Blog

  • Musanze: Uruganda rw’inzoga rwibasiwe n’inkongi, abakozi batatu barakomereka

    Musanze: Uruganda rw’inzoga rwibasiwe n’inkongi, abakozi batatu barakomereka

    Uruganda rukora inzoga mu gihingwa cya Tangawizi rwitwa Umurage Enterprise LTD ruherereye mu Karere ka Musanze, rwibasiwe n’inkongi y’umuriro rwangiza ibyarimo byinshi ndetse na bamwe mu bakozi barwo batatu barakomereka.

    Iyi nkongi yabaye kuri uyu wa Gatatu, tariki 19 Mata 2017 mu ma saa sita, aho umuriro ngo waturutse muri mubazi y’umuriro y’uru ruganda nk’uko byemezwa n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Cyuve, Nsengiyumva Telesphole.

    Ati "Uruganda rwafashwe n’inkongi y’umuriro abakozi batangira kuzimya, ariko urebye yatangiriye muri compteur y’amashanyarazi ibanza gushya hanyuma iza gukwira mu kindi gice gikorerwamo inzoga."

    Iyo nkongi kandi yakomerekeyemo abakozi batatu b’uru ruganda barimo umwe wahiye mu buryo bukomeye witwa Hakizimana Evariste uzwi nka Muneza, wahiye umubiri wose. Aba bose bakaba  barimo kuvurirwa ku bitaro bikuru bya Ruhengeri.

    Uyu muyobozi avuga ko iyi nkongi ikimara kuba , abaturage batabaye hakaza  na Polisi yifashishije imodoka yabugenewe mu kuzimya inkongi y’umuriro, bityo umuriro ukazima utarakwira mu nyubako yose.

    Mu byangirijwe n’iyo nkongi harimo inzoga zari muri icyo gice cyahiye ku buryo ba nyir’uruganda bemeza ko ibyangiritse bifite agaciro kari hagati ya miliyoni 40 na 50 z’amafaranga y’u Rwanda.

    Icyakora uru ruganda ngo rwari rufite ubwinshizi bwaba ubw’inkongi y’umuriro n’ubw’abakozi.

    Police yatabaye ihagarika inkongi byihuse


     

     

  • U Rwanda na Guinea byabonye itike ya Afrobasket

    U Rwanda na Guinea byabonye itike ya Afrobasket

    Ikipe y’u Rwanda y’umukino wa Basketball kimwe na Guinea zabonye itike yo kwitabira imikino Nyafurika (Afrobasket).

    Ntabwo ayo makipe yahise abona itike ku ikubitiro mu marushanwa yayo mu Karere, ariko nyuma akaba abonye itike.

    U Rwanda na Guinea bibonye itike kubera ko yitwaye neza mu Turere aherereyemo mu marushanwa y’Uturere twayo.

    Ikipe y’u Rwanda yari yabaye iya gatatu mu irushanwa ry’Akarere ka gatanu (Zone V) yabereye mu Misiri.

    Muri iryo rushanwa Misiri na Uganda zahise zibona itike y’igikombe cy’Afurika (Afrobasket).

    Iyo mikino izakina iyo mikino y’iryo rushanwa izabera muri Congo Brazzaville hagati ya 19 na 30 Kanama 2017.

    Ibyo bihugu bihise byoyongera ku bindi bigera kuri 14 bigomba kuba bagize iyo mikino.

    Kuri uyu wa kabiri tariki ya 18 Mata 2017 nibwo hemejwe n’Ishyirahamwe ry’umukino wa Basketball muri Afurika (FIBA Afrique ) ko u Rwanda na Guinea byoyongera kuri ibyo bindi bakurikije uko byitwaye.

    Ibihugu byari byaramaze kubona itike yo kwitabira iyo mikino ni Congo Brazaville izakira iyo mikino, Misiri, Cameroun, Angalo, Nigeria, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Côte d’Ivoire, Mali, Morocco, Mozambique, Sénégal, Tunisia, Uganda na Afurika y’Epfo zabonye itike ku ikubitiro.

    Biteganyije ko amakipe azatombolana mu mpera za Mata 2017.

  • Turashaka ko abaturage benshi b’u Rwanda na Djibouti bakorana ubucuruzi – Kagame

    Turashaka ko abaturage benshi b’u Rwanda na Djibouti bakorana ubucuruzi – Kagame

    Ku munsi wa kabiri ari na wo wa nyuma w’urunduko agirira muri Djibouti, Perezida Paul Kagame yashishikarije abaturage b’ibihugu byombi gusurana ariko bakanagirana ibikorwa by’ubucuruzi bikomeye.

    Perezida Kagame avuga ko n’ubwo ibi bihugu bidahuje imipaka, bitagombye kuba imbogamizi mu bijyanye n’ubucuruzi hagati y’ababituye.

    Ibi umukuru w’igihugu yabivugiye mu kiganiro yatanze mu Nteko Ishinga Amategeko ya Djibouti ahari n’abaminisitiri b’iki gihugu.

    Mu ijambo rye Perezida Kagame yavuze ko iterambere iki gihugu gifite rirenga umupaka wacyo, ashimira ibyo kimaze kugeraho.

    Mu kiganiro yatanze mu Nteko Ishinga Amategeko ya Djibouti yasabye ko abatuye ibihugu byombi bagirana ubucuruzi bwinshi

    Yavuze ko igishyizwe imbere ari uko abatuye ibi bihugu byombi na Afurika muri rusange bagera ku iterambere rirambye.

    “Twese duhurije mu kugira icyerekezo kimwe cy’umugabane wacu, aho Abanyafurika bose baba ahantu heza, twese ibyo twifuriza abaturage bacyu ni bimwe, ni uburezi, ubuzima, ubumenyi n’imibereho myiza, icyo kandi u Rwanda rushyira imbere mu iterambere binajyanye n’ubufatanye mu by’ubukungu ndetse na politike na bagenzi.”

    Perezida Kagame yunzemo ati “Turashaka ko Abanyarwanda benshi n’Abanyadjibouti basurana ariko bakagirana n’ibikorwa by’ishoramari, turimo gukora byinshi kugira ngo ubufatanye bw’ibihugu byombi bukomeze gutera imbere, ariko n’ibivamo bibe ari ibintu bifitiye umumaro abaturage bacu.”

    Perezida Kagame ubwo yagarukaga ku bigendanye n’umugabane wa Afurika, yavuze uyu mugabane ufite ibikenewe byose ngo ube ahantu hatanga icyizere cy’ejo hazaza kuri buri wese.

    Avuga ko abatuye Afurika bafite indangagaciro zimwe, gusa ngo buri gihugu kikaba cyihariye ku bibazo gihura na byo.

    Aha yavuze ko abatuye uyu mugabane bagombye kuba bafite ijwi rimwe, nubwo haba hari ibibazo runaka bya buri gihugu.

    Yagize ati “Impinduka zirimo gukorwa mu muryango wa Afurika yunze ubumwe zirakomeje kandi zizatuma uyu mugabane ugira ingufu, ubaho koko kubera intego kandi ushoboora kwibeshaho.”

    Ku munsi wa mbere w’uruzinduko rwa Perezida Paul Kagame na Madam Jeannette Kagame bagiriye muri iki gihugu, hasinywe amasezerano y’ubucuruzi cyane cyane ajyanye n’iby’ingendo zo mu kirere hagati y’u Rwanda na Djibouti, iterambere n’umutekano mu by’ishoramari, gukuraho ikiguzi cya visa abadipolomate n’abafite za pasiporo za serivisi, hanashyirwaho hamwe komisiyo ihuriweho n’ibi bihugu.

    Ibi bihugu bimaze kugera ku rwego rukomeye mu bufatanye, kuko nko mu mwaka wa 2013, Djibouti yahaye u Rwanda hegitari 20 z’ubutaka ku cyambu cya Djibouti, nyuma u Rwanda narwo u Rwanda rwahaye Djibouti ubutaka bungana na hegitari 10 mu cyanya cy’inganda kiri mu Karere ka Gasabo.

    Djibouti ni igihugu giherereye mu ihembe rya Afurika hafi y’inyanja itukura. Ihana imbibi na Somalia, Ethiopia, Eritereya ndetse na Yemen yo muri Aziya.

    Djibouti yabonye ubwigenge tariki ya 27 Kamena 1966, aho yari yarakolonijwe n’u Bufaransa.

    Kuva iki gihugu cyabona ubwigenge cyayobowe n’abaperezida babiri gusa. Kicyigenga cyayobowe na Hassan Gouled Aptidon guhera 27 Kamena 1977 kugeza 9 Mata 1999.

    Perezida uriho ubu, Ismail Omar Guelleh, amaze imyaka 18 ayobora, aho yatangiye tariki ya 9 Mata 1999.

    Perezida Kagame yanasuye icyambu cya Doraleh giherereye muri Djibouti mbere y'uko asoza uru ruzinduko

     

  • U Bushinwa n’u Burusiya mu mugambi wo gukurikiranira hafi ikibazo cya Koreya ya Ruguru na USA

    U Bushinwa n’u Burusiya mu mugambi wo gukurikiranira hafi ikibazo cya Koreya ya Ruguru na USA

    Nyuma ya Amerika, u Bushinwa n’u Burusiya nabyo byohereje amato yabyo hafi ya Koreya, ibi bihugu bishaka gukurikiranira hafi urujya n’uruza rwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

    Ibihugu by’u Bushinwa n’u Burusiya byohereje amato yabyo y’ubutasi ajya guhiga ubwato bwikorera indege z’intambara bwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika bukomeje kugenda busatira amazi y’igihugu cya Koreya ya Ruguru nk’uko amakuru atandukanye ava muri Guverinoma y’u Buyapani yatangajwe n’ikinyamakuru cyaho Yomiuri Shimbun avuga.

    Biragaragara rero ko ibi bihugu bishaka gukurikiranira hafi urujya n’uruza rwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika muri aya mazi hanakekwa ko Amerika ishaka gukoresha ingufu za gisirikare kuri Koreya ya Ruguru aho bivugwa ko abaturage biteguye kwirwanaho bakomeje kugenzura amazi n’ikirere byegereye igihugu cyabo.

    Ubwato rutura bwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika USS Carl Vinson kuri ubu biravugwa ko bugeze mu Nyanja y’Iburasirazuba bw’u Bushinwa bwerekeza mu majyaruguru mu mazi yegereye Koreya.

    U Bushinwa n’u Burusiya bishyira imbere umutekano w’aha hantu, byagaragaje impungenge bufitiye iki gikorwa cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika, aho minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Burusiya, Sergey Lavrov avuga ko ikibazo kigomba gukemurwa mu mahoro binyuze muri dipolomasi.

    Iyi nkuru dukesha urubuga rwa The salt Lake Tribune ikaba ivuga ko uku kohereza amato y’ubutasi byakozwe n’u Bushinwa n’u Burusiya bigamije guha gasopo Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

    Nyuma y’isabukuru y’amavuko y’imyaka 105 ya Kim II Sung, washinze Koreya ya Ruguru, yizihijwe kuri uyu wa Gatandatu ushize, itariki 15 Mata, iki gihugu kiranitegura kuzizihiza, kuwa 25 Mata, isabukuru y’imyaka 85 igisirikare cyacyo kimaze gishinzwe. Iki gihugu kikaba kivuga ko gifite gahunda yo kuzagerageza igisasu cyacyo cya kirimbuzi cya mbere kuva muri Nzeri umwaka ushize, rikazaba ari igerageza rya gatandatu kizaba gikoze gipima ibisasu byacyo byambukiranya imigabane.

    Aya magerageza ya Koreya ya Ruguru  niyo yatumye Leta Zunze Ubumwe za Amerika zohereza ubwato bwazo hafi y’iki gihugu mu rwego rwo kurushaho kugikanga no kugisaba kwifata.

    Ku rundi ruhande nk’uko tubikesha BBC, Gen. McMaster wo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yabwiye imwe mu mateleviziyo yo muri Amerika ko igihugu cye kirimo kirakorana n’ibindi bihugu ndetse n’u Bushinwa mu kureba ingingo izafatwa kuri iki kibazo cya Koreya ya Ruguru.

    Icyo bagamije ngo kikaba ari ugutegura igisubizo kuri Koreya ya Ruguru mu gihe ibyo yise gukomeza guteza akaduruvayo byakomeza. Ni mu gihe visi perezida Mike Pince aherutse gutangariza muri Koreya y’Epfo ko nta na rimwe Amerika yari yarigeze yitegura kwegera Koreya y’Epfo nk’uko bimeze ubu.

  • MINALOC  yafataga Sayinzoga Jean nk’indashyikirwa

    MINALOC yafataga Sayinzoga Jean nk’indashyikirwa

    Sayinzoga Jean wayobora Komisiyo y’Igihugu yo gusezerera no gusubiza mu buzima busanzwe abavuye ku rugerero (RDRC) yitabye Imana kuri iki cyumweru tariki ya 16 Mata 2017.

    Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu (MINALOC) ikaba ari na yo ireberera iyi komisiyo ivuga ko ugukunda igihugu ari kimwe mu byarangaga Sayinzoga mu buzima bwe bwa buri munsi.

    Biciye ku rubuga rwayo rwa Twitter, MINALOC yagize iti “Sayinzoga azahora yibukwa nk’umuntu wakundaga Afurika, agakunda igihugu, wakoraga cyane, witaga ku mutekano ndetse akaba yaharaniraga ubumwe bw’Abanyarwanda. Tuzamukumbura”

    "Sayinzoga Jean shall be remembered as Panafricanist, patriotic, hard working, security sensitive, mobilizer & unity focus. We shall miss him"

    Urupfu rwa Sayinzoga rwamenyekanye ku mugoroba wo kuri iki Cyumweru, aho bivugwa ko yapfiriye mu Bitaro byitiriwe Umwami Faisal biherereye Kacyiru mu Karere ka Gasabo.

    Urupfu rwe rwatunguye abantu benshi batandukanye, ibi bikaba bigaragazwa n’ubutumwa bw’akababaro abantu bakomeje kwandika ku mbuga nkoranyambaga, aho bemeza ko u Rwanda rubuze umugabo w’inyangamugayo.

    Sayinzoga yari umwe mu bayobozi bari bamaze imyaka myinshi mu nzego za Leta bakoreraga, kuko yayoboye RDRC guhera igihe yashingwaga mu 1997 kugeza ubu yitabyeme Imana.

    Sayinzoga yamenyekanye cyane kandi nk’umukinnyi ukomeye wa Karate, akaba ari we Munyarwanda wa mbere wambaye umukandara w’umukara akaba yari ageze kuri dan 6.

    Uretse kuyobora iyi Komisiyo, Sayinzoga yabaye na Perezida w’Inama Njyanama y’ Akarere ka Rutsiro.

    Ku buyobozi bwe, abahoze mu ngabo za RPA, RDF ndetse n’abahoze muri FDRL basubijwe mu buzima busanzwe, aho bagiye bafashwa mu buryo butandukanye bakabasha kwiteza imbere.

     

    Sayinzoga ubwo yari kumwe na Suzan Rice i Mutobo

    Sayinzoga yitaga kubuvugizi bwabavuye mu ngabo n'imiryango yabo

    Sayinzoga ntazibagirana mu mukino wa Karate

  • Muri Nigeria Rayon Sports yatashye amara masa itakaza icyizere cyo kugera mu matsinda

    Muri Nigeria Rayon Sports yatashye amara masa itakaza icyizere cyo kugera mu matsinda

    Rayon Sports yatsindiwe muri Nigeria na Rivers United ibitego 2-0 mu mikino ya Afurika ya “CAF Confederation Cup” itakaza icyizere cyo kugera mu matsinda y’iryo rushanwa.

    Rayon Sports yakinnye umukino wayo, ariko ntiyabona intsinzi muri uwo mukino ubanza wabereye muri Nigeria kuri iki cyumweru tariki ya 16 Mata 2017.

    Ni umukino umutoza wa Rayon Sports, Irambona Masoudi Djuma yari yatangaje ko uzaba utoroshye, kuko iyo kipe batayizi ku buryo buhagije.

    Ni umukino ubanza wabereye muri Nigeria mu gihe uwo kwishyura uzabera mu Rwanda mu cyumweru kimwe nyuma y’umukino ubanza.

    Rayon Sports itozwa na Irambona Masoudi Djuma yari yabanjemo abakinnyi barimo: Ndayishimiye Eric bita Bakame, Manzi Thierry, Mugabo Gabriel, Munezero Fiston, Dominique Savio Nshuti, Niyonzima Seif, Mugheni Fabrice, Kwizera Pierrot, Nova Bayama, Djabel Manishimwe na Moussa Camara.

    Umutoza wa Rivers United itozwa na Stanley Eguma yari yabanjemo abakinnyi aribo: Sunday, Ifeanyi, Doumbia, Emeka, Asukimunsi, Festus, Venance, Weli, Brhoji, E. Emeka na Esisa.

    Rayon igize amahirwe yo gusezerera Rivers United, Rayon Sports yahita ibona itike yo kugera mu matsinda muri iyi mikino ya Afurika ihuza amakipe yatwaye ibikombe iwayo.

    Kuri ubu Rayon Sports iri ku mwanya wa mbere muri shampiyona n’amanota 55.

    Mu mwaka ushize Rayon Sports yegukanye igikombe cy’Amahoro (Peace Cup), aribyo byayihesheje kwitabira imikino Nyafurika ( CAF Confederation Cup) muri uyu mwaka.

  • Turikiya: Kamarampaka yahaye amahirwe Perezida Erdogan yo gukomeza kuyobora

    Turikiya: Kamarampaka yahaye amahirwe Perezida Erdogan yo gukomeza kuyobora

    Ishyaka ‘The Republican People’s Party’ ritavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Perezida wa Turikiya, Recep Tayyip Erdoğan, ryatangaje ko rigiye kurwanya ryivuye inyuma, ibyavuye mu matora ya kamaramaka y’ivugururwa ry’Itegeko Nshinga, biha amahirwe Erdogan yo kuguma ku butegetsi kugera mu 2029.

     

    Ibyavuye muri Kamarampaka byatangajwe kuri iki cyumweru, byerekanye ko Abanyatulikiya 51.41% batoye ‘YEGO” naho abandi 48.59% batora ‘OYA’.

    Mu ijambo Perezida Erdogan yagejeje ku baturage nyuma y’uko ibi bitangajwe, yasabye buri wese kubahiraza no kubaha ibyavuye mu matora, gusa Umuyobozi w’ishyaka ‘The Republican People’s Party’, Erdal Aksunger yabwiye BBC ko aya matora yabayemo uburiganya, ko bifuza ko yasubirwamo.

    Yavuze ko hari ibikorwa binyuranije n’Amategeko byakozwe birimo no gutoreshereza ku mpapuro zidateyeho ikirango.

    Yagize ati “Ibikorwa byinshi bitemewe byakozwe kugirango hatorwe ‘YEGO’. Hari Leta ku ruhande rumwe, urundi abaturage. ‘OYA’ bizarangira itsinze kandi buri wese azabibona”

    Abatavuga rumwe n’ubutegetsi bavuga ko imijyi minini nka Istanbul, Ankara na Izmir yose yatoye ‘OYA’, ihakana ivugururwa ry’Itegeko Nshinga ry’iki gihugu.

    Uku kutumvikana ku byavuye muri Kamarampaka, byatumye abatavuga rumwe na Erdogan birara mu mihanda, aho mu Ntara ya Diyarbakir, iherereya mu Majyepfo ashyira Uburasirazuba hamaze kuraswa abantu batatu.

    Iyi Kamarampaka yemejwe, iha ububasha Perezida Erdogan bwo kwiyamamaza Manda ebyiri buri imwe y’imyaka itanu, guhera mu matora azaba mu 2019, gushyiraho abayobozi bakuri barimo abaminisitiri kandi bakazajya bamugezaho Raporo zose, gushyiraho Visi Perezida umwe cyangwa benshi, gukuraho umwanya wa Minisitiri w’Intebe, azaba afite uburenganzira mu ifatwa ry’imyanzuro y’ubushiunjacyaha, kugena amafaranga igihugu kizajya gikoresha, gushyiraho igihano cy’urupfu n’ibindi.

    Nyuma yaho hateguriwe umugambi wo gukura ku butegetsi Perezida Recep Tayyip Erdoğan ariko ukaza gupfuba, hari muri Nyakanga 2016, nibwo hahise hatangizwa igitekerezo cy’uko Itegeko Nshinga ryavugururwa rikamuha ububasha bwo gufata ibyemezo byose bishoboka mu gihugu nta n’umwe agishije inama, ahanini hagamijwe ubusugire bwa Turikiya.

  • Ruhango: Urupfu rw’amayobera ruhitanye batatu bo mu muryango umwe

    Ruhango: Urupfu rw’amayobera ruhitanye batatu bo mu muryango umwe

    Abantu batatu mu rugo rumwe barimo umwana, umugore n’umukecuru bari batuye mu murenge wa Ntongwe, mu Karere ka Ruhango, bitabye Imana mu buryo bw’amayobera kandi butunguranye kuko nta ndwara bari barwaye izwi.

     

    Abitabye Imana ni umukecuru witwa Bonifrida Mukagatare, umukobwa we w’imyaka 20 y’amavuko ndetse n’undi mwana w’umuhugu yari afite w’imyaka 12. Bose bakaba bari batuye mu mudugudu wa Mutima, akagari ka Nyakabungo, umurenge wa Ntongwe, mu Karere ka Ruhango.

    Ubuyobozi bw’Umurenge wa Ntongwe buvuga ko uyu muryango wari ugizwe n’abantu bane, none batatu bakaba bitabye Imana hasigara umwana muto w’umwaka umwe.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Ntongwe, Jean Bosco Nemeyimana avuga ko urupfu rw’aba bantu rwabaye mu masaha ya mu gitondo yo kuwa Mbere tariki ya 10 Mata 2017.

    Nemeyimana ati “Bazize urupfu natwe tutaramenya, ni abantu bo mu rugo rumwe, amakuru dufite ni uko nta kintu kigaragaza ko bari bariye cyangwa hari aho bagiye kurya. Batangiye kwitaba Imana nka saa tatu n’igice kuko habanje gupfa uwo mwana w’imyaka 12 hashize amasaha nk’abiri mushiki we w’imyaka 20 nawe arapfa, tubibonye duhita duhamagara ambulance ngo turebe ko abasigaye bajyanwa kwa muganga kuvurwa, nuko ikihagera na nyina wabo aba arapfuye”.

    Uyu muyobozi akomeza avuga ko mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu bajyanwe ku bitaro bya Polisi bya Kacyiru kugira ngo bakorerwe isuzuma bamenye icyabahitanye.

    Akomeza avuga ko icyo bakoze nk’ubuyobozi ari uguhumuriza abaturage no kubibutsa ko igihe bumva barwaye cyangwa ubuzima bwabo butifashe neza bakwiye kwihutira kujya kwa muganga kwivuza.

    Hatangiye iperereza ngo bamenyekane niba urupfu rwabo nta kindi cyaba kirwihishe inyuma.

    Haracyekwa amashitani no guterekera

    Bamwe mu baturanyi b’aba bitabye Imana bavuga ko bakeka ko bazize amashitani no guterekera kuko ngo mu muryango wabo bari basanzwe babikora, kandi hari haherutse gupfa umugabo wo muri urwo rugo na we azize urupfu rw’amayobera.

    Umwe utashatse gutangaza amazina ye ati “Muri ruriya rugo bivugwa ko baterekera, kandi bakorana na shitani. Njyewe simbizi neza, ariko bavuga ko ari byo bibica, kuko no mu mezi ashize umugabo waho yapfuye nka kuriya, bavuga ko ari amashitani bakorana na yo yamwishe”.

    Ubuyobozi bw’Umurenge wa Ntongwe nabwo bwemeza ko umugabo wa Bonifrida Mukagatare na we hashize igihe kigera ku kwezi kumwe yitabye Imana mu buryo nk’ubwo bw’amayobera.

    Bivugwa  ko mbere y’uko uriya mwana w’imyaka 12 yitaba Imana yari yabanje kujyanwa ku kigo nderabuzima kuvuzwa, ariko ngo nta ndwara bamusanganye.

     

  • Ruhango:Gerenade yamukomerekeje byoroheje

    Ruhango:Gerenade yamukomerekeje byoroheje

    Bayisenge Divine yajyanwe kwa muganga nyuma y’uko “Gerenade” imuturikanye ubwo yari arimo ahinga mu murima uri mu Karere ka Ruhango.

    Igice cya "Gerenade" yaturikanye Bayisenge

    Ibyo byabereye mu Mudugudu wa Nyamagana mu Kagari ka Nyamagana mu Murenge wa Ruhango, mu gitondo cyo kuri uyu wa gatatu tariki ya 12 Mata 2017.

    Bayisenge ufite imyaka 26 yari arimo ahinga, akubita isuka kuri iyo “Gerenade” yari iri mu butaka, yo mu bwoko bwa “Stik” ihita imuturikana, imukomeretsa mu maso mu buryo bworoheje. Yahise ajyanwa kwa muganga.

    Nahayo, Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Ruhango yemeje ayo makuru avuga ko byabaye saa mbiri n’igice za mu gitondo.

    Polisi y’Igihugu ikangurira abaturage kwirinda gukinisha ibyuma batazi no kumenyesha inzego z’umutekano ahantu hose hakekwa kuba ibisasu.

     

  • U Rwanda mu bihugu bifite umutekano usesuye ku Isi

    U Rwanda mu bihugu bifite umutekano usesuye ku Isi

    Ihuriro mpuzamahanga ryita ku bukungu (World Economic Forum) rikora ubushakashatsi mu nzego zinyuranye, ryashyize u Rwanda ku mwanya wa cyenda mu bihugu 136 by’isi mu kurangwamo umutekano.

     

    Iyi raporo yiswe ‘The Travel & Tourism Competitiveness Report 2017’, isohoka kuva mu 2007, iba ikubiyemo uko igihugu gihagaze mu nzego zinyuranye hagamijwe gufasha inzego z’ubukerarugendo mu bihugu gutera imbere.

    Iyi raporo ya 2017 yasohotse tariki ya 5 Mata, igaragaza ko ku Isi igihugu kiza imbere mu kurangwamo umutekano ku kigero cyo hejuru ari Finland n’amanota 6.65, ikurikirwa na Leta Zunze Ubume Z’Abarabu n’amanota 6.6 mu gihe u Rwanda ruri ku mwanya wa Cyenda n’amanota 6.39, kikaba igihugu rukumbi cyo muri Afurika kiza mu icumi bya mbere dore ko ikigerageza kuza hafi ari Maroc iri ku mwanya wa 20 n’amanota 6.14.

    Mu bihugu bituranye n’u Rwanda, ikiza hafi ni Tanzania ifite amanota 5.05, Uganda ni iya 104 n’amanota 4.61, u Burundi ni ubwa 111 na 4.23 mu gihe Kenya iri ku mwanya wa 129 mu bihugu 136 ifite amanota 3.45.

    Ibihugu by’ibihangange nka Leta Zunze Ubumwe za Amerika, u Bwongereza n’ibindi biza inyuma cyane muri uru rwego kuko Amerika iri ku mwanya wa 84 mu gihe u Bwongereza buri ku wa 78. Uretse ibi bihugu ibindi birangwamo umutekano muke harimo Colombia ya nyuma, Yemen iyibanziriza, ibihugu byombi bikunda kwibasirwa n’ibitero by’inyeshyamba bihitana abaturage.

    Ibyashingiweho mu gushyira mu myanya ibihugu mu bijyanye n’umutekano, harimo ubwiganze bw’ibyaha binyuranye, imvururu n’ibikorwa by’iterabwoba n’uburyo inzego z’umutekano zihora ziri maso mu guhuhangana na byo.

    Raporo nk’iyi ya 2015, u Rwanda rwari ku mwanya wa 51 n’amanota 5.58 mu bihugu 141 ubwo bushakashatsi bwari bwakorewemo. Indi raporo yakozwe ku bijyanye n’umutekano ni iyasohowe n’ikigo Gallup mu 2015, yarushyize ku mwanya wa gatanu nk’ahantu abantu bashobora kugenda mu masaha y’ijoro nta cyo bikanga.

    Raporo y’uyu mwaka yakozwe na WEF igaragaza ko serivisi za polisi zigamije guhangana n’ibyaha zikora neza ku buryo muri icyo cyiciro rwashyizwe ku mwanya wa gatandatu n’amanota 6.4.

    Abanyamahanga batandukanye bumva u Rwanda nk’igihugu cyiyubatse mu iterambere mu gihe gito nyuma yo kugwirirwa n’amahano ya Jenoside.
    Isuku n’umutekano usesuye bituma ba mukerarugendo barusura ku bwinshi ndetse n’abategura inama zikomeye bagasiganirwa kuzikorera mu rw’imisozi igihumbi.