U Rwanda na Guinea byabonye itike ya Afrobasket

Ikipe y’u Rwanda y’umukino wa Basketball kimwe na Guinea zabonye itike yo kwitabira imikino Nyafurika (Afrobasket).

Ntabwo ayo makipe yahise abona itike ku ikubitiro mu marushanwa yayo mu Karere, ariko nyuma akaba abonye itike.

U Rwanda na Guinea bibonye itike kubera ko yitwaye neza mu Turere aherereyemo mu marushanwa y’Uturere twayo.

Ikipe y’u Rwanda yari yabaye iya gatatu mu irushanwa ry’Akarere ka gatanu (Zone V) yabereye mu Misiri.

Muri iryo rushanwa Misiri na Uganda zahise zibona itike y’igikombe cy’Afurika (Afrobasket).

Iyo mikino izakina iyo mikino y’iryo rushanwa izabera muri Congo Brazzaville hagati ya 19 na 30 Kanama 2017.

Ibyo bihugu bihise byoyongera ku bindi bigera kuri 14 bigomba kuba bagize iyo mikino.

Kuri uyu wa kabiri tariki ya 18 Mata 2017 nibwo hemejwe n’Ishyirahamwe ry’umukino wa Basketball muri Afurika (FIBA Afrique ) ko u Rwanda na Guinea byoyongera kuri ibyo bindi bakurikije uko byitwaye.

Ibihugu byari byaramaze kubona itike yo kwitabira iyo mikino ni Congo Brazaville izakira iyo mikino, Misiri, Cameroun, Angalo, Nigeria, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Côte d’Ivoire, Mali, Morocco, Mozambique, Sénégal, Tunisia, Uganda na Afurika y’Epfo zabonye itike ku ikubitiro.

Biteganyije ko amakipe azatombolana mu mpera za Mata 2017.

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *