Uganda: Abanyeshuri barenga Magana abiri 200 bajyanywe mu bitaro nyuma yo kurya uburozi

Abanyeshuri barenga Magana abiri 200 bajyanywe mu bitaro nyuma yo kurya uburozi

Ibi byabaye kuruyu wa kane tariki 20 Nyakanga 2023 ku Ishuri riherereye Nagalama mu gihugu cya Uganda mu Karere Ka Mukono rizwa nka Nakanyonyi Senior Secondary School, aho abanyeshuri basaga Magana abari (200) hafi no kurenga bagiraga ikibazo cyo kuribwa munda bamwe bikanabaviramo kugwa igihumure.

Umwarimu wigisha kurir’ishuri yavuzeko abanyeshuri nyuma yo gufata amafunguro yabo ya nimugoroba ahagana saa moya zo kuwa gatatu tariki 19 aribwo bamwe muribo batangiye gutaka bavuga ko munda hari kubarya nuko tubaha ku miti igabanya uburibwe.

Yakomeje agira Ati,” Byageze mugitondo abanyeshuri bakomeza kwiyongera bavugako munda hari kubarya bamwe batangira nokugwa igihumure nibwo twiyambaje polisi ndetse n’imbangukira gutabara kugirango zigeze bano banyeshuri kwa muganga.

Polisi ya Mukono yavuze ko yatwayeho amwe muraya mafunguro acyekwaho kuba yahumanyijwe kuyapima mu mujyi wa Kampala kugirango babashe kumenya neza inkomoko yubu burwaye butunguranye.

Ati”, Niba ari n’amarozi turagirango dukurikirane tumenye neza ninde waba wabikoze.

By: Bertrand Munyazikwiye

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *