaza  yabafata imiti  kobagera 218,314 naho mu intara y’uburasirazuba bakagera 49,5 bafata  imiti.

By: Uwamaliya Florence

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *