Blog

  • Perezida Kagame ategerejwe mu Bushinwa

    Perezida Kagame ategerejwe mu Bushinwa

    Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, kuri uyu wa Gatanu, tariki 17 Werurwe 2017, azagirira uruzinduko rw’umunsi umwe i Beijing mu Bushinwa, aho azagirana biganiro birambuye na Perezida w’u Businwa, Xi Jinping.

     

    Perezida Kagame asuye iki gihugu nyuma y’uko mu kwezi nk’uku umwaka ushize, Umuyobozi w’Inteko Ishinga Amategeko y’u Bushinwa, Zhang Dejiang, yagendereye u Rwanda mu ruzinduko rw’iminsi ibiri aho yagiranye ibiganiro n’umukuru w’igihugu ndetse anashyira ibuye ry’ifatizo ahazubakwa inyubako igezweho izakoreramo minisiteri enye harimo n’ibiro bya Minisitiri w’Intebe, yatewe inkunga n’iki gihugu.

    Ni mu gihe kandi kuri uyu wa kane hatangiye inama y’ihuriro ry’abashoramari b’Abanyarwanda n’Abashinwa. Biteganyijwe ko Minisitiri w’ibikorwa remezo, James Musoni, ari bugeze ijambo ku bashoramari bayitabiriye, barimo n’itsinda ryaturutse mu Rwanda.

    U Rwanda n’u Bushinwa ni ibihugu bifitanye umubano ukomeye washinze imizi kuva mu 1971, ugenda utera imbere, aho iki gihugu gituwe kurusha ibindi kuri uyu mubumbe, gifasha u Rwanda mu bikorwa by’iterambere ahanini biba bishingiye ku bikorwa remezo nk’iyubakwa ry’imihanda, imiturirwa n’ibindi.

    U Bushinwa bukomeje kugira uruhare mu iterambere ry’ibikorwa remezo mu Rwanda, binyuze mu nkunga ya miliyari 60 z’amadolari bwemereye Afurika, hatangiye kwagurwa imihanda ihuza Umujyi wa Kigali ingana na km 54. Iyi mirimo irimo gukorwa na Sosiyete y’Abashinwa ikora imihanda n’ibiraro (China Road Bridge Corporation, CRBC).

    Uyu wiyongera kandi ku mushinga rurangiranwa, Kigali Innovation City, uzasiga u Rwanda ari igicumbi cy’intiti yaba mu ikoranabuhanga no bumenyi, cyane cyane hagendewe ku bikenewe ku isoko muri iki gihe.

    Hari umushinga wo kwagura ibitaro bya Masaka, n’ibiro bigezweho bya guverinoma bizakoreramo Minisitiri w’Intebe n’izindi Minisiteri enye. Uyu mushinga uzatwara akayabo ka miliyoni 37 z’amadolari y’Amerika ni ukuvuga asaga miliyari 29 z’amanyarwanda, waratangiye.


    Perezida Kagame ubwo yakiraga Umuyobozi w’Inteko Ishinga Amategeko y’u Bushinwa, Zhang Dejiang, wagendereye u Rwanda umwaka ushize

  • “Tuzagera ku ntego igihe cyose tuzakorera hamwe” Perezida Kagame

    “Tuzagera ku ntego igihe cyose tuzakorera hamwe” Perezida Kagame

    Perezida Paul Kagame avuga ko ahazaza h’isi hashingiye ku cyizere internet itanga, ariko bikazashoboka ari uko za guverinoma, ibigo n’abaturage bitahirije umugozi umwe.

    Yabitangaje ubwo yatangizaga inama abereye umuyobozi mukuru, ya Komisiyo ishinzwe gukwirakwiza internet yihuta ku rwego rw’isi (Broadband Commission), kuri uyu wa kane tariki 16 Werurwe 2017.

    Yagize ati “Tuzagera ku ntego igihe cyose tuzakorera hamwe uhereye kuri guverinoma, inganda n’abayobozi ba za sosiyete sivile. Ikindi ni uko bizadusaba kandi kujya twicara tugasubiza amaso inyuma kugira ngo turebe aho twavuye n’iterambere tugezeho.”

    Perezida yavuze ko kugeza ubu ikoranabuhanga ryamaze gufata iya mbere mu gufasha ubukungu kuzamuka no guhuza abaturage.

    Iyi nama iteraniye mu Mujyi wa Hong Kong, iriga ku ruhare rwa internet yihuta mu iterambere rirambye.

    Perezida Kagame n’umuherwe Carlos Slim nibo bafatanyije kuyobora iyi komisiyo ifite intego zo gukwirakwiza internet yihuta ku isi, yatangijwe mu 2010.

  • USA:Ubudahangarwa bw’Umucamanza bukomye mu nkokora itegeko ryaTrump rireba abimukira.

    Umucamanza wo muri Leta ya Hawaii yaraye ahagaritse itegeko rivuguruye rya Perezida wa Leta zunze ubumwe z’ Amerika Donald Trump ryo rireba abimukira n’ impunzi mugihe kuri uyuwa 16 Werurwe 2017 aribwo byari biteganyijwe ko ritangira kubahirizwa.

    Umucamanza ku rwego rw’ akarere, Derrick Watson yahagaritse iryo tegeko agaragaza ko Leta ivuga ko ryashyizweho ku mpamvu z’ umutekano w’ igihugu ariko ntitange ibimenyetso bifatika.

    Iryo tegeko ryashyizweho bwa mbere tariki 27 Mutarama 2017, rikurura impaka mu bihugu bihugu na Leta zitandukanye. Urukiko ruritesha agaciro.

    Tariki 6 Werurwe nibwo iryo tegeko ryavuguruwe hahindukamo zimwe mu ngingo zirigize. Mu ngingo zahindutse harimo kuba igihugu cya Irak cyarakuwe ku rutonde rw’ ibihugu birindwi byiganjemo abaturage bo mu idini ya Islam byari byakumiriwe n’ itegeko ryo ku wa 27 Mutrama.

    Leta ya Hawaii n’ imwe muri Leta zigize Leta zunze ubumwe z’ Amerika zidashyigikiye itegeko rikumira abimukira.

    Abanenga iryo tegeko bavuga ko rinyuranyije n’ itegeko nshinga rya Leta zunze ubumwe z’ Amerika kandi rikaba rishyigikira ivangura.

    Leta ya Hawaii ivuga ko iryo tegeko ribangamira ubukerarugendo n’ uburyo icyo gihugu cyatoranyaga abanyeshuri n’ abakozi b’ abanyamahanga ku buryo bworoshye.

    Ibihugu byasigaye bikumirwa n’ iryo tegeko nyuma y’ aho Irak ikomorewe ni Somalia, Iran, Syria, Sudan, Libya, na Yemen.

  • Rose Muhando ushinjwa kunywa ibiyobyabwenge kur’ubu ubwihisho arimo ntibuzwi

    Rose Muhando ushinjwa kunywa ibiyobyabwenge kur’ubu ubwihisho arimo ntibuzwi

    Umuririmbyi Rose Muhando wo muri Tanzania arashakishwa n’inzego zishinzwe kurwanya ibiyobyabwenge nyuma y’aho bimenyekaniye ko byamusaritse ndetse ko ubuzima bwe buri mu kaga.

     

    Rose Muhando azwi cyane mu ndirimbo ’Nibebe’ yasohotse kuri album yise Jipange Sawa Sawa, n’izindi yagiye akora. Ni umwe mu baririmbyi bakomeye muri Tanzania babimazemo igihe kirekire.

    Hari hashize iminsi ashyirwa mu majwi na bamwe mu bamukurikira ku mbuga nkoranyambaga bavuga ko ashobora kuba asigaye akoresha ibiyobyabwenge, gusa ubwo biheruka kumuvugwaho yabyamaganira kure avuga ko ababivuga ari abahereye kera bamurwanya.

    Global Publishers itangaza ko ubuyobozi bw’ikigo Sober House ya Pederef buri gushakisha mu buryo bukomeye Rose Muhando kugira ngo barokore ubuzima bwe buri mu kaga. Muhando ngo yaburiwe irengero kuva yamenya ko bamushakisha ndetse ntaheruka gukandagiza ikirenge mu rugo we mu Mujyi wa Dodoma.

    Iki kinyamakuru cyahawe amakuru yemeza ko hari abantu benshi bifuza gufasha uyu muririmbyi akava mu biyobyabwenge. Umwe mu bantu baturanye na Muhando yavuze ko hari n’umwe mu bayobozi b’itorero rikomeye mu Mujyi wa Dodoma wifuza ko yafatwa akajyanwa mu kigo ngororamuco akazamwishyurira amafaranga yose bazakenera mu kumuvura.

    Yagize ati “Hari umuyobozi umwe w’itorero hano mu Mujyi wa Dodoma, yavuze ko yifuza gufasha Rose nyuma yo kumva ubuzima abayemo muri iki gihe. Yasabye ubuyobozi bwa Pederef bumushakishe ahantu hose yaba ari, nibaramuka bamubonye bazamushyire mu kigo amafaranga yose we azayamwishyurira.”

    Umunyamakuru yahamagaye Rose Muhando kuri telefone ngo amubaze niba koko ari gushakishwa yanga guhita agira icyo abitangazaho kuko ngo yari ari mu masengesho. Yagize ati “Ndaguhamagara nyuma, ubu ndi mu rusengero…” Kuva uwo mwanya ngo telefone ya Muhando yahise iva ku murongo kugeza ubu.

    Umuyobozi wa Sober ya Pederef, Nuru Saleh yemeje ko bari gushakisha Rose Muhando kugira ngo bamushyire mu bandi bafite ibibazo n’ingaruka zo gukoresha ibiyobyabwenge mu Mujyi wa Dodoma.

    Yagize ati “Ni ukuri, twebwe ni akazi kacu. Nahawe ako kazi n’umwe mu bayobozi b’idini, ntabwo nifuza gutangaza izina rye, nituramuka tumufashe tumuzashyira mu kigo cyacu mu Mujyi wa Dodoma.’

    Muhando ushinjwa ibiyobyabwenge, mu mpera z’umwaka ushize yagiranye ikiganiro n’ikinyamakuru Mwanaspoti, Rose Muhando ahakana ibyo ashinjwa aho yagize ati "Njyewe sinkoresha ibiyobyabwenge, sinteze no kuzabikoresha, niba ari cyo babonye cyagombaga kunsenya nababwira ko batsinzwe. Abavuga ibyo ni abantu bashaka kunsenya, bashakaga ko nkora akazi kabo ndabyanga.”


    Muhando arashakishwa nyuma yo gusarikwa n'ibiyobyabwenge

    Uyu muririmbyi muri 2016 yagiye agarukwaho cyane mu bitangazamakuru byo muri Tanzania, yavuzweho gushaka gusubira mu idini ya Islam yahozemo nyuma arabihakana. Muri Mutarama yajyanywe mu bitaro yarumwe n’inzoka yitabwaho n’abaganga arakira.

    Rose Muhando nk’umuhanzi yagiye yegukana ibihembo bitandukanye muri Tanzania, azwiho kuba yarabimburiye abandi mu gihugu cye kugirana amasezerano y’imikoranire n’ikigo cya Sony Music cy’abanyamerika.

    Mu buzima busanzwe Rose Muhando ntiyigeze ashaka umugabo nubwo ari umubyeyi w’abana batatu. Yakunze gusobanura ko yahisemo guharira ubuzima bwe Imana.


    Rose Muhando amaze igihe mu bwihisho

  • Ibiro by’ubutasi bya Amerika byabuze gihamya ko Obama yumvirije telefone ya Trump

    Ibiro by’ubutasi bya Amerika byabuze gihamya ko Obama yumvirije telefone ya Trump

    Devin Nunes na Adam Schiff, abayobozi bakuru b’Ibiro by’Ubutasi bya Leta Zunze Ubumwe za Amerika bavuze ko nta kimenyetso na kimwe kigaragaza ko Barack Obama yumvirije telefone ya Perezida Donald Trump, mbere gato y’amatora ya Perezida yabaye mu mpera za 2016.

     

    Mu ntangiriro za Werurwe nibwo Trump abinyujije kuri twitter ye yashinje Obama yasimbuye ko mu byumweru byabanjirije amatora yo mu Ugushyingo, yumwumvirije kuri telefone.

    Gusa nubwo Trump yavuze ibi, nta kimenyetso na kimwe yigeze agaragaza cyemeza ko ibyo avuga ari ukuri.

    Mu kiganiro Umuvugizi wa Trump, Sean Spicer yahaye itangazamakuru, yagerageje gusobanura ibyanditswe na Trump, avuga ko atavuze ko Obama yamwumvirije ahubwo ko ngo yategetse abantu kumviriza telefone zo muri Hotel ye yitwa “Trump Tower”.

    Kuva kuwa 11 Werurwe, ibiro by’ubutasi bya Amerika byasabwe gukora iperereza rigaragaza koko niba Obama yarumvirije Trump.

    Radiyo y’Abanyamerika dukesha iyi nkuru ivuga ko ku mugoroba w’uyu wa Gatatu, Devin Nunes umusenateri mu ishyaka ry’aba-Republicain yavuze ko nta kimenyetso na kimwe babonye.

    Yagize ati “Nta gihamya n’imwe dufite igaragaza ko byabaye, sintekereza ko habayeho kumviriza muri Trump Tower.”

    Ibi yabihurijeho na Adam Schiff, umusenateri mu ishyaka ry’Aba-Democrates wagize ati “Kugeza ubu nta gihamya turabona. Nta kintu na kimwe twashingiraho tubyemeza.”

    Devin Nunes na Adam Schiff bavuze ko hatagerejwe amakuru azatangwa n’urwego rw’ubutabera rwa Amerika ku wa Mbere.

    Umusenateri uhagarariye Leta ya California Lindsey Graham, akaba yaranatsinzwe amajonjora yo guhagararira ishyaka ry’aba-Republican mu matora aheruka yabwiye CNN ko agiye gukora ibishoboka agashaka ukuri ku bijyanye n’iyumvirizwa rya telefone ya Trump.

    Uretse gushaka ibihamya ko Obama yumvirije Trump, ibiro by’ubutasi biri no gushakisha ibimenyetso bigaragaza uruhare u Burusiya bwaba bwaragize mu gufasha Trump gutsinda amatora atahabwagamo amahirwe, aho bwakomeje gutungwa agatoki ku kumufasha bukoresheje ikoranabuhanga.


    Devin Nunes, ubwo yari mu kiganiro n'itangazamakuru

  • Trump yasubije umuraperi  Snoop Dogg wamuhangaye mundirimbo ye

    Trump yasubije umuraperi Snoop Dogg wamuhangaye mundirimbo ye

    Perezida wa Leta zunze ubumwe z’ Amerika Donald Trump yasubije umuraperi w’ Umunya – Amerika Snoop Dogg wamugaragaje mu mashusho y’ indirimbo ye nshya amusara.

    Nyuma y’iminsi ibiri umuraperi Snoop Dogg Dogg ashyize ahagaragara amashusho y’indirimbo ye nshya Lavender, Perezida Donald Trump yasubije uyu muraperi aho ahanini yagarukaga ku gice yashyizemo arimo kumurasa.

    Mu mashusho y’iyi ndirimbo yasohotse ku wa Mbere w’iki Cyumweru, abantu benshi bayigaragaramo baba basizwe amabara aho haba harimo umwe bise Ronald Klump bigaragara ko bagerageje kumusanisha na Donald Trump perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

    Uyu ni nawe uhura n’igikundi cya Snoop maze agahita ahagarikwa akazamura amaboko mu kirere nkusaba imbabazi ariko uyu muraperi agahita amurasa mu mutwe akoresheje imbunda nto(pistolet) hagasohoka igishashi cy’umutuku cyanditseho ‘Bang’, bikunze gukoreshwa mu mikino y’abana ya ‘dessins animés’.

    Snoop Dogg we ubwo yashyiraga hanze iyi ndirimbo yavuze ko atashakaga guteza urujijo ahubwo yatangaga ubutumwa bw’ingirakamaro

    Nk’uko byari byitezwe na benshi babonye iyi ndirimbo, byabaye ngombwa ko Trump uzwiho kutaripfana asubiza Snoop aho yavugaga ko inganzo ye isa nk’iyazimye ndetse ko iyo aza kuba yarashe Obama yari guhita afungwa. Mu butumwa yanyujije kuri Twitter, Trump yagize ati " Uribaza uko byari kuba bimeze iyo iyi nganzo ya Snoop Dogg irimo kuzima n’ibi byose arimo, iyo aba yarashe Perezida Obama? Yari guhita ajya muri gereza!"

    Ku ruhande rwa Snoop Dogg we ubwo yasohoraga iyi ndirimbo yatangarije urubuga rwa Billboard ko yashatse ahanini kuririmba ibintu biriho, ibibazo byugarije isi kurusha kuririmba yinezeza.

    Yagize ati “ Ntekereza ko abantu benshi bakora indirimbo ziri aho zo kwinezeza, bakora iminsi mikuru ariko ntawita cyane ku bibazo by’ingutu …n’ibindi bibi byose byagakwiye kurindwa abantu, nuko rero nigiriye inama yo kuba mpagaritse ibyo bihangano byo mu tubyiniro ahubwo ngakora indirimbo zifite icyo zivuze muri iki gihe.”

     

  • Hon Bamporiki arifuza ko abahugujwe imitungo hadakurikijwe itegeko bose barenganurwa

    Hon Bamporiki arifuza ko abahugujwe imitungo hadakurikijwe itegeko bose barenganurwa

    Isambu y’Umuturage w’i Gatsibo yatanzwe ari mu buhungiro agarutse abura n’aho gutura

    Ubwo Abadepite bagize Komisiyo y’Ubumwe bw’Abanyarwanda, Uburenganzira bwa Muntu no Kurwanya Jenoside basuzumaga ikibazo cy’uwitwa Ngagijimana Innocent wo mu karere ka Gatsibo wari warahunze agasanga isambu ye yaratanzwe akabura aho atura, Depite Hon Bamporiki Edouard yavuze ko abona Akarere katanze iyi sambu gakwiye kubiryozwa, kandi hatitawe ku ngano y’ibibazo nk’ibi byaba biri mu gihugu ahubwo n’ababifite bose bakaboneraho bakabiregera bigakemuka.

    Hon Eduard Bamporiki, umudepite w'ishyaka RPF - Inkotanyi

    Hon Eduard Bamporiki, umudepite w’ishyaka RPF – Inkotanyi

    Izi ntumwa za rubanda zaganiraga n’ubuyobozi bw’Akarere ka Gatsibo ku bibazo byagaragajwe muri raporo y’ibikorwa bya Komisiyo y’Igihugu y’Uburenganzira bwa Muntu ya 2015-2016, zavuze ko ubutaka bw’uyu muturage butatanzwe mu isaranganya kuko we atigeze agira icyo asigarana.

     

    Depite Bamporiki Edouard akavuga ko kuba ubutaka bw’uyu muturage butarasanganyijwe ari amakosa yakozwe n’akarere bityo ko gakwiye kubibazwa.

    Ati “ Niba Leta yarafashe isambu y’umuturage ikayituzamo abantu ntaho imusigiye atanahari byaguma muri spirit yo gusarangaya gute? Kuko nibiguma mu gusaranganya ntabwo twabona igisubizo ariko nituza kugera aho leta yafashe ubutaka bw’umuturage udahari ikabutuzamo Abanyarwanda biraduha inzira y’uburyo leta yaha uyu muturage ingurane ikwiye.”

    Richard Gasana uyobora Akarere ka Gatsibo yavuze ko ibibazo nk’ibi byagiye bigaragara ahantu henshi mu gihugu ariko ko abari bararenganyijwe batigezwe bahabwa ingurane ingana n’ubutaka bwabo bwabaga bwaratanzwe ahubwo ko bagiye bashakirwa aho gutura.

    Uyu muyobozi w’Akarere ka Gatsibo yemeraga ko ubutaka bwa Ndagijimana Innocent butatanzwe mu buryo bwo gusaranganya, yavuze ko ntawakwemeza ko uyu muturage yimwe uburenganzira ku mutungo we, akavuga ko igikwiye gukorwa ari ukumushakira aho gutura.

    Avuga ko uyu muturage aramutse ashyiriweho umwihariko wo kumuha ingurane ingana n’ubutaka bwe, n’abandi bagiye bahura n’ibibazo nk’ibi babyumva bakabibyutsa kugira ngo nabo bahabwe ingurane ingana n’imitungo yabo.

    Hon Bamporiki yakiriye neza iki gitekerezo cyasubizwaga inyuma, yagize ati “ Niba hari amakosa ashobora kuba yarakozwe mu gutanga imitungo y’abaturage na bo bakavuga bati kiriya nigikemuka kuriya nanjye nzazamura icyanjye, njye nahitamo iyo nzira ko tugikemura uku n’abandi bagakemurirwa.”

    Yakomeje atanga ibisobanuro kuri iki cyifuzo cye, ati “…Dufite itegeko ririnda imitungo y’abantu badahari, yaba ari umujenosideri, yaba ari uwahunze, uwo tutazi aho ari,…umutungo we urarinzwe.”

    Abadepite bagize iyi komisiyo banzuye ko umurongo w’ubuyobozi ari ugukemura ibibazo hakoreshejwe ubwumvikane bityo ko na Ndagijimana Innocent akwiye gushakirwa ingurane n’aho atuzwa hatagize amananiza abaho.

    Bagarutse kandi kuri iyi raporo ya Komisiyo y’uburenganzira bwa muntu yagaragaje ko ubuyobozi bw’umurenge wa Rugarama (aho iyi sambu iherereye) bwari bwumvikanye n’abatuye muri ubu butaka ko bagomba kwishakamo 1 500 000 Frw akagenerwa uyu Ndagijimana.

    Izi ntumwa za rubanza zasabye umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo ko bagomba gushaka umuti w’iki kibazo bagendeye kuri ubu bwumvikane bwari bwabayeho byananirana ubuyobozi bw’akarere bukabyinjiramo bukumvisha aba baturage bahawe ubutaka ko bagomba gushakira ingurane uyu mugabo.

  • Madagascar:Umuyaga uvanze n’imvura umaze kwica 38 abagera ku 53,000 bavuye mu byabo

    Madagascar:Umuyaga uvanze n’imvura umaze kwica 38 abagera ku 53,000 bavuye mu byabo

    Ku kirwa cya Madagascar gikora ku nyengero z’Afurika mu majyepfo, abantu basaga 38 bamaze kwitaba Imana biturutse ku nkubi y’umuyaga ivanze n’imvura imaze iminsi mike yibasiye iki gihugu mu burasirazuba bwacyo.

    BBC iravuga ko abagera ku 180 bakomereye muri iyi nkubi y’umuyaga ivanze n’imvura ngo abandi bagera ku bihumbi 53,000 bamaze kuva mu byabo kuva ku wa kabiri w’icyumweru dusoje.

    Iki kinyamakuru kinavuga ko ibi biza byangije ibikorwa by’abaturage bitandukanye birimo imirima yarimo imwaka ngo yanangije bikomeye ibikorwaremezo birimo imihanga ndetse na zimwe mu nsinga z’umuriro.

    Ubuyobozi muri iki gihugu bwatangaje ko ari ubwa mbere babonye ingaruka zikomeye zitewe n’imiyaga ikomeye muri ubwo buryo nkuko Thierry Venty umuyobozi w’ikigo gishinzwe guhangana n’ibiza muri iki gihugu yabigarutseho.

    Biracyagoranye kumenya umubare nyakuri wabagizweho ingaruka n’ibi biza kuko itumanaho ritoroshye kubera umuyoboro w’itumanaho wangiritse.

  • Uganda: Abavandimwe basabwe na Polisi ’kuguraana’ Abagore

    Uganda: Abavandimwe basabwe na Polisi ’kuguraana’ Abagore

    I Butende-Bubanda mu karere ka Kamuli mu gihugu cya Uganda, haravugwa inkuru y’abagabo babiri bemeranyie guhinduranya abagore kugirango babashe gukemura ibibazo bari bamaranye igihe.

    Abo bagabo ni Paul Kiirya, w’imyaka 55 y’amavuko na Kagoda Malinzi w’imyaka 40 y’amavuko. Byose byatangiye aba bombi bapfa abagore.

    Kiirya niwe wabanje kugaragaza uburakari yatewe no kuba Murumuna we Malinzi yaramwambuye umugore bari bafitanye abana 11. Icyo gihe uyu Kiirya yabwiye Polisi ikorera mu gace ka Kamuli ko umuvandimwe we yamutwaye ibyishimo bye yari amaranye igihe.

    Imbere ya Polisi, ati “Nshaka gusubirana umugore wanjye, tumaze imyaka 32 tubana, dufitanye n’abana 11. Sinshaka kumubura!

    Ikinyamakuru The New Vision cyandikirwa muri Uganda, cyatangaje ko umuyobozi wa Polisi muri ako karere, Dennis Mudyope yemeza adashidikanya ko mu iperereza bakoze basanze Kiirya ari we wabanje gutwara umugore wa murumuna we mu Kuboza kwa 2016.

    Uyu muyobozi avuga ko Malinzi yirukanye umugore we Proscovia Namugaya w’imyaka 35 y’amavuko ngo Kiirya [Akaba ari nawe mukuru] ngo yahise afata umwanzuro wo gukodeshereza uwo mugore amugira uwa kane wiyongera kuri batatu yari asanganywe.

    Malinzi [Akaba ari nawe muto] ngo yaje kumenya ko mukuru we yahise acyura wa mugore yirukanye. Yakoze ibishoboka byose ngo amucyure ariko umugore amubera ibamba.

    JPEG - 83.9 kb
    Kiirya n’umugore we Katirini Nabirye

    Malinzi yafashe umwanzuro wo gutereta umugore mukuru wa Kiirya:

    Muri Mutarama uyu mwaka, Malinzi yari yamaze kwemeza umugore wa mukuru we witwa ,Katirini Nabirye, banageze kure imishinga yo kubana. Mukuru we akibimenya yahise ajya gutanga ikirego kuri Polisi.

    Uyu mugore wari wahisemo kwisangira murumuna w’umugabo we yabajijwe na Polisi niba ashobora gusubirana n’umugabo we ahakana yivuye inyuma ko adashoboka kongera gukora iryo kosa.

    Yagize ati " Imana yasubije amasengesho yanjye. Nari maze imyaka 12 ntotezwa mu rugo rwa Kiira.”

    Uyu mugore yabwiye Polisi ko mu myaka igera kuri 12 atigeze yishima kuko umugabo yakomeje kumufata nabi no kumukubita umunsi ku wundi.

    Polisi yafashe umwanzuro ko abo bagabo bagurana abagore bya burundu kuko n’ubundi abana babo bafitanye isano ya hafi na buri umwe muri bo.

  • Nyaruguru: Uwarokotse Jenoside yishwe n’abantu bataramenyekana

    Nyaruguru: Uwarokotse Jenoside yishwe n’abantu bataramenyekana

    Museruka Theoneste, warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, wo mu Karere ka Nyaruguru, yakuwe mu ruzi rw’Akagera yapfuye bigaragara ko yashinyaguriwe n’abantu bataramenyekana.

    Museruka w’imyaka 36 y’amavuko akomoka mu murenge wa Rusenge yigishaga ku ishuri ribanza rya Nyantanga. Amakuru aravuga ko yishwe asatuwe umunwa, akurwamo amaso, anacibwa akaboko.

    Umuyobozi w’Akarere ka Nyaruguru, Habitegeko François, yabwiye IGIHE ko kuri iki Cyumweru tariki ya 12 Weurwe 2017, aribwo bagiye kuzana umurambo nyuma yo gutabazwa n’abaturage bo mu Karere ka Ngoma, bawubonye n’ibyangombwa bye.

    Uyu muyobozi yanavuze ko abo mu muryango w’uyu mugabo bavuze ko yavuye mu rugo agiye kuri banki, yekerekeza i Kigali kuzana impamyabumenyi ye, bityo bikaba bigoye kumenya aho yiciwe.

    Perezida wa Ibuka, Prof Dusingizemungu Jean Pierre, yavuze ko hagikusanywa amakuru ngo ntawahita yemeza ko kwicwa gutyo bifitanye isano n’ingengabitekerezo ya Jenoside.