U Rwanda mu bihugu bifite umutekano usesuye ku Isi

Ihuriro mpuzamahanga ryita ku bukungu (World Economic Forum) rikora ubushakashatsi mu nzego zinyuranye, ryashyize u Rwanda ku mwanya wa cyenda mu bihugu 136 by’isi mu kurangwamo umutekano.

 

Iyi raporo yiswe ‘The Travel & Tourism Competitiveness Report 2017’, isohoka kuva mu 2007, iba ikubiyemo uko igihugu gihagaze mu nzego zinyuranye hagamijwe gufasha inzego z’ubukerarugendo mu bihugu gutera imbere.

Iyi raporo ya 2017 yasohotse tariki ya 5 Mata, igaragaza ko ku Isi igihugu kiza imbere mu kurangwamo umutekano ku kigero cyo hejuru ari Finland n’amanota 6.65, ikurikirwa na Leta Zunze Ubume Z’Abarabu n’amanota 6.6 mu gihe u Rwanda ruri ku mwanya wa Cyenda n’amanota 6.39, kikaba igihugu rukumbi cyo muri Afurika kiza mu icumi bya mbere dore ko ikigerageza kuza hafi ari Maroc iri ku mwanya wa 20 n’amanota 6.14.

Mu bihugu bituranye n’u Rwanda, ikiza hafi ni Tanzania ifite amanota 5.05, Uganda ni iya 104 n’amanota 4.61, u Burundi ni ubwa 111 na 4.23 mu gihe Kenya iri ku mwanya wa 129 mu bihugu 136 ifite amanota 3.45.

Ibihugu by’ibihangange nka Leta Zunze Ubumwe za Amerika, u Bwongereza n’ibindi biza inyuma cyane muri uru rwego kuko Amerika iri ku mwanya wa 84 mu gihe u Bwongereza buri ku wa 78. Uretse ibi bihugu ibindi birangwamo umutekano muke harimo Colombia ya nyuma, Yemen iyibanziriza, ibihugu byombi bikunda kwibasirwa n’ibitero by’inyeshyamba bihitana abaturage.

Ibyashingiweho mu gushyira mu myanya ibihugu mu bijyanye n’umutekano, harimo ubwiganze bw’ibyaha binyuranye, imvururu n’ibikorwa by’iterabwoba n’uburyo inzego z’umutekano zihora ziri maso mu guhuhangana na byo.

Raporo nk’iyi ya 2015, u Rwanda rwari ku mwanya wa 51 n’amanota 5.58 mu bihugu 141 ubwo bushakashatsi bwari bwakorewemo. Indi raporo yakozwe ku bijyanye n’umutekano ni iyasohowe n’ikigo Gallup mu 2015, yarushyize ku mwanya wa gatanu nk’ahantu abantu bashobora kugenda mu masaha y’ijoro nta cyo bikanga.

Raporo y’uyu mwaka yakozwe na WEF igaragaza ko serivisi za polisi zigamije guhangana n’ibyaha zikora neza ku buryo muri icyo cyiciro rwashyizwe ku mwanya wa gatandatu n’amanota 6.4.

Abanyamahanga batandukanye bumva u Rwanda nk’igihugu cyiyubatse mu iterambere mu gihe gito nyuma yo kugwirirwa n’amahano ya Jenoside.
Isuku n’umutekano usesuye bituma ba mukerarugendo barusura ku bwinshi ndetse n’abategura inama zikomeye bagasiganirwa kuzikorera mu rw’imisozi igihumbi.


 

 

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *