U Rwanda rwahawe inkunga ya miliyari 67 Frw ruzifashisha mu buhinzi buhangana n’ihindagurika ry’ibihe
Guverinoma y’u Rwanda n’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi (EU) byasinye amasezerano y’inkunga ya miliyari 67 Frw (miliyoni 40€) azifashishwa mu mishinga iteza imbere ubuhinzi bwihanganira ihindagurika ry’ibihe n’ubuhinzi budaheza.
Ni amasezerano yashyizweho umukono ku wa 4 Kanama 2026, agamije gutera inkunga gahunda ya ‘Hangaribihe’.
Hangaribihe ni gahunda izamara imyaka ine, ikazarangira mu 2029. Izakorera mu turere dusanzwe tugirwaho ingaruka n’ihindagurika ry’ibihe twiganjemo utwo mu ntara y’Iburasirazuba ndetse no mu Majyepfo.
Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Yusuf Murangwa, yagaragaje ko aya mafaranga azashorwa mu bice bibiri by’ingenzi bigamije guteza imbere ubuhinzi bugezweho, kongera umusaruro, n’ibindi.
Ati “Birimo kongera umusaruro ndetse no kubona ibikoresho bihagije byo gutunganya umusaruro, hitabwa cyane ku bahinzi bato, amakoperative, abagore, urubyiruko n’abakora ubucuruzi buto n’ubuciriritse. Ikindi no guteza imbere ubuhinzi buhangana n’imihindagurikire y’ikirere ndetse bubungabunga ibidukikije.”
Ambasaderi wa EU mu Rwanda, Belén Calvo Uyarra, yagaragaje ko EU isanzwe ikorana n’u Rwanda mu bikorwa bitandukanye ariko kuri iyi nshuro bagiye gukorana mu mishinga yo kubungabunga ibidukikije, hatezwa imbere ubuhinzi buhangana n’ihindagurika ry’ibihe.
Ati “Iyi gahunda ifite agaciro ka miliyoni 40€ yerekana uruhare rwacu mu guteza imbere ubuhinzi ndetse twishimiye ko muri iyi gahunda tuzabasha gushyiraho ibikorwa bitandukanye bibungabunga ibidukikije ariko biteza imbere n’urwego rw’ubuhinzi.”
Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi, Dr. Ndabamenye Telesphore, yagaragaje ko iyi nkunga izunganira gahunda zisanzwe z’igihugu zirimo kuhira, kuzamura umusaruro mu byanyabigega (food basket site) ndetse no guhinga hatangijwe ubutaka.
Ati “Tuvuga ko tuzamura umusaruro cyane kuri hegitari, kugira ngo uwo musaruro uboneke hari uburyo bushya bugomba gushyirwa mu bikorwa kugira ngo uwo musaruro twifuza tuwubone bigendanye n’ibi bibazo tugira by’imihindagurikire y’ibihe, imvura igwa itunguranye, imvura igwa ikaba nyinshi cyangwa ikaba nkeya. Ikigambiriwe rero ni uguhangana n’ibyo byose umusaruro ukaboneka.”
Yashimangiye ko “Uyu mushinga uzakomeza kunganira ibikorwa byari bihari bijyendanye no gutera ibiti mu myaka, kurwanya isuri, ndetse no gushaka andi moko mashya y’ibihingwa byihanganira imihindagurikire y’ibihe, kugira ngo tubashe kubona umusaruro uturutse ku bihingwa ariko nanone twita ku bidukikije.”
Iyi gahunda izunganira gahunda ya kabiri y’igihugu yo kwihutisha iterambere(NST2) ndetse na gahunda ya Gatanu y’Igihugu y’Iterambere ry’Ubuhinzi (PSTA 5).
![]()

