Kwambukiranya umuhanda biracyari imbogamizi kubafite ubumuga bwo kutabona

Abafite ubumuga bwo kutabona bavuga ko bikiri imbogamizi kuribo kwambuka umuhanda kuko nta kimenyetso cyabashyiriweho kibamenyeshako bageze Ku mirongo yambukiranya umuhanda (zebra cross).

Ibi babigaragaje kuri uyu wa Gatanu tariki ya 10 Ugushyingo 2023,  mu kiganiro n’itangazamakuru ubwo  hatangizwa Icyumweru cyahariwe kuzirikana akamaro k’Inkoni Yera (White Cane) .

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umuryango w’Ubumwe Nyarwanda bw’Abatabona (RUB), Dr. Kanimba Donathile yagaragaje ko kurubu iyo umuntu ufite ubumuga bwo kutabona ashaka kwambuka umuhanda atamenya Niba traffic light zimwemerera kugenda cyangwa se zitamwemerera.

Dr. Kanimba Donathile Ati “. Mubyukuri twifuza ko Ku Mohandas hashyirwa utwuma twamajwi tumenyesha abafite ubumuga bwo kutabona Aho bageze niba ashobora kuhambukira umuhanda yewe no kuri ariya Matata agenga ibinyabiziga n’abantu ko naho atwo turangururamajwi badushyiraho kuko nkiyo hagiyemo umutuku cyangwa icyatsi Ntago tubimenya.

Ikindi nuko kurubu inkoni yera bitatworohera kuyibina kuko tubanza kuyitimiza mu mahanga button ikagera mu Rwanda ihenze ku giciro cy’amafaranga  ibihumbi 35frw.

Dr. Kanimba Donathile Ati, “Nta hantu ho kuzigurira mu gihugu hahari.Twagiye dutanga igitekerezo ko zaba wenda nko ku Bitaro by’Akarere cyangwa ahantu runaka.Inkoni ubu ngubu ihagaze ku madolari 35. Kubasha gutanga ayo mafaranga ntabwo byoroshye.Hari iza macye ariko nyine ntabwo zikomeye, ntabwo zimeze.”

Yasoje agira ati “Ni ikintu tukirimo, tukirwana no ku kinoza,kugira ngo tuzazibonere mu Rwanda, dutekereza ko abazikeneye baba benshi,  hanyuma tuzitumieza hanze .”

Perezida w’Umuryango w’Ubumwe Nyarwanda bw’Abatabona (RUB), Dr Mukarwego Betty, avuga ko inkoni yera ifitiye akamaro ufite ubumuga bwo kutabona bityo abantu bakwiye kuzirikana akamaro kayo.

Ati “ Inkoni yacu ni nziza, ni nziza ku buzima bwacu, ku bikorwa dukora, ni nziza ku mibereho yacu, kandi iyo tuyifashishije neza ntabwo twicuza kuko nta kibazo duhura nacyo.Niyo mpamvu  dushaka gutanga ubutumwa iki cyumweru kiri , abo tuzahura nabo, ukababaza ngo uzi impamvu iyi nkoni nyikoresha.”

Mu 1930, Umufaransa Guilly d’Herbemont, yatangije ubukangurambaga bukomeye bwo kumenyekanisha no kubahisha iyo nkoni, n’ibindi bihugu byinshi byo ku isi biboneraho.

Kuva mu 1964, Leta Zunze Ubumwe za Amerika (USA) zemeje ko tariki 15 Ukwakira za buri mwaka ari umunsi wahariwe inkoni yera muri icyo gihugu, naho Umuryango w’Abibumbye (UN) wemeza iyo tariki nk’umunsi mpuzamahanga w’inkoni yera kuva mu 1969.

Kuri ubu uyu munsi uzizihizwa ku wa 15 Ugushyingo 2023, aho  mbere y’iyo tariki hazakorwa ibikorwa bitandukanye bikangurira abantu gusobanukirwa akamaro k’inkoni yera.

Umunsi mpuzamahanga w’inkoni yera mu Rwanda watangiye kwizihizwa mu 2009, muri uyu mwaka wa 2023, ufite insanganyamatsiko igira iti “”.Inkoni yera, ubwisanzure bwanjye.”

By: Uwamaliya Florence

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *