Blog

  • RDB yasubije abibaza impamvu gufunga ikigo cy’ubucuruzi bitinda

    RDB yasubije abibaza impamvu gufunga ikigo cy’ubucuruzi bitinda

    Mu rwego rwo koroshya gukora ubucuruzi mu Rwanda, hari byinshi byagiye bikorwa aho nko kwandikisha igikorwa cy’ubucuruzi(Business registration) bikorwa mu gihe kitarenze amasaha atandatu kandi bitabaye ngombwa ko umuntu ajya ku Ikigo cy’Igihugu cy’ iterambere (RDB) ahubwo bigakorerwa kuri Internet.

    Nubwo gukora ubucuruzi byorohejwe ariko hari ubwo biba ngombwa ko umuntu ahagarika ubucuruzi bwe biturutse ku mpamvu zitandukanye.

    Abacuruzi n’abandi bafite aho bahurira na bwo bavuga ko igihe bakeneye gufungisha ubucuruzi bwabo bibatwara igihe kirekire.

    Iyi mbogamizi ni imwe mu zagaragajwe kuri uyu wa 29 Werurwe 2016 n’abacuruzi bari bitabiriye igikorwa cya RDB kigamije kubamurikira amwe mu mavugururwa yakozwe kugira ngo abakora ubucuruzi mu Rwanda barusheho koroherezwa.

    Kuri iki kibazo, Umuyobozi w’ishami rishinzwe ishoramari muri RDB, Bajiji Innocent yavuze ko impamvu gufunga ikigo cy’ubucuruzi bavuga ko bitinda ari uko hari byinshi biba bigomba kwitonderwa kugira ngo bidateza izindi ngaruka.

    Ati ” Turakora ibishoboka tukabyoroshya ariko tugomba no kwitonda kugira ngo bidateza izindi ngaruka. Ugomba kubanza kumenya umuntu ufunga ikigo cy’ubucurizi aragifunga kubera iki, hari abantu afitiye imyenda, hari imisoro yanyereje, niyo mpamvu tugomba kubyitondera kurusha uko umuntu aza kwandikisha ubucuruzi.”

    Komiseri w’imisoro y’imbere mu gihugu mu Kigo cy’imisoro n’amahoro (RRA), Kayigi Aimable yavuze ko uwifuza guhagarika ubucuruzi hari urupapuro yuzuza, iyo nta kibazo na kimwe afitanye n’abantu ikigo cye gifungwa ariko iyo basanze hari ibibazo afite bamuha icyemezo cyemeza ko atagikora ndetse nta n’inshingano yo kumenyekanisha imisoro afite ariko kugira ngo gifungwe burundu akaba agomba gukemura ibibazo byose bamusanganye.

    Abacuruzi bagaragaje kandi ko hakiri ibibazo mu bijyanye no guhinduza ibyangombwa by’ibinyabiziga (mutation) igihe byaguzwe mu cyamunara ndetse n’ikibazo cy’ibicuruzwa bifatirwa igihe byazanywe n’utabifitiye uburenganzira cyangwa bitujuje ubuziranenge, ibi bibazo byose RDB ikaba ivuga ko izahura n’inzego bireba bakabiganiraho.

    Uretse ibijyanye no kwandika ubucuruzi bikorwa mu gihe gito, hari n’ibindi byavuguruwe mu rwego rwo korohereza abacuruzi n’abashoramari nko kwiyandikisha mu batanga umusoro ku nyungu (TVA) no kwandikisha abakozi bisigaye bikorwa na RDB kandi byose bigakorerwa kuri Internet.

    Andi mavugururwa yakozwe ni ajyanye n’ubutaka, aho ubu wifashishije telefoni ukanda *561# ukamenya amakuru yose ashoboka kuri ubwo butaka.

  • Perezida Kagame yatanze umwaka umwe ngo ibitaro bya Shyira bibe byubatswe

    Perezida Kagame yatanze umwaka umwe ngo ibitaro bya Shyira bibe byubatswe

    Perezida Kagame yahaye Minisiteri y’ubuzima n’iy’ingabo igihe cy’umwaka umwe ngo imirimo yo kubaka ibitaro by’icyitegererezo bya Shyira mu Karere ka Nyabihu ibe irangiye.

    Byari biteganyijwe ko imirimo yo kubaka ibitaro by’icyitegererezo bya Shyira yagombaga kurangira mu myaka ibiri.

    Mu mwaka wa 2014 nibwo Guverinoma yafashe umwanzuro wo kwagura ibitaro bya Shyira, bikajya ku rwego rw’iby’ibyicyitegererezo, hagamijwe ko abaturage baho babona serivisi zose hafi, aho kujya mu bindi bitaro bya kure.

    Mu isuzuma ryakozwe, Guverinoma yasanze amafaranga azakoreshwa hagurwa ibyo bitaro ajya kungana n’ayakoreshwa hubakwa ibindi bishya.Kubisana byari gutwara miliyari eshatu z’amafaranga y’u Rwanda, naho kubyubaka bundi bushya bigatwara miliyari eshanu.Hafashwe umwanzuro wo kubaka ibindi bishya aho kubyagura.

    Icyakora imirimo yo kubaka ibi bitaro ntiratangira uretse kwimura abaturage bari batuye ahateganywa kubakwa.

    Ni ikibazo cyongeye kugaragazwa ubwo Perezida Kagame yasozaga itorero ry’abayobozi b’inzego z’ibanze baherutse gutorwa ryari rimaze iminsi ribera i Gabiro mu Karere ka Gatsibo kuri uyu wa Kane, aho umwe mu bagize njyanama y’Akarere ka Nyabihu akaba n’umuyobozi w’ibitaro bya Shyira, yagikomojeho.

    Minisiteri y’ubuzima n’iy’ingabo zahawe inshingano zo kubaka ibyo bitaro, zihuriza ku kwerekana ingengo y’imari nk’inzitizi mu itangira ry’imirimo.

    Perezida Kagame yeretse izo Minisiteri uburyo bwakoreshwa ngo imirimo ibe itangiye, ingengo y’imari izaze iyunganira.

    Yagize ati“Amafaranga ntabwo bigomba ko abonekera rimwe.Nimutangire,wenda ingengo y’imari izaza ari miliyari eshanu, ariko aho tuvugira aha umuntu yabona nka miliyoni 500 akaba atangiye, ibindi bikigwa neza bigasanga ibikorwa bikomeza.”

    Umukuru w’igihugu yakomeje avuga ko bidakwiye ko ibikorwa remezo nk’ibyo bikenewe n’abaturage bose bitegereza imyaka ibiri ngo byuzure, atanga umwaka umwe ngo bibe byarangiye.

    Minisitiri w’ingabo Gen. James Kabarebe yemeje ko ingengo y’imari niboneka imirimo yo kubaka izahita itangira kandi bizatwara umwaka umwe aho kuba ibiri.

  • Ihuriro ry’imitwe ya Politiki ryagaragaje ibitaragenze neza mu matora aheruka

    Ihuriro ry’imitwe ya Politiki ryagaragaje ibitaragenze neza mu matora aheruka

    Ihuriro nyunguranabitekerezo ry’imitwe ya Politiki yemewe mu Rwanda(NFPO) ryagaragaje ibitaragenze neza mu matora aheruka mu Rwanda y’abajyanama rusange na 30% by’abagore.

    • Hari aho indorerezi yageze ishaka gukoresha ingufu
    • Hari aho basangaga nta mpapuro z’itora na wino kandi ahandi amatora yatangiye
    • I Rulindo hari abaturage babajije niba Paul Kagame atari mu batorwa
    • Abakorerabushake bamwe bagowe no gusoma Icyongereza cyanditse ku byangombwa by’indorerezi

    Ibi byatangajwe mu nama rusange yabaye kuri uyu wa Kane tariki ya 31 Werurwe 2016.

    Muri rusange amatora yagenze neza, ukurikije raporo yatanzwe n’indorerezi 100 za NFPO zakoreye hirya no hino mu gihugu mu gihe cy’amatora, ariko zisaba bike bikosorwa.

    Raporo yagejejwe kuri NFPO n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa wayo Burasanzwe Oswald, irimo bimwe mu bibazo byagaragaye mu gihe cy’amatora, n’icyo basaba inzego zitandukanye kubikosora.

    Ibibazo byagaragaye, nko mu ntara y’Amajyaruguru mu Karere ka Gicumbi mu Murenge wa Rukomo, ku biro by’itora bya APAPEGI Cyuru hari ibikoresho by’itora bitari bihari ubwo habaga amatora y’abajyanama rusange.

    Ibyo bikoresho birimo wino n’impapuro nini babaruriraho amajwi. Ikibazo cy’impapuro cyanagaragaye mu Karere ka Burera mu Murenge wa Kinyababa kuri site ya Murambo.

    Hari kandi ubukangurambaga bwagaragaye ko butakozwe neza mu turere twa Rulindo, aho abaturage bazaga babaza niba Paul Kagame ari ku rupapuro rw’itora.

    Mu ntara y’Amajyepfo, indorerezi zasabwe kujya mu cyumba kimwe zibuzwa kwinjira mu bindi ku biro by’itora bya Butare Catholique. Kuri site ya EP Kiruhura mu Murenge wa Rusatira muri Huye, hari abavanyemo kandidatire ku munota wa nyuma, ariko ntihamanikwa amatangazo abuza abaturage kubatora.

    Indorerezi kandi zangiwe kwinjira ku byumba by’itora byo kuri site ya Giseke mu Murenge wa Mwendo muri Ruhango. Mu karere ka Muhanga mu Murenge wa Nyarusange kuri site ya GS Nyarusange, basanze lisiti z’abakandida zikimanitse ku nzugi z’ibyumba by’itora ku munsi w’itora, kandi bitemewe kuko bifatwa nko gukomeza kwiyamamaza amatora yatangiye.

    Mu karere ka Nyanza, kuri site ya Nyanza A, abakorerabushake banze ko indorerezi zikurikirana ibarura ry’amajwi.

    Mu ntara y’Iburasirazuba, hagaragaye ibibazo by’abatarakiriye indorerezi neza, n’abatangaga amakarita y’itora ku munsi nyir’izina w’amatora, ahatari wino, ahari kashe ya ‘Yatoye’idakora n’ibindi.

    Mu ntara y’Iburengerazuba, hagaragaye ikibazo cy’abakorerabushake bagorwaga n’ururimi rw’Icyongereza rwanditse ku byangombwa by’indorerezi, babanzaga gusaba ibisobanuro byinshi.

    Muri iyo ntara kandi, hari n’abakandida bavanyemo kandidatire ntibyamenyeshwa abatora, bituma imfabusa ziba nyinshi.

    Mu mujyi wa Kigali Indorerezi zahejwe kuri site ya Kingdom mu Murenge wa Kicukiro. Mu Murenge wa Gahanga kuri site ya Gahanga II, hari indorerezi y’umukandida yabwiraga abantu uko batora. Kuri site ya GS Kacyiru II, batoreye mu igorofa ntibyorohereza abafite ubumuga.

    NFPO yagaragaje ibikwiye kunozwa

    Abaturage bakwiye kurushaho kugira umwete wo kwitabira amatora ku gihe, cyane cyane ku matora asaba umubare wa ngombwa ngo atangire.

    Komisiyo y’igihugu y’amatora yasabwe gushyira mu Kinyarwanda, urwandiko ruhabwa indorerezi (Accreditations, Bags) kugira ngo bifashe abatora gutanga serivisi nziza.

    Kurushaho gusobanurira abakorerabushake n’abayobora amatora akamaro k’indorerezi n’uburenganzira bwazo mu gukurikirana ibikorwa by’amatora.

    Ibindi birimo gutanga amakuru ku bakandida bavanyemo kandidatire ku buryo abatora babimenya ndetse no guhugura abakorerabushake.

    Senateri Tito Rutaremara yagaragaje ko hari ikibazo cy’indorerezi zijya zitwara nabi kuri site z’itora, bigatuma hari bamwe bakorerabushake nabo babafata nabi. Yatanze urugero rw’indorerezi y’umunyamahanga yashatse gukoresha imbaraga mu ntara y’Amajyaruguru.

    Ku bijyanye n’abatoreye aho abafite ubumuga batagera,yagaragaje ko atari ikibazo gifite ubukana budasanzwe kuko nta magorofa menshi zitorerwamo mu Rwanda, asaba ko hakwiye kwigwa uburyo abagize ikibazo bazajya boroherezwa, hagashyirwaho utugare tubafasha, kuba bahekwa n’ibindi bibafasha.

    Urebye raporo yatangajwe na NFPO, ijya gusa n’iyatangajwe ubwo habaga amatora ya referendumu.

  • Lt Gen Karenzi Karake na Brig Gen Joseph Nzabamwita bahawe imirimo mishya

    Lt Gen Karenzi Karake na Brig Gen Joseph Nzabamwita bahawe imirimo mishya

    Perezida wa Repubulika Paul Kagame kuri uyu wa Kabiri yagize Brig Gen Joseph Nzabamwita Umunyamabanga Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe umutekano n’iperereza (NISS).

    Iri tangazo rigira riti:

    Ashingiye ku biteganywa n’Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda ryo mu 2003 ryavuguwe muri 2015, cyane cyane mu ngingo yaryo ya 112, kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 22 Werurwe 2016, Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, ashyizeho abayobozi bakurikira :

    1. Brigadier General Joseph Nzabamwita, Umunyamabanga Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Iperereza n’Umutekano / Secretary General of the National Intelligence and Security Services (NISS).

    2. Lieutenant General Emmanuel Karenzi Karake, Umujyanama wa Perezida wa Repubulika mu bya Gisirikare n’Umutekano / Defense and Security Advisor to the President of the Republic.

    3. Lieutenant Colonel Patrick Karuretwa, Umunyamabanga wihariye wa Perezida wa Repubulika / Principal Private Secretary to the President of the Republic.

  • Amerika yanyuzwe n’uruhare rwa demokarasi mu iterambere ry’u Rwanda

    Amerika yanyuzwe n’uruhare rwa demokarasi mu iterambere ry’u Rwanda

    Umunyamabanga wa Leta wungirije ushinzwe demokarasi, uburenganzira bwa muntu n’umurimo muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, Tom Malinowski, yashimye intambwe u Rwanda rumaze gutera muri Demokarasi n’iterambere, yemeza ko bitanga icyizere ko bizaramba no mu gihe kizaza.

    Kuri uyu wa Gatatu tariki 30 Werurwe mu biganiro byahuje Ikigo cy’Igihugu cy’Imiyoborere (RGB) n’abayobozi batandukanye ba Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Malinowski yashimye uruhare rwa Demokarasi ishingiye ku guha umwanya sosiyete sivile mu bikorwa by’iterambere rirambye.

    Muri ibi biganiro bigamije gutsura umubano ibihugu byombi bifitanye, Amerika yashimye intambwe ishimishije imiryango itegamiye kuri Leta imaze gutera, uko ikora, uko ihagaze, uko yahawe uburenganzira bwaguye n’ubwiyongere bwayo mu Rwanda.

    Malinowski yashimangiye ko uruhare rwo guha umwanya amashyaka menshi ya politiki na sosiyete sivile mu Rwanda nyuma ya Jenoside yo mu 1994, bitanga icyizere ko demokorasi izaramba no mu gihe kizaza.

    Yagize ati “Sosiyete sivile yagize uruhare mu byagezweho mu myaka 20 ishize, kandi twizeye ko izagira uruhare runini mu kubaka imiyoborere n’iterambere. Twiteguye gukomeza gufatanya n’u Rwanda mu iterambere ry’ahazaza.”

    Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu cy’Imiyoborere, Prof. Shyaka Anastase, yavuze ko ibyo baganiriye n’abayobozi ba Amerika byerekana ko bishimiye u Rwanda nk’igihugu, ndetse n’imiyoborere yacyo irangwa no kurasa ku ntego no gukora impinduka nziza.

    Ati“Abanyamerika bemeye ko demokarasi ibereyeho guteza imbere abaturage, bashima intambwe u Rwanda rutera, bumva ibyo ibihugu byombi bisangiye n’ibyo bitandukaniyeho kandi bemera ko bitabibuza kubana.”

    Ku bijyanye n’itangazamakuru ry’u Rwanda, Amerika yashimye uko rikora neza nyuma y’aho havugururiwe amategeko arigenga, ubwiyongere bwaryo n’ireme ryaryo rizana ibitekerezo bigorora ibintu n’impinduka nzima.

    Prof. Shyaka yavuze ko berekanye ko ibyo Abanyarwanda bagezeho babikesha politiki yo gusenyera umugozi umwe, ubuyobozi bwiza, kwishakamo ibisubizo, ubufatanye n’imiryango yigenga, n’abikorera mu guteza imbere igihugu.

    Muri uru ruzinduko Tom Malinowski yaherekejwe n’abandi bayobozi ba Amerika barimo ushinzwe ibiyaga bigari, Jennifer Mills, Ambasaderi wa Amerika mu Rwanda, Erica J. Barks-Ruggles n’abandi.