Kigali: Mayor Rubingisa Pudence yamaze urujijo ku bacyeka ko amahema yaciwe

Impungege zari zose ku bantu bakodesha ndetse nabakorera mu mahema kuberako hari hashize iminsi humvikanye inkuru yuko Umujyi wa Kigali wahagaritse amahema, ariko ubuyobozi bwasobanuye ko butigeze buca amahema.

Mu kiganiro ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bwagiranye n’abanyamakuru, ku wa Kane tariki 21 Nzeri 2023, bwabajijwe ku kibazo cy’amahema asanzwe akorerwamo ibirori bitandukanye, birimo ubukwe n’ibindi, bivugwa ko yahagaritswe, maze mu kugisubiza umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Pudence Rubingisa, avuga ko icyari kigambiriwe ari ukugira ngo abantu bibutswe kubahirizwa igishushanyo mbonera.

Mayor Pudence Rubingisa

Yagize ati “Ntabwo ari ukuvuga ngo Umujyi uciye amahema byumvikane neza, iyo ugiye gushyiraho igikorwa nk’amahema ahantu runaka ubisabira uburenganzira, abantu bakareba ibigomba gukorwa. Ubwo ibyakozwe ahantu ku ihema rimwe, bigomba gukorwa n’ahandi bitewe n’icyo ugiye kuhakorera.”

Akomeza agira ati “Amahema menshi dufite muri uyu Mujyi nubwo akorerwamo ubukwe, harimo n’abashobora gukoreramo ikindi, nk’imurikagurisha. Ushobora kugira ihema rikajya rikorerwamo inama, rikajya ryakira ibirori bitandukanye, ahubwo icyo dusaba ni ukuvuga ngo ese ibyo wasabye gukora bigendanye n’igishushanyo mbonera kiri aho, ese wagiriwe izihe nama ugomba kubahiriza.”

Bimwe mu byo ubuyobozi w’Umujyi wa Kigali buvuga ko bigomba kubahirizwa, ku bakora ubucuruzi bwo gukodesha amahema, birimo kugira ubwiherero bujyanye n’umubare w’abantu, kugira ibikoresho by’ubwirinzi birwanya inkongi y’umuriro igihe ibaye, ibishobora kuba byafasha mu kugabanya urusaku n’ibindi.

Nubwo hari abavuga ko guhagarikwa hari abo byateje igihombo, ariko ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali buvuga ko nta muntu urabagana ababwira ko yatejwe igihombo n’ihagarikwa ry’ayo mahema, kugira ngo biganirweho.

Iki cyemezo cyafashwe hashingiwe ku Iteka rya Minisitiri ryo mu 2019, rishyiraho amabwiriza ajyanye n’imitunganyirize y’imijyi n’imyubakire, no ku gishushanyo mbonera cy’Umujyi wa Kigali cya 2020.

By: Imena

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *