Umutobe Salama Juice Uraganisha Abanyarwanda mu Manga y’ Urupfu

Mu gihe U Rwanda nabaturarwanda bari murugamba rwo kurwanya akajagari, haba mubucuruzi ndetse nibijyana nabyo, harimo gutunganya ibyo bicuruzwa no kureba uburyo ibyo bicuruzwa bikorwamo, hagamijwe ku biha isuku ihagije yaba mu buryo bwo kubicuruza no ku bitunganya.

Umutobe Witwa Salama juice, Ukorwa na Joyland Company Ltd

Uruganda rukora umutobe wa Salama Juice rwitwa Joyland Company Ltd rukorera mu mujyi wa Kigali mu Karere Ka Nyarugenge mu Murenge wa Mageragere, ibyokuba u Rwanda n’ Abaturarwanda bagomba kuba heza hasukuye kandi bakagira n’ubuzima bwiza, ibyo uruganda rwa Salam Juice rukaba rusankaho rutabikozwa, ahubwo bo icyo bapfa akaba arugushyira ibyo kunywa hanze bikarangiriraho dore ko bimwe mu bicuruzwa byabo iyo bisohotse bikagera hanze bitongera kwitabwaho ukundi. Kuburyo byageze naho ababikura kuruganda babanza gusa nkaho babihindurira uko byaje bimeze yewe bikanatwarwa muburyo butujuje ubuziranenge.

Hari bamwe byagaragaye ko iyo bavuye gufata ibyo byo kunywa bagira aho bihengeka bagatangira kubivoma babihindurira uburyo byari bipakiyemo, nukuvuga bagafata amajerekani bakuye ku ruganda apakiye neza bakagira ibyo bongeramo bitaramenyekana neza ariko uko byagaragaye nuko bihindurirwa uburyo byari bifunzemo. Ubundi bakabishyira mu mufuka nyuma bikaza gushyirwa ku magare akaba ariyo abijyana ahandi hatazwi ariko ibyo byose bikaba bitemewe n’umujyi wa Kigali kuko nabyo biri mubiteza akajagari bikaba bidindiza n’iterambere bigatera n’umwanda mu gihe hari gahunda yo kugira Kigali Isukuye.

Ibyaribyo byose byongerwa muri iyo mitobe (juice) ntago biba byujuje ubuziranenge, bivuze ngo ubuzima bw’abanyarwanda buri mukangaratete kubera iyo mitobe yitwa Salama Juice

Twashoboye kuvugana nuhagarariye inyungu z’uruganda Joyland Company Ltd rukora umutobe wa Salama Juice, Madam Rebecca Mukawera, avuga ko ibyo bikorwa nta makuru abifiteho kandi ko iyo umucuruzi ahawe ibicuruzwa ibisigaye aba ari bye ku giti cye bo nk’ uruganda ntakindi bongera gukurikirana.

Gusa yakomeje atubwira ko agiye kuvugana na nyir’ uruganda bakagira andi makuru baduha ariko ubwo twasohoraga iyi nkuru twari tutarabasha kubabona kuko telephone yabo itari ku murongo.

Aho barimo kubishyira mu mufuka kugirango babone uburyo babitwara ku igare
Abanyonzi yewe n’abamotari dore uko baba bashagaye ibyo bikorwa bitemewe yewe bitujuje ubuziranenge

By: Imena

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *