Muri Nigeria Rayon Sports yatashye amara masa itakaza icyizere cyo kugera mu matsinda

Rayon Sports yatsindiwe muri Nigeria na Rivers United ibitego 2-0 mu mikino ya Afurika ya “CAF Confederation Cup” itakaza icyizere cyo kugera mu matsinda y’iryo rushanwa.

Rayon Sports yakinnye umukino wayo, ariko ntiyabona intsinzi muri uwo mukino ubanza wabereye muri Nigeria kuri iki cyumweru tariki ya 16 Mata 2017.

Ni umukino umutoza wa Rayon Sports, Irambona Masoudi Djuma yari yatangaje ko uzaba utoroshye, kuko iyo kipe batayizi ku buryo buhagije.

Ni umukino ubanza wabereye muri Nigeria mu gihe uwo kwishyura uzabera mu Rwanda mu cyumweru kimwe nyuma y’umukino ubanza.

Rayon Sports itozwa na Irambona Masoudi Djuma yari yabanjemo abakinnyi barimo: Ndayishimiye Eric bita Bakame, Manzi Thierry, Mugabo Gabriel, Munezero Fiston, Dominique Savio Nshuti, Niyonzima Seif, Mugheni Fabrice, Kwizera Pierrot, Nova Bayama, Djabel Manishimwe na Moussa Camara.

Umutoza wa Rivers United itozwa na Stanley Eguma yari yabanjemo abakinnyi aribo: Sunday, Ifeanyi, Doumbia, Emeka, Asukimunsi, Festus, Venance, Weli, Brhoji, E. Emeka na Esisa.

Rayon igize amahirwe yo gusezerera Rivers United, Rayon Sports yahita ibona itike yo kugera mu matsinda muri iyi mikino ya Afurika ihuza amakipe yatwaye ibikombe iwayo.

Kuri ubu Rayon Sports iri ku mwanya wa mbere muri shampiyona n’amanota 55.

Mu mwaka ushize Rayon Sports yegukanye igikombe cy’Amahoro (Peace Cup), aribyo byayihesheje kwitabira imikino Nyafurika ( CAF Confederation Cup) muri uyu mwaka.

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *