Blog

  • U Rwanda rushobora kwakira inama mpuzamahanga y’abashoramari mu by’amahoteli iteganijwe

    U Rwanda rushobora kwakira inama mpuzamahanga y’abashoramari mu by’amahoteli iteganijwe

    Ku nshuro ya kabiri u Rwanda rwongeye kugirirwa icyizere rwemererwa kwakira inama mpuzamahanga y’abashoramari mu by’amahoteli n’indege, izateranira i Kigali kuwa 10-12 Ukwakira 2017 muri Radisson Blu na Kigali Convention Centre.

     

    Izahuza abashoramari n’abayobozi mu by’ubwikorezi bw’indege n’amahoteli, abanyapolitiki n’abandi, bafate ingamba zo kwagura ubwikorezi ku mugabane babarirwa muri 500, nka kimwe mu byateza imbere amahoteli.

    Itangazo rigenewe abanyamakuru rivuga ko u Rwanda rwagiriwe icyizere kuko rumaze gutera intambwe ishimishije mu kwakira inama n’ibikorwa bikomeye.

    Jonathan Worsley, Umuyobozi wa Bench Events itegura iyi nama, yavuze ko bishimiye kugaruka mu Rwanda kandi iyi nama ari amahirwe yo kwigira hamwe imikoranire iri hagati y’ubwikorezi bw’indege n’ishoramari ry’amahoteli, no kurebera hamwe ko ibyerekezo bishya by’ingendo z’indege byabyazwa umusaruro.

    Yagize ati “Twishimiye kugaruka mu Rwanda, igihugu kirimo gutera imbere mu bijyanye n’ishoramari ry’ubwikorezi bw’indege, nk’umusemburo w’iterambere ry’ubukungu.”

    Sosiyete Nyarwanda y’ubwikorezi bw’indege, RwandAir, ikomeje kwagura ingendo zayo, aho uyu mwaka izatangira kwerekeza muri Aziya i Mumbai mu Buhinde, ikaba inateganya kwerekeza i New York muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika , i London mu Bwongereza, n’ahandi.

    Hanatangiye kubakwa ikibuga cy’indege cya Bugesera kizajya cyakira abantu barenga miliyoni enye ku mwaka.

    Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu cy’iterambere, RDB, Clare Akamanzi, avuga ko iyi nama izatuma u Rwanda rwunguka abashoramari bashya.

    Yagize ati “Ni igice cy’ingenzi mu ntego yacu, tuzerekana ko u Rwanda ari ahantu habereye ubucuruzi. Niteze kubona ubucuruzi bushya muri uru rwego bwiyongera.”

    Umwaka ushize rwakiriye inama zitandukanye zo ku rwego rwo hejuru kandi zose zigenda neza. Aha hibukwa cyane inama y’Umuryango w’Ubumwe bwa Afurika (AU), inama mpuzamahanga yiga ku bukungu (WEF) n’izindi.

    Umwaka ushize ubukerarugendo bwinjirije u Rwanda miliyoni 404 z’amadolari ya Amerika.

  • Imikino ya Volleyball y’Akarere ka Gatanu u Rwanda rwemerewe kuyakira

    Imikino ya Volleyball y’Akarere ka Gatanu u Rwanda rwemerewe kuyakira

    U Rwanda rwemerewe kwakira imikino ya Volleyball y’Akarere ka Gatanu (Zone 5) izaba muri Kamena 2017 mu bagabo.

    Impuzamashyirahamwe y’umukino wa Volleyball muri Afurika (CAVB) ryahise risaba u Rwanda kwakira n’imikino y’Akarere ka Gatanu mu bagabo ndetse n’abagore.

    Kansime Julius, umuyobozi wungirije mu ishyirahamwe ry’umukino wa Volleyball mu Rwanda yatangarije Itangazamakuru ko bicaye na MINISPOC bareba ibikenewe kugira ngo iri rushanwa u Rwanda ruryakire maze basanga bishoboka niko guhitamo kubimenyesha CAVB isanzwe itegura aya amarushanwa, ariko icyo bataremeranya ni uko bazakira irushanwa ry’abagore.

    Yagize ati “ Twe duteganya kwakira irushanwa ry’abagabo ariko iry’abagore ntabwo twabihisemo ni nayo mpamvu tugiye kwandikira CAVB tuyimenyesha ko yatureka tukakira irushanwa ry’abagabo irindi hagashakwa igihugu rizakinirwamo”.

    Avuga ko kugeza ubu 75% bishoboka ko ibyo bari busabe CAVB bidashobora kwanga.

    Akomeza avuga ko irushanwa ry’akarere ka gatanu rizaba mu mpera za Kamena uyu mwaka

    Ibihugu byitabira imikino y’Akarere ka Gatanu

    U Rwanda,Uganda, Kenya, Ethiopia, Somalia, Djibouti, Eritrea,Tanzania, Sudani y’Amajyaruguru, Sudani y’Amajyepfo na Misiri.

    Ubwo iri rushanwa riheruka kubera mu Rwanda hari mu mwaka wa 2015 ubwo ryegukanwaga n’u Rwanda rutsinze ku mukino wa nyuma amaseti 3-2 Kenya.

  • Kigali: Urubanza rw’ abakekwaho iterabwoba rwongeye gusubukurwa

    Kigali: Urubanza rw’ abakekwaho iterabwoba rwongeye gusubukurwa

    Kuri uyu wa Kabiri tariki 2 Gicurasi urukiko rukuru rwa Kigali rwatangiye kuburanisha mu mizi urubanza rw’abantu baregwa iterabwoba, nyuma y’igihe kirenga umwaka batawe muri yombi.

    Abakurikiranywe bashinjwa kuba mu itsinda ry’abasore n’inkumi bari mu mugambi wo kwifatanya n’imitwe y’iterabwoba itsimbaraye ku mahame y’ubutagondwa y’idini ya Islam.

    Urubanza rurabera mu muhezo naho icyumba cy’urukiko kikaba kizengurutswe n’abapolisi benshi.

    Mu masaha ya saa mbiri za mu gitondo ni bwo imodoka nini itwaye abaregwa cyari igeze imbere y’icyumba cy’iburanisha. Bose mu mwambaro w’ ibara ry’iroza riranga imfungwa, ab’igitsina gore bo bongeyeho bya bitambaro bibahisha amasura.

    Ntibyari byoroshye kubafotora cyangwa kuba wabegera kubera ko abashinzwe kubarinda bakumiriraga kure ugerageje kubengera.

    Nyuma y’umwanya muto bagejejwe mu cyumba cy’urukiko, umucamanza yahise ategeka abatarebwa n’urubanza gusohoka kugira ngo rukomeze mu muhezo. Ni icyemezo cyahise cyubahirizwa, abapolisi bahinda abari baje gukurikira uru rubanza.

    Ubushinjacyaha bwasabye ko urubanza ruburanishwa mu muhezo, bushimangira ko bimwe mu bivugirwa mu rukiko bishobora kugira ingaruka mbi ku mutekano w’igihugu.

    Abaregwa bo bakomeje kunenga uyu muhezo bavuga ko bifuza kwiregura mu ruhame, bakiyambura icyasha bavuga ko basizwe n’ubushinjacyaha.

    Abaregwa ni 44 barimo abana batatu. Kuri aba bana urukiko rwamaze gufata icyemezo cy’uko bagomba kuburanira ukwabo mu rukiko rwisumbuye rwa Gasabo.

    Ubushinjacyaha bwemeza ko bufite ibimenyetso byerekana ko abo burega bari mu mugambi wo kwitabira urugamba rw’imitwe y’iterabwoba. Mu rugo rw’umwe mu baregwa ngo bahasanze akayabo kangana na miliyoni y’amadolari y’Amerika. Aya ngo ni ayo bagombaga gukwirakwiza mu rubyiruko mbere yo kurwinjiza mu mugambi w’iterabwoba.

    Ngo hari n’abafatiwe ku kibuga cy’indege aho bari batangiriye urugendo ruberekeza mu bihugu bya Syria na Iraq, ahavugwa umutwe w’iterabwoba wa Islamic State.

    Uko bigaragara uyu muhezo uzatuma amatsiko ya benshi adashira ku bijyanye n’ikibazo cy’iterabwoba ryari ritamenyerewe mu Rwanda.

    Bamwe mu bunganira abaregwa bavuga ko bitazorohera ubushinjacyaha kubona ibimenyetso bigaragaza iterabwoba kandi hafi ya bose barafatiwe mu Rwanda, kure cyane y’aho bivugwa ko bari gukorera icyaha.

    Gusa banagaragaza impungenge z’uko bishoboka ko aba bakatirwa igifungo kinini kubera amarangamutima ashingiye ku rugamba mpuzamahanga rwiswe urwo kurwanya iterabwoba.

  • Kigali: Hagiye gutangizwa uruganda rwa mbere ruteranya moto

    Kigali: Hagiye gutangizwa uruganda rwa mbere ruteranya moto

    Bwa mbere mu Rwanda hagiye gutangizwa uruganda ruteranya moto, rwitezweho kugabanya ikiguzi cyazo no guteza imbere ibikorerwa mu gihugu.

     

    Uru ruganda rwitwa Rwanda Motorcycle Company, RMC, ruzatangira gukorera mu gice cyagenewe inganda bitarenze uku kwezi, rwashowemo agera kuri miliyoni 1.2 y’amadolari.

    Mu kiganiro na The New Times, Umuyobozi wa RMC, Mcphee Christopher, yavuze ko intego yabo ari uguteza imbere ibikorerwa mu Rwanda, binyuze mu gushishikariza inganda zikora ibyuma ziri mu gihugu kubagezaho ibikoresho bizajya byifashishwa aho kugira ngo bitumizwe hanze.

    Ati “Turateganya guhera kuri moto zitwara abagenzi ari nazo zizaba zigize igice kinini. Tuzanibanda kandi kuzigenewe abayobozi mu nzego za leta n’ibigo bitegamiye kuri Leta.”

    Yakomeje avuga ko uru ruganda ari urw’abashoramari b’Abanyamerika kandi bimwe mu bikoresho bizifashishwa byamaze gutumizwa mu Bushinwa ubu bikaba biri muri Tanzania, ibi byose bikaba ari umusaruro wa politiki y’u Rwanda yorohereza abashoramari b’abanyamahanga.

    Ati “Twatekereje ko isoko ari ingenzi, dushobora kubaha ibikoresho byiza mu gihugu. Dufite ubwoko butandukanye kandi bwizewe ndetse n’ibiciro bizaba biri hasi ugereranyije n’ibisanzwe ku isoko, kuko twe tuzaba tuzikorera hano.”

    Mu ntangiriro, uruganda RMC rurateganya gukora moto 130 mu kwezi, mu mezi atandatu ari mbere uyu mubare ukazajya ukorwa mu cyumwe kimwe. Barateganya kandi guha akazi abanyarwanda basaga 100.

    Nshimiyimana Jean D’Amour wiga mu Ishuri ry’Imyuga n’Ubumenyingiro, IPRC Kigali, wamaze kubona akazi muri uru ruganda, yavuze ko uretse kuba ruzabafasha kubona amafaranga ari n’ishuri bazungukiramo ubumenyi bwisumbuyeho.

    Uruganda RMC ruzajya rukora moto ziri mu byiciro bitandukanye, zikaba zifite amazina y’ikinyarwanda agaragaza ubushobozi bwazo ariyo Ingenzi, Indakangwa, Indahigwa, Imparage, Ifarasi n’Inzovu.

    Igiciro cya moto imwe kizaba kiri hagati y’amafaranga y’u Rwanda miliyoni 1.2 na miliyoni eshatu.


    Izi Moto ziteranirizwa mu Rwanda 

     

  • Umuhanda witiriwe abazize Jenoside yakorewe Abatutsi watashywe mu Butaliyani

    Umuhanda witiriwe abazize Jenoside yakorewe Abatutsi watashywe mu Butaliyani

    Umuhanda witiriwe inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe Abatutsi, watashywe ku mugaragaro mu mujyi wa Roma mu Butaliyani.

    Uyu muhanda wiswe ““Viale Vittime del Genocidio dei Tutsi” watanzwe n’ubuyobozi bwa Roma mu guha agaciro inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Jacques Kabale uhagarariye u Rwanda mu Butaliyani ufite icyicaro mu Bufaransa, yashimye Komini ya Roma kuba yarahisemo kwitirira umuhanda izina riha agaciro abazize Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Kabale kandi yagarutse ku ipfobya rya Jenoside yakorewe Abatutsi rigikorwa na bamwe mu banyamahanga, bayita andi mazina nko kuvuga ko ari “Jenoside y’Abanyarwanda” asaba ko bihagarara, hagakoreshwa izina nyaryo rivuga ukuri.

    Luca Bergamo, Meya wa Roma yashimiye ubuyobozi bwiza buri mu Rwanda bwavanye igihugu ahantu habi, ubu kikaba kigeze ku iterambere.

    Uyu muhango wasojwe hagaragazwa ku mugaragaro icyapa cyanditseho izina ryahawe uyu muhanda witiriwe abazize Genocide Yakorewe Abatutsi, Viale Vittime del Genocidio dei Tutsi in Rwanda (1994), uherereye mu busitani bwitwa “Parco Nemorense”.
     

     

  • Inkura zirabura zongeye kugaruka mu Rwanda

    Inkura zirabura zongeye kugaruka mu Rwanda

    Kuri uyu wa Kabiri tariki 2 Gicurasi 2017, pariki y’ Akagera iherereye mu ntara y’ Uburasirazubwa bw’ u Rwanda yakiriye inkura 10 zirabura mu gihe hari hashize imyaka 10 nta nkura yirabura iri mu gihugu bitewe n’ uko izari zihari zazimiye burundu biturutse kuri ba rushimusi.

    Izi nyamaswa zongeye kugaruka mu Rwanda ku bufatanye bwa African Parks, Howard G. Buffett Foundation na RDB.

    Mu myaka ya 1970 muri Pariki y’Akagera habarurwaga inkura z’umukara zigera kuri 50 ariko zagiye zikendera kubera ba rushimusi bazo kugera zishizeho mu 2007.

    Umuyobozi wa African Parks Peter Fearnhead avuga ko inkura ari ikimenyetso cya Africa ariko nyamara ngo ba rushimusi barazihiga cyane ngo bacuruze ihembe ryazo.

    Ati “Ubushake bw’u Rwanda mu kuzigarura bugaragaza umuhate udasanzwe wo kuzirinda no kongera kugarura urusobe rw’ibinyabuzima muri Pariki y’Akagera".

    Umuyobozi mukuru wa RDB Clare Akamanzi nawe yemeje ko kugarura inkura mu Rwanda ari indi ntambwe mu kurengera ibinyabuzima no guteza imbere ubukerarugendo, ashima cyane ababifashijemo u Rwanda ngo zigaruke.

    Mu bihe bishize kandi umunyamerika w’umuherwe Howard G. Buffett yemereye Perezida Kagame ko Howard G. Buffett Foundation izafasha u Rwanda kongera kugarura izi nyamaswa mu gihugu.

    Howard G. Buffett akaba yatanze ubutumwa ko yishimiye iyi ntambwe ikomeye u Rwanda rwongeye gutera mu kurengera ibidukikije n’imiyoborere myiza.
    Ku isi hose hasigaye inkura z’umukara zibarirwa ku 5 000.


    Zageze i Kanombe mu gitondo rwo kuri uyu wa Kabiri




  • Byarangiye Tidiane Kone ahesheje Rayon sports  intsinzi i Musanze

    Byarangiye Tidiane Kone ahesheje Rayon sports intsinzi i Musanze

    Rayon Sports yatsinze umwe mu mikino ikomeye yari mu nzira yayo yo gutwara igikombe cya shampiyona batsinze Musanze igitego 1-0 cya Tidiane Kone mu gihe kuri iki Cyumweru kuri stade ya Kicukiro, Police FC yakira APR FC.

    Rayon Sports na Musanze kuri stade Ubworoherane, wari umukino wa kabiri nta mutoza Masudi Djuma wahagaritswe imikino ibiri nyuma yo gusezererwa mu mikino nyafurika na Rivers United, uwa mbere bari batsinze Rugende ibitego 3-0 mu gikombe cy’amahoro.

    Muri uyu mukino ntihagaragayemo Kwizera Pierrot ku mpamvu zitazwi mu gihe rutahizamu w’Umunyamali Moussa Camara bivugwa ko yagiye i Dubai, ubuyobozi bw’ikipe butabizi.

    Mu rutonde rw’abakinnyi 11 bari bubanze mu kibuga ku ruhande rwa Rayon Sports batangajwe mbere harimo myugariro Mutsinzi Ange wavunitse umukino utaratangira asimburwa na Munezero Fiston.

    Igice cya mbere cyarangiye banganya maze Umunyamali Tidiane Kone atsinda igitego.

    Ni ku nshuro ya mbere Musanze FC itsindiwe kuri stade Ubworoherane ivuguruye mu mikino itanu bahakiniye mu mikino yo kwishyura ya shampiyona ya 2016-2017.

    Rayon Sports ifite imikino ibiri y’ibirarane, harimo uwa Gicumbi FC bazakinira kuri stade ya Kigali tariki ya 2 Gicurasi 2017 n’uwa Mukura VS i Kigali, irarusha APR FC amanota umunani mbere y’uko iyi ihura na Police FC kuri iki Cyumweru kuri stade ya Kicukiro.

    Kuri Sitade ya Huye, Mashami Vincent aratoza Bugesera FC umukino wa nyuma asigire ikipe Kanyankole Gilbert “Yaounde”. Mashami yagizwe umutoza wungirije mu ikipe y’igihugu.

    Abakinnyi  Rayon Sports yakinishije kuri stade Ubworoherane

    Indi mikino yabaye kuri uyu wa Gatandatu

    Espoir 0-0 Etincelles

    AS Kigali 2-1 Pepiniere [Cyubahiro Janvier 5’ & 43’, Habamahoro Vincent 7’]

    Gicumbi 1-0 Amagaju [Harerimana Obed]

    Kuri iki Cyumweru, tariki ya 30 Mata 2017

    Mukura VS vs Bugesera FC (Stade Huye)

    Sunrise FC vs Kiyovu Sports (Nyagatare)

    Police FC vs APR FC (Sitade ya Kicukiro)

    Kirehe FC vs Marines FC (Kirehe).

    Ikipe ya Musanze yabanje mu kibuga 
  • Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia yifatanyije n’Abanyarwanda mu muganda

    Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia yifatanyije n’Abanyarwanda mu muganda

    Perezida w’u Rwanda Paul Kagame, na Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia, Hailemariam Desalegn, bari kumwe na Jeannette Kagame ndetse na Roman Tesfaye bakoranye umuganda usoza ukwezi n’abaturage ba Kacyiru, bubaka isomero ry’ishuri ry’uburezi bw’imyaka 12.

    Umuganda bawukoze ahubakwa isomero ry’abanyeshuri bo mu Ishuri ry’uburezi bw’ibanze bw’imyaka 12 (Twelve Years Basic Education).

    Kuri Minisitiri w’Intebe Desalegn n’umufasha we, uyu muganda ni kimwe mu bikorwa by’umunsi wa gatatu w’uruzinduko rw’iminsi itatu bagiriraga mu Rwanda,aho biteganijwe ko ruribusozwe none.

    Muri urwo ruzinduko u Rwanda na Ethiopia byasinye amasezerano y’ubufatanye mu ngeri zitandukanye zirimo amategeko, itangazamakuru n’itumanaho, uruyiruko na Siporo, ubukerarugendo n’ubuzima, uburezi n’umuco, ibirebana n’imfungwa n’abagororwa, uburinganire, abana n’abagore n’imicungire y’amazi.

    Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia, Hailemariam Desalegn n’umugore basuye ibikorwa bitandukanye mu Rwanda, ndetse ku wa gatanu Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia yasuye Gicumbi areba uko ubutaka bubungabungwa bucibwaho amaterasi y'indinganire atanga umusaruro mwinshi .

    Perezida w’u Rwanda Paul Kagame na Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia, Hailemariam Desalegn bakora umuganda

    Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga Louise Mushikiwabo akora umuganda

    Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga Louise Mushikiwabo nawe yitabiriye umuganda

  • Abishe iribagiza Christine bagiye gushyikirizwa Ubutabera

    Abishe iribagiza Christine bagiye gushyikirizwa Ubutabera

    Polisi y’u Rwanda yerekanye abantu bane bakurikiranyweho kugira uruhare mu kwambura ubuzima abantu batandukanye mu mujyi wa Kigali barimo umugore witwa Iribagiza Christine wiciwe iwe mu Karere ka Kicukiro.

    Ku itariki ya 13 Mata ni bwo inkuru yamenyekanye ko Christine Iribagiza wari wararokotse Jenoside yakorewe Abatutsi yishwe n’abantu bamunigishije umugozi.

    Kuva ubwo Police yahise itangira iperereza. Kuri uyu wa Gatandatu yerekanye abagabo batatu n’umugore umwe bakekwaho ubu bwicanyi.

    Majyambere Bertin wiyemerera ko ari we wishe Iribagiza Christine, avuga ko yafatanyije na mugenzi we witwa Hatangineza Ismael Hassan.

    Majyambere wari wafunguwe ku itariki ya 09 Mata na bwo nyuma yo kurangiza igihano yari yakatiwe kubera kwica umuvandimwe we, avuga ko yari afite umugambi wo kwica abandi bantu benshi bagera ku 1000.

    Uyu wiyemerera ko yishe nyakwigendera Christine, avuga ko yari agiye kwiba imodoka yari iri mu rugo kwa nyakwigendera ariko yabanje guhuza umugambi n’umuzamu wo kwa Iribagiza ko azamuha miliyoni 10 Frw.

    Avuga ko ubwo yajyaga kwiba kwa nyakwigendera umuzamu babanje kunaniranwa akaza kugaruka yitwaje umugore wa Hatangineza (bafunganywe) akabona kumukingurira.

    Ati ” Amaze gukingura nibwo nahise mufata (uwo muzamu) ndamubwira nti byutsa nyokobuja rero ampe urufunguzo rw’imodoka mbone nkwishyure. Aragenda abyutsa nyirabuja nibwo  yaje turadealing (turaganira) numva azanye ibintu byo kunsakuriza ndamubwira nti ikibazo kinzanye nta n’ikindi nje ni amafaranga nshaka amadorali 25 000 $ arambwira ngo ntayo ampa.

    Numva ka kazamu nako gatangiye kuzana ibintu by’induru ndagenda mpita nkica.  Ariko nkica nabi ntikanapfa. Ubwo nibwo nagiye kwegera nyirabuja ndavuga nti amafaranga ari hehe arambwira ngo araje ayampe ariko mbona ashatse kuvuza induru nibwo namunigishije ishuka ye mbona ashizemo umwuka.”

    Uyu mugabo wiyemerera ko atari ubwa mbere yari akoze ubwicanyi, avuga ko uyu munsi yari kwica undi muntu ndetse ko kuwa 24 Mata yishe undi i Gacuriro.

    Majyambere wakoreshaga imvugo ziremereye zateye ubwoba abamwumvaga yagize ati ” Uwo nari kwica uyu munzi ararusimbutse.”

    Uyu mugabo uvuga ko yahoze mu ngabo z’u Rwanda akaza gusezererwa yaje gukatirwa igifungo cy’imyaka 10 ahamijwe kwica murumuna we, yari afunganywe n’uyu Hatangineza bemera ko bafatanyije kwica Christine. Bari bararangije igihano.

    Urupfu rwa Christine wishwe ubwo hasozwaga icyumweru cyahariwe kwibuka Jenoside, rwakurikiwe n’ibitekerezo bitandukanye ko yaba yishwe n’abakomeje gusabikwa n’ingengabitekerezo ya Jenoside.

    Umuvugizi wa Police y’u Rwanda, ACP Theos avuga ko aka kanya ntawahita yemeza ko uru rupfu rwaba rufitanye isano n’ingengabitekerezo ya Jenoside.

    Ati “ Hakomeje kuvugwa ibintu byinshi, ni nako bigenda kuri buri kibazo usibye n’urupfu n’ikindi kintu cyose kibaye haba hari ibyo abantu bavuga.”

    ACP Badege ko Majyambere Bertin na Hatangineza Ismael Hassan umugambi wo kwica Iribagiza bawunogereje muri gereza ya Gasabo aho bombi bari bafungiwe (umwe afungiye ubujura undi ubwicanyi).

    Aba bombi n’ubwo biyemerera icyaha, bazashyikirizwa inkiko baburanishwe kuri iki cyaha cyo kwica bakurikiranyweho.

    ACP Theos Bagede avuga ko umugambi bawunogereje muri Gereza aho bari bafunganywe

    ACP Theos Bagede avuga ko umugambi bawunogereje muri Gereza aho bari bafunganywe

    Ngaba abiyemerera uruhare rwabo mu bwicanyi

     

  • Moussa Camara wakiniraga Rayon sports yerekeje i Dubai mu buryo butazwi

    Moussa Camara wakiniraga Rayon sports yerekeje i Dubai mu buryo butazwi

    Rutahizamu w’umunya-Mali Moussa Camara wari muri Rayon sports yafashe umwanzuro wo kujya mu igeragezwa muri Dibba Al Fujairah FC yo muri Leta zunze ubumwe z’abarabu mu buryo butazwi kuko atabanje gusaba uruhushya.

    Moussa Camara wakiniraga Rayon sports

    Mu gihe habura iminsi itatu ngo Rayon sports isure Musanze FC mu mukino w’umunsi wa 24 wa shampiyona y’u Rwanda ‘AZAM Rwanda Premier League, umwe mu bakinnyi bayo Moussa Camara ukomoka muri Mali yasize bagenzi be agenda adasabye uruhushya.

    Uyu musore w’imyaka 26 yamaze kugera mu mujyi wa Dubai wo muri Leta zunze ubumwe z’abarabu, mu ikipe ya Dibba Al Fujairah FC aho agiye gukora igeragezwa. Yagiye ubuyobozi bwa Rayon sports afitiye amasezerano butabizi ,ndetse ibi bikaba byemezwa na  Gakwaya Olivier umuvugizi w'iyi kipe.