CICR yamuritse ibikorwa by’ubutabazi yakoze mu gihe cya Jenoside ya korewe abatutsi muri 1994

Ku wa gatatu tariki ya 31 Gicurasi 2023, ku biro bya Komite Mpuzamahanga y’Umuryango utabara imbabare CICR i Kigali, hizihirijwe imyaka 60 uyu muryango umaze ukorera mu Rwanda. Hifashishijwe amafoto, CICR yagaragaje ibikorwa yagiye ikora mukurengera ubuzima bw’abantu by’umwihariko kuva 1993 no mu gihe cya Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994.

Mu mafoto yamuritswe, abitabiriye uyu muhango barimo Abambasaderi bahagarariye ibihugu bitandukanye mu Rwanda, abayobozi b’imiryango mpuzamahanga itandukanye, abayobozi batandukanye bo mu nzego za Leta, ndetse n’abayobozi ba Croix Rouge y’u Rwanda, beretswe ibikorwa CICR yakoze mu Rwanda harimo kuvura inkomere za Jenoside, kubagaburira no guhuza imiryango yatandukanye.

Christoph Sutter, Umuyobozi wa CICR muri Uganda, u Rwanda n’u Burundi avuga ko bishimira ibikorwa bagezeho mu myaka bamaze mu Rwanda.

Christoph Sutter, Umuyobozi wa CICR muri Uganda, Rwanda ndetse n’u Burundi

Agira ati ”Twishimira imyaka tumaze dukorera mu Rwanda ndetse n’imikoranire myiza na Leta y’u Rwanda. CICR yatangiye gukorera mu Rwanda kuva 1963 ariko tuhagira ibiro bihoraho kuva 1990. Nkuko inshingano za CICR ziri twakoze ibikorwa byinshi byo kurengera ubuzima bw’abantu mu bihe by’amage. By’umwihariko twafashije amagana y’abantu bari bababaye mu gihe cya Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda, twavuye abantu, duhuza imiryango yari yaratatanye, ndetse n’ubu turacyakomeza kubikora…”

Esperance Hitimana ni umubyeyi w’imyaka 49. Ashima ibikorwa bya CICR dore ko uyu muryango wamutabaye mu gihe cya Jenoside yakorewe abatutsi.

Esperance HITIMANA, Uwafashijwe na CICR muri 1994

Agira ati ”Mu gihe cya Jenoside narakomeretse abantu barantoragura banjyana mu bitaro bya CICR, kuko niyo yonyine yari ifite ibitaro mpamya ko iyo bataba hafi mba narapfuye.”

Yongeraho ko ashima urwego agezeho kuko nyuma yo kumuvura bahise bamuha akazi kugeza ubu.

Agira ati ”Kubera ko ibitaro byari bifite abantu benshi bagomba kwitabwaho, iyo watoraga agatege wahitaga uhabwa inshingano zo kwita ku bandi. Ng’uko uko nahise mbona akazi muri CICR kuva mu 1994”.

Uyu mubyeyi avuga ko CICR ari umuryango mwiza kuko usibye kukuvura bagufasha no mu iterambere ryawe ku giti cyawe.

Umujyanama mu by’amategeko muri CICR akaba n’umuyobozi w’Ishami ry’itangazamakuru no gukumira, Namahoro Julien avuga ko bagihura n’imbogamizi z’uko mu bihugu byinshi cyane cyane ibirimo intambara batemererwa kugera kubababye.

NAMAHORO Julien, Umujyanama wa CICR Muby’ Amategeko

By: Uwamaliya Florence

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *