U Bushinwa n’u Burusiya mu mugambi wo gukurikiranira hafi ikibazo cya Koreya ya Ruguru na USA

Nyuma ya Amerika, u Bushinwa n’u Burusiya nabyo byohereje amato yabyo hafi ya Koreya, ibi bihugu bishaka gukurikiranira hafi urujya n’uruza rwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Ibihugu by’u Bushinwa n’u Burusiya byohereje amato yabyo y’ubutasi ajya guhiga ubwato bwikorera indege z’intambara bwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika bukomeje kugenda busatira amazi y’igihugu cya Koreya ya Ruguru nk’uko amakuru atandukanye ava muri Guverinoma y’u Buyapani yatangajwe n’ikinyamakuru cyaho Yomiuri Shimbun avuga.

Biragaragara rero ko ibi bihugu bishaka gukurikiranira hafi urujya n’uruza rwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika muri aya mazi hanakekwa ko Amerika ishaka gukoresha ingufu za gisirikare kuri Koreya ya Ruguru aho bivugwa ko abaturage biteguye kwirwanaho bakomeje kugenzura amazi n’ikirere byegereye igihugu cyabo.

Ubwato rutura bwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika USS Carl Vinson kuri ubu biravugwa ko bugeze mu Nyanja y’Iburasirazuba bw’u Bushinwa bwerekeza mu majyaruguru mu mazi yegereye Koreya.

U Bushinwa n’u Burusiya bishyira imbere umutekano w’aha hantu, byagaragaje impungenge bufitiye iki gikorwa cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika, aho minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Burusiya, Sergey Lavrov avuga ko ikibazo kigomba gukemurwa mu mahoro binyuze muri dipolomasi.

Iyi nkuru dukesha urubuga rwa The salt Lake Tribune ikaba ivuga ko uku kohereza amato y’ubutasi byakozwe n’u Bushinwa n’u Burusiya bigamije guha gasopo Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Nyuma y’isabukuru y’amavuko y’imyaka 105 ya Kim II Sung, washinze Koreya ya Ruguru, yizihijwe kuri uyu wa Gatandatu ushize, itariki 15 Mata, iki gihugu kiranitegura kuzizihiza, kuwa 25 Mata, isabukuru y’imyaka 85 igisirikare cyacyo kimaze gishinzwe. Iki gihugu kikaba kivuga ko gifite gahunda yo kuzagerageza igisasu cyacyo cya kirimbuzi cya mbere kuva muri Nzeri umwaka ushize, rikazaba ari igerageza rya gatandatu kizaba gikoze gipima ibisasu byacyo byambukiranya imigabane.

Aya magerageza ya Koreya ya Ruguru  niyo yatumye Leta Zunze Ubumwe za Amerika zohereza ubwato bwazo hafi y’iki gihugu mu rwego rwo kurushaho kugikanga no kugisaba kwifata.

Ku rundi ruhande nk’uko tubikesha BBC, Gen. McMaster wo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yabwiye imwe mu mateleviziyo yo muri Amerika ko igihugu cye kirimo kirakorana n’ibindi bihugu ndetse n’u Bushinwa mu kureba ingingo izafatwa kuri iki kibazo cya Koreya ya Ruguru.

Icyo bagamije ngo kikaba ari ugutegura igisubizo kuri Koreya ya Ruguru mu gihe ibyo yise gukomeza guteza akaduruvayo byakomeza. Ni mu gihe visi perezida Mike Pince aherutse gutangariza muri Koreya y’Epfo ko nta na rimwe Amerika yari yarigeze yitegura kwegera Koreya y’Epfo nk’uko bimeze ubu.

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *