BuySellorRent Yaje Ari Igisubizo ku Baguzi, Abagurisha n’ Abakodesha

Abagura, Bakagurisha cyangwa Bagakodesha bifasishije isoko rya buysellorrent.com rikora mu buryo bw’ikoranabuhanga bavuga ko iri soko rimaze gutera imbere kandi ribafitiye akamaro kanini doreko usanga bafite abaguzi bibicuruzwa byawe bityo ukaba wabona umukiriya vuba.

Umuyobozi w’ungirije wa BuySellorRent.com, Jean Bosco Ndahiro, avuga ko iri soko ritangiye kuba ubukombe bityo ko nabo bagiye kwagura ndetse bakongera imikorere yabo aho bitagendaga neza bakabikosora.

Ndahiro Jean Bosco, Umuyobozi w’ungirije w’isoko rya BuySellorRent.com

Bwana Ndahiro Jean Bosco yagize Ati. “tugiye gushyiraho imirongo yo guhamagaraho izwi nka (Toll Free) kugirango akazi kacu karusheho kugenda neza kandi n’abatugana bibasho kuborohera ku buryo ugize ikibazo ahita abona ubufasha bwihuse mu gihe gito.”

Akomeza avuga ko kandi nkuko isoko riri kugenda ryaguka bagiye kongerera ubumenyi abakozi bari basanzwe bakoresha kugirango babashe gutanga serivise zinoze.

Jean Bosco Ati. “serivise dutanga, bamwe mubo tuziha bagera kuri 60% batugaragarije ko bazishimira ariko twe turifuza kongera uwo mubare byibura abishimira serivise zacu bakagera kuri 99% kuko nta byera ngo De.

Asoza avuga ko bimwe mu bibazo ababagana bakunze guhura nabyo harimo nkuko iyo umukiriya agiye kwishyura hari igihe asanga MoMo idakora cya irikugenda gahoro bikaba byatuma atishimira uko uwo muyoboro uri gukora, ariko tugira ishami rishinzwe kwita no kwakira abakiriya (Customer Relationship) aho umukiriya ajyana nimero yacu aho agize ikibazo bakaba bamufasha.

Uburyo irisoko rya BuySellorRent rikora, bisaba kuba ufite interinet muri telephone yawe ubundi ukajya ku rubuga www.buysellorrent.com ukaba wasangaho ibikoresho byinshi bitandukanye.

Umuntu wese ufite igicuruzwa aratugana tukagishyira ku isoko ubundi akabona abaguzi mu gihe gito kuko twe baba bahari.

By: Imena

Loading