Ish Kevin ari mu maboko ya RIB

Umuhanzi Sekamana Kevin uzwi kw’izina rya Ish Kevin na bagenzi be bari mu Maboko ya RIB kuva ku itariki ya 25 Kamena 2021, bakaba bakekwaho gukoresha ibiyobyabwenge.

Ish Kevin

Ish Kevin

Muri abo bagenzi ba Ish harimo abakobwa bane n’umusore umwe aribo Munyanshoza Celine, Umulisa Benitha, Mugisha Patrick, Byukusenge Esther na Nziza Orga.

Baracyekwaho icyaha cyo kunywa ikiyobyabwenge cyo mu bwoko bw’urumogi, aho bafashwe barenze ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19, cyane ko ngo bari barimo no kunywa inzoga.

DJ Brianne ari mu bafunganywe na Ish

DJ Brianne ari mu bafunganywe na Ish

Ibi birori bari barimo byabereye mu Karere ka Gasabo, Umurenge wa Gisozi, Akagari ka Musezero muri Gasave. Abafashwe ubu bafungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Gisozi.

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *