Rwanda: Hitegwe Izihe Ngamba Nshya Zo Guhashya Ruswa.

Transparency International Rwanda kubufatanye na Ministeri y’Ubutabera n’Urwego rw’Umuvunyi n’abandi bafatanyabikorwa bahuriye mu nama yarigamije kurebera hamwe politike yo kurwanya Ruswa irimo itegurwa isimbura politike yarisanzwe iriho yo muri 2012.

Umuyobozi Nshingwabikorwa wa Transparency International Rwanda, Mupiganyi Appollinaire Avuga ko kuva mu mwaka wa 2012 kugeza ubu hari haciye igihe kinini, kuko habayemo impinduka nyinshi muri gahunda yo gukumira no kurwanya Ruswa nki itegeko rishya ryagiyeho muri 2018 kandi n’uburyo Ruswa yarimeze muri 2012 ubu ntago ariko ikimeze.

Umuyobozi Nshingwabikorwa wa Transparency International Rwanda, Mupiganyi Appollinaire

Akomeza avuga ko urebye uko ruswa yatangwaga mbere atariko igitangwa kurubu kuko abarya ruswa basigaye bakoresha andi mayeri atandukanye naya mbere.

Appollinaire Mupiganyi Ati. “Muriki gihe ikoranabuhanga ririmo rizamuka ntago abantu bakigendana amafaranga mu ntoki bivuze ngo na ruswa nayo ntago igitangwa mu buryo twari tumenyereye ahubwo ubu nayo isigaye itangwa mu buryo bw’ikoranabuhanga niyo mpanvu hagomba kujyaho politike yo Gukumira no kurwanya Ruswa Ijyanye n’igihe tugezemo”.

Mbonera Théophile ni Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’Ubutabera Avuga ko kuba hari gutekerezwa guhinda amategeko agenga kurwanya no gukumira ruswa bitavuzeko ayarariho agiye kuvanwaho Burundi ahubwo ko arukongeramo ibindi kugirango y’amategeko abahamye koko kandi ajyanye n’igihe.

Mbonera Théophile, Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’Ubutabera

Mbonera theophile Ati. “Hari ibyaha bishya bigenda biza bikazana na ruswa maze ruswa nayo ikagira amasura agenda ahindagurika bityo rero bikaba bisaba ko byanze bikunze hafatwa izindi ngamba nshya zituma ayo masura mashya ya ruswa atarazwi abonerwe ingamba zigamije kuyarwanya.”

Impinduka zabaye mw’itegeko rishinzwe kurwanya no gukumira ruswa ryavuguruwe harimo kuba kurubu Mu Rwanda icyaha cya ruswa kidasaza ndetse no kunyereza umutungo wa Leta nacyo ubu kikaba ar’icyaha gifatwa nka ruswa.

By: Bertrand Munyazikwiye

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *