U Rwanda na Amerika basinye amasezerano yo gufasha abahinzi ku menya amakuru ku gihe

Hashingiwe kuba umubare munini w’Abanyarwanda bakora umurimo wo guhinga ndetse ukanabinjiriza inyungu, yewe n’ibitunga abanyagihugu bikava muruyu murimo wo guhinga, U Rwanda na Amerika bashyize umukono ku masezerano agamije gufasha kugeze amakuru ku bahinzi muburyo bwihuse.

Kugira ngo abaturarwanda bakomeze kwihaza mu biribwa bituruka ku masururo w’abahinzi bo hirya no hino mu gihigu, niyo mpamvu guverinoma ihora ishaka icyatuma bakomeza gutera imbere kugira ngo umusaruro ukomeze kwiyongera.

Imwe mu mbogamizi abihinzi bagira ni ukutamenya amakuru atandukanye ajyanye n’ibikorwa byabo. Ibi nibyo bigiye gukemurwa na gahunda ya CAES iri mu masezerano yasinywe hagati y’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Iterambere ry’Ubuhinzi n’Ubworozi (RAB), ifatanyije na USAID mu mishinga wayo w’ubuhinzi yise ‘Hinga Wunguke’.

Uyu mushinga w’imyaka itanu uzagera ku bahinzi basaga ibihumbi 800 bo hirya no hino mu turere 13 tw’igihugu, ugamije gusakaza amakuru nyayo ajyanye n’ubuhinzi cyane cyane ku byavuye mu bushakashatsi.

Ubusanzwe RAB yari ifite uburyo bwo gukoresha abajyanama mu buhinzi akaba aribo batanga amakuru atandukanye ku bahinzi bo hirya no hino mu gihigu, kuri ubu bagiye kongererwa ubushobozi mu mahugurwa mu bintu bitandukanye bijyanye n’uruhererekane mu bihinzi.

Bivuze ko umuhinzi azajya abasha kubona amakuru ku buryo bwo guhinga, imbuto, inyongereramusaruro, amasoko yo mu gihugu no hanze, ubushakashatsi n’ibindi byose bikenewe.

Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi, Dr Kamana Olivier, yavuze ko iyi gahunda izatuma abahinzi babasha kugera ku makuru mu buryo bwihuse kuko hazaba harimo n’ikoranabuhanga.

Dr Kamana Olivier, Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi

Ati “Uburyo bwari busanzwe bwatanze umusaruro ariko ubu turi kurangiza gahunda yo kuvugurura ubuhinzi icyiciro cya kane, ubu tugiye gutangira icya gatanu ubu turi kugerageza kwivugurura tukava mu bihe bya kera tukajya mu ikoranabuhanga.”

“Ubu rero tugiye kurushaho kwegera umuhinzi n’umworozi kuko mbere wasangaga hari aho bategerwa tubaba hafi ku buryo amakuru abageraho mu gihe cyihuse.”

Ibi abihuje n’Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuhinzi n’Ubworozi (RAB), Dr Telesphore Ndabamenye, wagaragaje ko ibi bigo byombi bifite intego yo guteza imbere ubuhinzi mu buryo bwihuse kandi bugezweho.

Ati “Hinga Wunguke yagiranye imikoranire myiza na RAB dutekereza ku gutanga icyerekezo cyo kuvugurura uburyo bw’iyamamaza buhinzi n’ubworozi biganisha ku bukire.”

“Intego yabo na RAB biruzuzanya bisaba ko abafatanya bikorwa tugira imikoranire haba mu buryo bwo kubona ubumenyi, amafaranga yo gukora ibikorwa kugira ngo duhuze imbaraga bitume tugera ku ntego vuba mu iterambere ry’ubuhinzi n’ubworozi.”

Ku ruhande rw’Umuybozi Mukuru wa USAID-Hinga Wunguke, Daniel Gies, yavuze ko ikigamijwe ari ugukorera hamwe mu kuzamura urwego rw’ubuhinzi mu Rwanda.

Ati “Ubu bufatanye bugamije gushaka uburyo bw’imikorere kugira ngo habone ibikenewe byose birimo amahugurwa, ibikoresho n’abahantu kugira ngo dukorere hamwe mu kuzamura urwego rw’ubuhinzi.”

Hinga Wunguke ni umushinga ukorere mu turere 13 tw’igihugu, ufite gahunda yo gushora miliyoni zisaga 29$ mu bikorwa byo guteza imbere ubuhinzi.

By: Imena

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *