Nyamirambo: Hari abantu bafite ubumuga biteje imbere binyuze mu ikoranabuhanga

Mu Karere Ka Nyarugenge mu Murerenge wa Rwezamenyo  abantu bafite ubumuga ntibahejwe mu kwihangira imirimo aho bamwe batanga serivisi z’irembo ndetse n’izo guhanahana amakuru bita Kafe interinete (Internet café).

Munyentwari Jackson, ufite ubumuga bw’ingingo yashoboye gushiinga kafe interneti

Munyentwari   Jackson, umwe mubantu bafite ubumuga bw’ingingo afite café internet isakaza amakuru iherereye mu Murenge wa Nyamirambo, Akarere ka Nyarugenge, ahazwi nko kuri mirongo ine (kuri 40).

Avuga ko kuba afite ubumuga bw’ingingo bitamubuza gutunganya akazi ke no guha serivisi nziza abamugana.

Munyentwari asobanura ko ubumuga bw’ingingo bwavuye ku ndwara y’imbasa, aho agira ati’’: Navukanye ingingo nzima nk’abandi bana, nyuma ababyeyi banjye baza gusanga hari izidakora neza, babibonye bajyana kwa muganga bababwira ko ndwaye imbasa ndavurwa, mpabwa n’insimburangingo’’.

Akomeza ati: “Ibi byatumye mbasha kugana   ishuri ndiga, ndetse nyuma yaho nashoboye no kwiteza imbere. Nshimira ababyeyi banjye bagize umuhate wo kumvuza no kushyigikira kuko hari benshi nzi batabashije kuvuzwa, bityo bakavutswa uburenganzira bwabo,  bakaba babayeho mu buzima butari mbwiza”.

Murekatete valentine nawe n’umwe ufite ubumuga bw’ingingo, akaba ari umu ajenti (Agent) ukora ibijyanye no kohereza no kwakira amafaranga, hamwe na serivisi zo kwishyura imisoro ya Leta hifashishijwe ikoranabuhanga.

Murekatete Valentine, umwe kubafite Ubumuga wabashije kwiteza imbere binyuze mu kazi akora k’ubu ajenti (agent).

Murekatete ukorera mu Karere ka Nyarugenge, mu Murenge wa Rwezamenyo ashishikariza abari n’abategarugori kwiteza imbere mu ikoranabuhanga, haba ku bafite ubumuga n’abatabufite.

Yagize ati:’’Akazi nkora kanshoboje kwiteza imbere, kuko nabashije kwigurira inzu mbikesha ubu-ajenti, mbayeho neza n’umugabo wanjye n’umwana wacu. Inzu zanjye ndazikodesha bakampa amafaranga nifuza, ikirenzeho nijye winjiza menshi mu rugo.’’

Akomeza agaragaza ko ashoboye, ndetse ko kuba atanga serivisi zinogeye abakiriya, byatumye agirirwa icyizere ku buryo bamugana ari benshi, ndetse ngo niyo ataragera mu kazi hari abamusanga mu rugo akabakorera.

Asaba abakobwa n’abagore kuvana amaboko mu mufuka bagakora bakiteza imbere, birinda gutega amaboko no kumva ko hari abantu bashinzwe kubagirira impuhwe kuko bifitemo ubushobozi.

Mukantwari Ansilla, ni Umuyobozi w’Umudugudu w’intwari, nawe yagize icyo avuga kuri ba rwiyemezamirimo bakorera  mu mudugudu we, aho  yagize Ati’’: Yaba  Murekatete cyangwa Munyentwari jackson,   ni bamwe  mu baturage nyobora bubahiriza  gahunda za Leta,   yemwe no mu muganda  nabo bifatanya n’abandi kuwitabira.’’

Mukantwari, anenga abaturage bafite ingingo zitarwaye batajya bitabira Umuganda, akanasaba abantu bagifite imyumvire yo kwita abafite ubumuga amazina abatesha agaciro kubicikaho. Nyamirambo: Hari abafite ubumuga biteje imbere binyuze mu ikoranabuhanga

UWAMALIYA Florence

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *