Leta Irasaba Umugore Wo Mucyaro Kugana Ibigo By’imari Mu Rwego Rwo Kwiteza Imbere

Leta yahaye amahirwe abagore bo mucyaro cyane cyane abari mukiciro cy’ubucuruzi yo gukorana n’ibigo by’imari, bafata inguzanyo bityo bakiteza imbere bakarenga ku mbogamizi zikibazitira kugera kw’iterambere.

Kuri uyu wa Gatanu ubwo hizihizwaga umunsi mpuzamahanga wahariwe umugore wo mu cyaro wizihirijwe mu murenge wa Busasamana mu karere ka Rubavu.

Uwimana Chantal ukora ubucuruzi bwambukiranya umupaka bw’imboga n’imbuto mu murenge wa Busasamana, yavuze ko zimwe mu mbogamizi bahura nazo ari igishoro kidahagije kubera kutabona mu buryo bworoshye serivisi z’ibigo by’imari.

Yagize ati “Hano umugore wo mu cyaro arahinga akanakora ubucuruzi bwambukiranya umupaka ariko duhura n’imbogamizi y’igishoro gitoya, tubonye abaterankunga tugafatanya n’ayo dufite twakwizamura.”

Umuyobozi w’inama y’igihugu y’abagore ku rwego rw’igihugu, Mukakarisa Francine yavuze ko bigaragara ko abagore bari mu bucuruzi bucirirtse ari bake, abasaba kwitabira gukorana n’ibigo by’imari.

Ati “Nko mu bukungu usanga abagore bakiri mu bucuruzi buciriritse bakeneye kongererwa ubushobozi. Hari ikibazo cyo kugera ku ngwate kugira ngo babone amafaranga mu mabanki kubera ko rimwe na rimwe baba batumvikana n’abo bashakanye kugira ngo bagere ku ngwate ku buryo bworoshye, hari kuba bakora imirimo yo mu rugo hafi ya yose bigatuma nta mwanya babona wo kujya gukora.”

Yakomeje avuga ko abagore bakeneye kwitabira ikoreshwa ry’ikoranabuhanga kuko byagaragaye ko ryoroshya serivisi z’ikoranabuhanga.

Minisitiri w’uburinganire n’iterambere ry’umuryango, Prof Bayisenge Jeanette yavuze ko abagore bashyiriweho gahunda zihariye zibafasha kubona inguzanyo ariko abasaba gutinyuka bagafata izo nguzanyo.

Minisitiri w’uburinganire n’iterambere ry’umuryango, Prof Bayisenge Jeanette

Ati “Igihugu cyashyizeho gahunda zitandukanye zo gufasha umugore kugira ngo agere kuri serivisi z’imari harimo ikigega cya BDF gitanga inguzanyo z’abagore n’urubyiruko kandi kikabatangira ingwate igera kuri 75%. N’amabanki afite serivisi zihariye zigenewe umugore hari kandi n’abafatanyabikorwa bateza imbere umugore nk’abakora ubucuruzi.”

Minisitiri Bayisenge yavuze ko hakenewe ubukangurambaga kugira ngo abagore bamenye amahirwe ahari no kwegerezwa serivisi z’imari zituma babona inguzanyo.

Ati “Batinyuke bafate izo nguzanyo kuko uretse inguzanyo BDF inabafasha gukora imishinga kuko ubushobozi bwo kuyikora kuri bamwe buba buri hasi’’.

Gukorana n’ibigo by’imari ku bagore bakora ubucuruzi mu cyaro byavuye kuri 85% muri 2016 bigera kuri 90% muri 2020, mu mijyi byavuye kuri 92% muri 2016 kugeza 98% muri 2020.

U Rwanda rwatangiye kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Umugore wo mu cyaro mu 2008 naho ku isi hose, uyu munsi watangiye kwizihizwa mu 1997 mu rwego rwo kuzirikana akamaro k’umugore wo mu cyaro mu guteza imbere ubuhinzi hagamijwe kurandura ubukene mu cyaro.

Igitekerezo cyo kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Umugore wo mu Cyaro, cyaganiriweho bwa mbere mu nama ya kane yiga ku bagore yabereye i Beijing mu Bushinwa mu 1995.

By: Florence Uwamaliya

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *