Umumararungu Sandra wamenyekanye muri Sinema Nyarwanda yitabye Imana

Umumararungu Sandra wamenyekanye muri Sinema y’u Rwanda by’umwihariko muri filime nka “Kaliza”, “Ruzagayura”, “Amarira y’urukundo” n’izindi yitabye Imana kuri uyu wa 24 Kanama 2021.

Uyu mukobwa wasaga n’uwashyize ku ruhande ibyo gukina filime akinjira mu bushabitsi, amakuru avuga ko yitabye Imana kuri uyu wa Kabiri azize uburwayi yari amaranye iminsi.

Umwe mu nshuti ze wahaye amakuru IGIHE yagize ati “Ni byo yitabye Imana azize uburwayi yari amaranye iminsi. Yari arwariye i Kanombe.”

Umumararungu Sandra uretse kuba azwi muri Sinema y’u Rwanda, yagarutsweho mu itangazamakuru cyane ubwo yakundanaga na Bahati wahoze mu itsinda rya Just Family.

Uyu ni na we winjije Bahati wo muri Just Family mu bijyanye no gukina filime mu 2012.

Mu 2017, Umumararungu yaje kugira uruhare runini mu gutuma itsinda rya Just Family ryongera gusubirana nyuma y’imyaka myinshi risa n’iryakubise umutwe hasi.Umumararungu Sandra yitabye Imana azize uburwayiUmumararungu Sandra yamenyekanye cyane muri Sinema NyarwandaUmumararungu yavuzwe igihe kinini mu rukundo na Bahati wahoze mu itsinda rya Just Family nubwo batabashije kubanaRuzagayura ni yo filime yatumye izina Umumararungu riba ikimenyabose mu bakurikiranira hafi Sinema y’u Rwanda

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *