Musanze: Uruganda rw’inzoga rwibasiwe n’inkongi, abakozi batatu barakomereka

Uruganda rukora inzoga mu gihingwa cya Tangawizi rwitwa Umurage Enterprise LTD ruherereye mu Karere ka Musanze, rwibasiwe n’inkongi y’umuriro rwangiza ibyarimo byinshi ndetse na bamwe mu bakozi barwo batatu barakomereka.

Iyi nkongi yabaye kuri uyu wa Gatatu, tariki 19 Mata 2017 mu ma saa sita, aho umuriro ngo waturutse muri mubazi y’umuriro y’uru ruganda nk’uko byemezwa n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Cyuve, Nsengiyumva Telesphole.

Ati "Uruganda rwafashwe n’inkongi y’umuriro abakozi batangira kuzimya, ariko urebye yatangiriye muri compteur y’amashanyarazi ibanza gushya hanyuma iza gukwira mu kindi gice gikorerwamo inzoga."

Iyo nkongi kandi yakomerekeyemo abakozi batatu b’uru ruganda barimo umwe wahiye mu buryo bukomeye witwa Hakizimana Evariste uzwi nka Muneza, wahiye umubiri wose. Aba bose bakaba  barimo kuvurirwa ku bitaro bikuru bya Ruhengeri.

Uyu muyobozi avuga ko iyi nkongi ikimara kuba , abaturage batabaye hakaza  na Polisi yifashishije imodoka yabugenewe mu kuzimya inkongi y’umuriro, bityo umuriro ukazima utarakwira mu nyubako yose.

Mu byangirijwe n’iyo nkongi harimo inzoga zari muri icyo gice cyahiye ku buryo ba nyir’uruganda bemeza ko ibyangiritse bifite agaciro kari hagati ya miliyoni 40 na 50 z’amafaranga y’u Rwanda.

Icyakora uru ruganda ngo rwari rufite ubwinshizi bwaba ubw’inkongi y’umuriro n’ubw’abakozi.

Police yatabaye ihagarika inkongi byihuse


 

 

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *