Ubuzima bwo gutotezwa abakundana bahuje imiterere bacamo barasaba ko bwacika

Nyuma yakarengane kenshi no kuvangurwa mu bandi “Abakundana bahuje imiterere” bibumbiye mu muryango wa LGBTQIA+ bahuguwe byinshi ku bijyanye nuburenganzira bwabo

Mu gihe cyatambutse hagiye humvikana ibibazo bitandukanye harimo ihohoterwa n’ivangurwa rikorerwa bamwe mu bakundana bahuje imiterere, bazira uko bari kandi nabo ubwabo batarabigizemo uruhare yewe bikagera naho umubyeyi y’irukana umwana we yibyariye, abandi bakabirukana mu kazi ndetse rimwe na rimwe ntibanahabwe serivise zihabanze.

Umuryango HDI (Health Development Initiatives) ufatanyije na RYFPL (Right For Young Feminist And Positive Life) hamwe na wiceceka yewe nindi miryango iharanira uburenganzira bwa muntu bateye intambwe yo gusobanurira abantu ibijyanye n’ubuzima bw’ababana bahuje imiterere hagamijwe kugirango ivangura n’akarengane bibakorerwa bicike burundu.

Umuyobozi wa wiceceka Uwayezu Andre yabwiye imenanews ko mu kurwanya no kurandura burundu ihezwa n’akato bikorerwa abanyamuryango ba LGBTQ­+ ba bishyize mu byiciro bitatu.

Ati”. Ikiciro cya 1 twabanje ku ganiriza abakundana bahuje imiterere ubwabo gusobanukirwa no kumenya uburenganzira bwabo yewe nuko bakwitara igihe bahuye nako kato cyangwa ivangura, Ikiciro cya 2 habayeho ku ganiriza ababyeyi, Abayobozi b’amadini n’amatorero ndetse n’abashinzwe umutekano hamwre n’abayobozi bibanze kugirango bumve neza ko niba umwana wabo akururwa nuwo bahuje igitsina badakwiye ku muca mu muryango cyangwa ngo bamwamagane nkuko haraho twagiye tubibona, Icya 3 ni itangazamakuru kugirango mu gihe habayeho ihohoterwa rikorerwa umunyamuryango wa LGBTQ+ bashobore kumenya uko batangazamo iyo nkuru batagize nabo uwo bakomeretsa igihe badasobanukiwe neza ibyerekeye uyu muryango wa LGBTQ+.

Musangwa Jonathan umukozi w’umuryango uharanira uburenganzira bwa muntu “Human right first and association” akaba n’umunyamategeko wabigize umwuga yavuzeko nta munyarwanda ukwiye gukora ivangura ku muntu uwariwe wese kuko hari amategeko abihanirwa.

Ati.”Mwitegeko nshinga ariticle ya 16 igena uburyo ki umuntu wese ukora ivangura yahanwa n’amategeko, noneho mu mategeko nshinjabyaha ariticle ya 163 ihana umuntu wese wakoze icyaha cy’ivangura naho 164 igahana umuntu washishikarije mugenzi we gukora ivangura, Akaba  Ari naryo kose abanyamakuru bakunze kugwamo kubera ko nta makuru ahagije baba bafite ku kintu.

Yasoje agira Ati”. Iyi niyo mpamvu twahisemo n’abanyamakuru ko basobanukirwa kugirango babashe kugira amakuru ahagije bityo batazagongwa n’amategeko.

Umukozi w’umuryango  wa HDI (Health Development Initiatives)  Muhirwa Suleiman agaruka ku ngaruka mbi bamwe mu banyamuryango ba LGBTQ+ bahura nazo iyo bakorewe iryo vangura.

Yagize Ati,” Iyo nk’umwana umuryango umutereranye n’incuti zikakuvaho n’akazi baka mwirukana kubera uko ateye atangira kwigunga ugasanga niba atankwaga ibiyobyabwenge abyishoyemo cyangwa se atekereje kwiyahura kubera kuba wenyine bikarangira agize ikibazo cy’imitekerereze.

Yasoje asaba abantu bose batanga serivise z’ibanze ndetse n’ingeri zose z’abantu ko babafata nk’abantu nk’abandi kandi kuba aruko bameze ntago ari amahitamo yabo kandi twizeyeko bizageraho bigacika kuko na cyera twakubitaga umwana urisha imoso ariko kurubu byaracitse kandi uwo mwana nawe siwe wabaga yabyihitiyemo nibyabaga bimurimo.

By: Uwamaliya Florence                                                

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *