Inteko Ishinga Amategeko Yasheshwe muri Israyeli

Muri Israeli uyu munsi minisitiri w’intebe Benjamin Netanyahu yasheshe inteko ishinga amategeko itararangiza manda yayo nk’uko byari biteganijwe mu 2019. Amatora y’indi nteko ishinga amategeko azaba mu kwezi kwa kane gutaha.

Icyemezo cya Netanyahu cyatewe n’iyegura rya minisitiri w’ingabo Avigdor Lieberman mu kwezi gushize. Yahise akura n’abadepite b’ishyaka rye mu rugaga rw’imitwe ya politiki ishyigikiye guverinoma ya Netanyahu. Bityo iyi guverinoma ibura umubare uhagije w’abadepite bashobora kwemeza amategeko.

Banjamin Netanyahu afite icyizere cyo gutsinda amatora ataha. Aramutse koko atowe, yaba abaye minisitiri w’intebe wa Israeli wa mbere umaze igihe kirekire ku butegetsi. Gusa rero, ashobora kujyanwa imbere y’inkiko. Polisi yasabye umucamanza mukuru w’igihugu kumushyikiriza umucamanza. Imushinja ibyaha bya ruswa ,gusa Netanyahu arabihakana.

Gusesa inteko ishinga amategeko itararangiza manda no gukoresha amatora yihuse byabaye nk’umuco muri Israeli. Nk’uko ikigo ntaramakuru  Associated Press cyo muri Amerika kibisobanura, guverinoma iheruka manda yose yuzuye  mu 1988. Icyo gihe, minisitiri w’intebe yari Yitzhak Shamir.

Biterwa n’uko nta shyaka na rimwe rijya ryegukana intebe z’ubwiganze, bityo iribaye irya mbere mu matora rigakenera irindi cyangwa ayandi bifatanya gutegeka. Iyo bananiranwe, inteko ishinga amategeko iraseswa, guverinoma nayo ikegura, abaturage bagasubira mu matora.

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *