Blog

  • Urubanza rwa Seyoboka ushinjwa Jenoside rwongeye gusubikwa

    Urubanza rwa Seyoboka ushinjwa Jenoside rwongeye gusubikwa

    Urubanza rwa Sous-Lieutenant Henry Jean Claude Seyoboka rwongeye gusubikwa kugeza mu gihe kitazwi kuko Leta itaramusubiza niba izamwishyurira umwunganizi.

    Urukiko rwa Gisirikare rwa Nyamirambo rwasubitse urwo rubanza kuri uyu wa kane tariki ya 27 Mata 2017.

    Seyoboka ukurikiranyweho ibyaha bya Jenoside, yari umusirikare mu zahoze ari Ingabo z’u Rwanda (FAR), akaba yaragejejwe i Kigali ku itariki ya 18 Ugushyingo 2016, yoherejwe n’igihugu cya Canada.

    Ni ku nshuro ya gatatu urubanza rwe rusubitswe kubera impamvu yo kuba atarabona umwunganira mu mategeko. Ntaremeranywa n’Ubushinjacyaha bumusaba kwiyishyurira umwunganira mu mategeko.

    Seyoboka avuga ko adashobora kuburana mu gihe Minisitiri w’Ubutabera ataramwandikira amwemerera ko Leta izamwishyurira umwunganizi mu mategeko.

    Ubushinjacyaha bwa gisirikare buvuga ko atagomba gushakirwa abamwunganira kuko amasezerano ibihugu by’u Rwanda na Canada bifitanye ateganya ko umuntu woherejwe n’Ubutabera ari we ushakirwa umwunganizi. Seyoboka we akaba yarirukanywe.

    Igihugu cya Canada ngo cyategetse ko Seyoboka atagomba guhabwa ubuhunzi nyuma y’imyaka 20 yari akimazemo, bitewe n’uko yari yarahishe ko yabaye umusirikare.

    Ubushinjacyaha bwamenyesheje Urukiko rwa gisirikare ruri i Nyamirambo ko Seyoboka yifuje guhuzwa n’umugore we kuri telephone, kugira ngo abone uko yishyura umwunganira.

    Seyoboka we arabihakana avuga ko iyo ngingo atigeze ayumvikanaho n’ubushinjacyaha.

    Umushinjacyaha Captain Kagiraneza Kayihura yagize ati "Ubutaha Seyoboka naza kuburana atazanye umwunganira, nta rundi rwitwazo azatanga.”

    Sous Lieutenant Seyoboka Henry Jean Claude akurikiranyweho gukora Jenoside, ubufatanyacyaha mu gukora Jenoside, hamwe n’ibyaha byibasiye inyokomuntu, byose akaba yarabikoreye muri Nyarugenge. Yari yarakatiwe imyaka 19 y’igifungo n’inkiko Gacaca.

    Seyoboka ashyikiriza Urukiko ibaruwa yandikiye Minisitiri w'Ubutabera asaba umwunganizi

     

  • Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia yagiriye uruzinduko mu Rwanda

    Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia yagiriye uruzinduko mu Rwanda

    Perezida wa Repubulika Paul Kagame yakiriye Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia, Hailemariam Dessalegn na Madame we Romane Tesfaye bari mu Rwanda mu ruzinduko rw’iminsi itatu.

    JPEG - 77.4 kb
    Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia Hailemariam Dessalegn na Madame we Romane Tesfaye

     

    Biteganijwe ko muri urwo ruzinduko, Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia Hailemariam Dessalegn na Perezida Kagame basura imidugudu y’icyitegererezo ya Ntebe na Kitazigurwa iri i Rwamagana.

    Madame Jeannette Kagame na Madame Romane Tesfaye biteganyijwe ko basura ibikorwa bitandukanye by’Imbuto Foundation biri mu Karere ka Kayonza.

    Uru ruzinduko rubaye mu gihe u Rwanda na Ethiopia bishishikajwe no kugena imirongo ngenderwaho mishya y’iterambere rya Afurika.

    Mu mwaka wa 2015, u Rwanda na Ethiopia bashyizeho iyo mirongo yitezweho gufasha Afurika kwigobotora amabwiriza ashyirwaho n’ibihugu by’Uburayi na Amerika.

    Iyo mirongo mishya yashyizweho mu nama yateguwe na ‘MelesZenawi Foundation’ (MZF) ku bufatanye na Banki Nyafurika itsura amajyambere (ADB).

    Abari muri iyo nama bafashe umwanzuro ko Afurika igomba gukora ibiyinogeye bijyanye n’uburyo iteye.

    Muri iyo nama, Perezida Paul Kagame yibukije abari bayirimo ko ari cyo gihe Afurika igomba kureka kuba ubutaka bukorerwaho ubushakashatsi (Experments).



    U Rwanda na Ethiopia batangije komisiyo ihuriweho n’ibihugu byombi yitwa Rwanda-Ethiopia Joint Permanent Commission (JPC).

    Guhera ku wa kabiri tariki ya 25 Mata 2017, intumwa zitirutse muri Ethiopia zari mu Rwanda mu ruzinduko rw’iminsi ibiri. Zagiranye inama n’abandi bayobozi n’abashakashatsi baturutse mu nzego zitandukanye mu bihugu byombi.

    Nk’uko Minisiteri y’ububanyi n’amahanga ibivuga, iyo nama yagennye imirongo ngenderwaho igamije kongera imbaraga mu mibanire y’ibihugu byombi mu bijyanye n’uburezi, ubukerarugendo, Politiki, ubukungu, ubuzima, siyansi n’ibindi. 

     

  • Umunyarwandakazi yashyizwe mu bagize inteko rusange ya Komite mpuzamahanga Olempike.

    Umunyarwandakazi yashyizwe mu bagize inteko rusange ya Komite mpuzamahanga Olempike.

    Mme Rwemarika Félicitée, visi perezida wa Komite Olempike y’u Rwanda yashyizwe mu kanama gashinzwe ubukangurambaga no gufasha abantu b’ingeri zose gukora siporo

    JPEG - 92.1 kb
    Rwemarika Felicitee, ukuriye Komisiyo y’umupira w’amaguru w’abagore muri FERWAFA.

    Nk’uko tubikesha Komite Olempike y’u Rwanda, Perezida wa Komite mpuzamahanga Olempike Thomas BACH, yagize umwe mu mu bagize inteko Rusange ya Komite Mpuzamahanga Olempike, akaba asanzwe ari Visi-Perezida wa Komite Olempike y’u Rwanda, akanaba Umuyobozi wa Komisiyo y’umupira w’amaguru w’abagore muri Ferwafa.

    JPEG - 73.4 kb
    Rwemarika Felicitee, uheruka no guhabwa igihembo mpuzamahanga

    Usibye kandi kuba yagiriwe iki cyizere, umwaka ushize nabwo yari yegukanye igihembo cy’umunyafurikakazi wabaye indashyikirwa mu guteza imbere abagore binyuze muri siporo “IOC Women and Sports Award for Africa 2016”,

     

  • U Rwanda rwiyemeje kutagira icyo rwongera gukorana na HRW

    U Rwanda rwiyemeje kutagira icyo rwongera gukorana na HRW

    • U Rwanda rwahisemo guhagarika imishyikirano rwagiranaga na HRW

    Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa nkuru ya Leta, avuga ko u Rwanda rwiyemeje kureka umuryango wa Human Rights Watch ugakomeza gukora ibyo ukora ariko ntihagire indi mishyikirano ugirana n’igihugu.


    Ibi Minisitiri Johnson Busingye yabibwiye itangazamakuru kuri uyu wa 25 Mata 2017, ubwo yavugaga aho u Rwanda rugeze rushyira mu bikorwa imyanzuro 50 irebana n’iyubahirizwa ry’uburenganzira bwa muntu Loni yasabye u Rwanda kubahiriza.

    Minisitiri Busingye yavuze ko iki ari cyo cyemezo cyiza u Rwanda rwabonye cyo gufatira uyu muryango, kuko gukomeza kugirana imishyikirano nawo babonye ntacyo bitanga.

    Yagize ati “Kimwe mu byo dusa n’aho twiyemeje ni uko uwo muryango gukomeza kugirana nawo imishyikirano ntacyo bitwungura, ntacyo bitumarira; byaba byiza tuwihoreye ugakora ibyo ushaka. Ntabwo ari twebwe dufite amakaramu yawo, ntabwo ari twebwe dufite impapuro zawo. Icyo twebwe twirinda ni ukuwusubiza. Ntabwo rero twifuza kujya dusubizanya nawo.”

    Yongeraho ati “Kugeza ubu ngubu, magingo aya ngaya, twasanze ntacyo udufasha, ntacyo utwungura, ntacyo urengeraho abanyarwanda.”

    Minisitiri Busingye avuga ko mu miryango myinshi irengera uburenganzira bw’ikiremwa muntu ikorana n’u Rwanda uyu utagomba kubamo, kuko hari ibyo utujuje. Agira ati “Twasanze muri gahunda dufite, mu miryango dufite myinshi cyane, myinshi […] iharanira uburenganzira bwa muntu idufasha, ikurikirana, itubwira ibitagenda tugakosora, tukicarana nabo tugakosora uriya twasanze utuzuza ibyo bintu twumva bibereye umuryango uharanira uburenganzira bwa muntu.”

    Ati “Rero twahisemo ko bafata ikaramu n’impapuro bakore uko intoki zabo zibereka ariko twebwe twirinde kubasubiza kuko iyo tubasubije bituma raporo yabo igira agaciro.”

    Minisitiri Busingye avuga ko icyo azi kuri uyu muryango wa Human Rights Watch ari uko ari umuryango utegamiye kuri Leta, ko abawita umuryango Mpuzamahanga uharanira Uburenganzira bwa muntu atazi aho babikura.

    Agira ati “HRW ngira ngoni umuryango utegamiye kuri Leta. [Kuwita] Mpuzamahanga icyo sinzi iyo nyito aho yavuye, sinzi niba ari ko uteye. Ariko nzi ko ari umuryango utegamiye kuri Leta ushingiye mu mahanga nyine, niba ari cyo kiwugira mpuzamahanga ntabwo mbizi.

    Johnson yaherukaga gutangaza ko kuva Human Rights Watch yashingwa, mu 1988, abona isa n’iyatandukiriye intego yayo yo guhirimbanira uburenganzira bwa muntu, ahubwo igasa n’iyahindutse igikoresho cya politiki.

    Umudipolomate wa Amerika witwa Richard Johnson nawe aheruka kugaragaza ko HRW igambanira u Rwanda ikanga n’ubutegetsi buriho, mu gitabo yise “The Travesty of Human Rights Watch on Rwanda” bisobanuye mu Kinyarwanda biti “Isesereza rya HRW ku Rwanda”, yasohoye muri 2014.

    Mu 2011 Umuryango wa HRW wagiranye amasezerano na Leta y’u Rwanda hagamijwe kunoza ubunyamwuga mu byegeranyo byinshi irukoraho umwaka ku wundi.

    Icyo gihe impande zombi zemeranije ko u Rwanda ruzajya ruhabwa umwanya wo kugira icyo ruvuga kuri ibyo byegeranyo mbere yuko bisohoka.

    Muri Mata 2014, Minisitiri Busingye yagiranye yagiranye umubonano na Lewis Mudge uhagarariye HRW muri Afurika, amugaragariza ko uyu muryango ukomeje kwica nkana amasezerano wagiranye n’u Rwanda bishobora gutuma ruyasesa.

    Icyo gihe Busingye yabwiye itangazamakuru ati “Dufitanye amasezerano, ubushakashatsi badukozeho ntibatubwire, niba bavuze ko turi paradizo tubabwire tuti ‘mwakoze cyane, cyangwa tuvuge tuti ‘aha ariko siko tubibona’[…] Si byiza ko bandika gusa, natwe dufite uburenganzira bwo kuyavugaho, ni inshingano zacu gusobanurira Abanyarwanda n’Isi ibyatuvuzweho.”

    Kuva mu myaka irenga 5 ishize, HRW yakunze gushyira ahagaragara raporo zishinja u Rwanda byinshi birimo gufasha umutwe wa M23 warwanyaga leta ya Congo Kinshasa, kuniga ubwisanzure bw’itangazamakuru ndetse n’ihohoterwa ry’abana mu kigo kizwi nko kwa Kabuga giherereye i Gikondo mu mujyi wa Kigali.

    Ibikubiye muri izi raporo byose uko byakabaye u Rwanda rwakomeje kubyamaganira kure.

    Nk’urugero, tariki ya 22 Nyakanga 2013, Human Rights Watch, yasohoye icyegeranyo gishinja ingabo za M23 kwica, guhohotera abagore no kwinjiza abasore mu gisirikare ku ngufu; ishinja u Rwanda gutera inkunga uwo mutwe, ndetse u Rwanda rufatirwa n’ibihano.

    Icyo gihe Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, abicishije kuri Twitter yavuze ko ibyo HRW itangaza ari ikinyoma cyambaye ubusa, ko ikwiye gushaka ibimenyetso nyabyo ikanenga abakwiye kunengwa mu by’ukuri nta kubogama niba ishaka kubaka.

  • Inama y’abaminisitiriku izavuguta umuti kubajyaga batsindwa imanza bakabura ubwishyu

    Inama y’abaminisitiriku izavuguta umuti kubajyaga batsindwa imanza bakabura ubwishyu

    Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda iravuga ko nyuma y’aho hari hashize iminsi hari ikibazo cy’abantu batsindwa mu nkiko basabwa ubwishyu bakabubura, ibi ngo bigiye gukemurwa vuba.

    Iki kibazo ni kenshi cyagiye kigarukwaho n’inzego zitandukanye cyane cyane iz’ubutabera, aho bamwe mu baburana mu nkiko batsindwa, basabwa kwishyura ibyo bangije bakiregura ko nta bwishyu bafite.

    Ubwo Komisiyo y’Ubumwe bw’Abanyarwanda, Uburenganzira bwa Muntu no kurwanya Jenoside mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda yakoraga isesengura rya raporo y’ibikorwa bya Komisiyo y’Igihugu y’Uburenganzira bwa Muntu y’umwaka 2015-2016, yavuze ko aya ari amahirwe akomeye kuba iki kibazo kigiye kuvanwa mu nzira.

    Kuri Depite Nyirarukundo Ignacienne, we avuga ko bitumvikana uburyo umuntu akora icyaha, byarangira hakavugwa ko adafite ubwishyu.

    Yagize ati “Ni gute umuntu ufite ubushobozi bukora icyaha wavuga ko adafite ubwishyu? Ubundi uwo muntu ntiyagombye no kuba afite ubushobozi bwo gukora icyaha, ubu se abantu bajye bicara bakore ibyaha kuko bazi ko badafite ibyo kwishyura? Ubwo buri wese yajya yicara akora ibyaha uko ashatse.”

    Mu gusubiza iki kibazo, Depite Byabarumwanzi François uyobora Komisiyo y’Ubumwe bw’Abanyarwanda, Uburenganzira bwa Muntu no kurwanya Jenoside mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda, yavuze ko ubu umushinga w’itegeko rivanaho izi mbogamizi ugiye kujyanwa mu nama y’abaminisitiri.

    Agira ati “Twari dufite ikibazo gikomeye cyane aho abantu batsindwaga mu nkiko, ariko ugasanga uwo muntu atagira igare, nta sambu mbese nta kantu na kamwe agira, ubu rero iki kibazo kigiye gukemuka kuko umushinga w’itegeko ugiye kujyanwa mu nama y’abaminisitiri, ku buryo mu gihe umuntu azajya akora icyaha niba adafite ubwishyu, ajye akora imirimo noneho ibyo yakoze inyungu ivuyemo yishyure wa wundi yakoreye icyaha.”

    Aba badepite bavuga ko abajyaga bakora ibyaha bizeye ko batazakwa ubwishyu, ibi ngo bigiye gushyirwaho iherezo.

    Kugeza ubu kandi minisiteri y’ubutabera ikaba yahawe amezi atatu kuba iki kibazo ngo cyamaze gukemurwa

    Depite Byabarumwanzi François uyobora Komisiyo y’Ubumwe bw’Abanyarwanda, Uburenganzira bwa Muntu no kurwanya Jenoside mu Nteko Ishinga amategeko.

  • Tanzania: Capt Sagahutu wakatiwe na ICTR yafashwe ashaka kujya mu Burundi

    Tanzania: Capt Sagahutu wakatiwe na ICTR yafashwe ashaka kujya mu Burundi

    Urwego rushinzwe abinjira n’abasohoka muri Tanzania kuri uyu wa Gatanu rwatangaje ko rwataye muri yombi Umunyarwanda Sagahutu Innocent wahoze afungiye mu Rukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda I Arusha ICTR. Yafatiwe mu karere ka Ngara agerageza kwinjira mu Burundi mu buryo bunyuranyije n’ amategeko

    Innocent Sagahutu, wari Kapiteni mu zahoze ari ingabo z’u Rwanda, EX-FAR, yahaswe ibibazo n’abashinzwe abinjira n’abasohoka muri Bukoba, umurwa mukuru w’akarere ka Kagera, basanga yagerageje kwambuka ngo ajye mu Burundi nta byangombwa afite bibimwemerera ari nabyo byatumye atabwa muri yombi.

    Uyu mukozi w’uru rwego witwa Ally avuga ko Sagahutu yarangije igihano cy’igifungo cy’imyaka 15 yakatiwe na ICTR kubera uruhare yagize muri Jenoside yakorewe Abatutsi yatwaye ubuzima bw’abantu basaga miliyoni.

    Ally akomeza avuga ko nyuma yo kurangiza igihano, Sagahutu atabashije guhita abona igihugu kimwakira, yongeraho ko yari akeneye ibyangombwa bimuha uburenganzira bwo gusohoka mu mujyi wa Arusha uri mu majyaruguru ya Tanzania.

    Nyamara nk’uko iyi nkuru dukesha Ibiro Ntaramakuru by’Abashinwa, Xinhua, ivuga, ngo Sagahutu we avuga koyari afite ibyangombwa byose bimwemerera gusohoka muri Arusha.

    Avuga ko abashinzwe abinjira n’abasohoka muri Ngara bananiwe kubisoma neza ari yo mpamvu bahamufungiye iminsi 11 yose. Yongeyeho ko icyemezo yagikuye mu biro by’Umuryango w’Abibumbye muri Tanzania cyamwemereraga kujya mu Burundi kureba abo mu muryango we.

    Sagahutu yanakomeje avuga ko icyangombwa nk’iki ngo amaze no kukigenderaho ajya muri Mozambique ndetse yanakigendeyeho mu Busuwisi kandi nta kibazo byateje.

    Uyu Innocent Sagahutu twababwira ko ari mu Banyarwanda 10 bari bafungiye I Arusha barangije ibihano bakatiwe ariko bakaba batarabona ibihugu bibakira. Benshi muri aba ngo bakaba n’ubundi bari muri kasho idasanzwe ya Loni I Arusha.

  • Kunshuro ya 23 Umurenge wa Gitega  wibutse Inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994

    Kunshuro ya 23 Umurenge wa Gitega wibutse Inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994

    Ubuyobozi bw’Umurenge wa Gitega mu Umujyi wa Kigali,Abaturage bawutuye ndetse n’inshuti zabo,bose hamwe bifatanije mu muhango wo kwibuka kunshuro ya 23 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

    Ni umuhango wabaye kuriki cyumweru,tariki ya 23Mata 2017,k’Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Cyahafi mu murenge wa Gitega,ruruhukiyemo imibiri y’Abatutsi benshi bakomokaga mu Gitega, ndetse no muyindi mirenge ihana imbibi nuwa Gitega bakaba basaga ibihumbi bitanu, nkuko byagarutsweho n’uhagarariye Umuryango Ibuka muri uyu  murenge.

    Uyu muhango kandi wabanjirijwe n’urugendo rwo kwibuka,rwatangiriye ku biro by’Umurenge wa Gitega,aho Abaturage bari barangajwe imbere n’Abayobozi babo,urugendo rusorezwa ku rwibutso rwa Cyahafi ahacanwe urumuri rw’icyizere,hagashyirwa n’indabo aharuhukiye imibiri y’Abatutsi bishwe muri Jenoside mu rwego rwo kubunamira no kubaha icyubahiro.

    Uwatanze ubuhamya yagarutse kubyo yibuka  byaranze Jenoside yakorewe Abatutsi n’uburyo bagiye bicwa mu bihe bitandukanye,maze asobanura ibyerekeye  inzira y’Umusaraba Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 banyuzemo kugeza barokowe n’Ingabo zahoze ari iza FPR,aboneraho gukomeza abarokotse bose ,mu mpanuro yabahaye,aho yababwiye ko kurokoka ari  agaciro gakomeye,ndetse gukomeza guharanira kubaho kandi bifitiye icyizere,nabyo ari  akandi gaciro,bityo bakaba bakwiye guhora biyubaka.

    Uhagarariye Umuryango Ibuka mu murenge wa Gitega Mparabanyi Faustin yasobanuye byinshi mu byaranze inzira y’umusaraba Abatutsi  banyujijwemo mbere yuko bicwa ndetse agaragaza akaga n’uruhurirane rw’ingorane Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bahuye nabyo,aho interahamwe zabanzaga kubashyira muri gereza yimfunganwa yari hafi yahubatswe urwibutso bategereje kicwa,nyamara Imana ikabarokora.

    Yafashe umwanya wo gushimira abitabiriye umuhango wo kwibuka bazanye n’Abana babo kuko ari bwo buryo buhamye bwo kurinda amateka no guharanira ko kwibuka no kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside bitazigera byibagirana.

    Mu ijambo rye Vedaste Nsabimana Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe Ubukungu akaba ari nawe wari umushyitsi mukuru,yibukije abari aho  byinshi mu byaranze amateka y’Abanyarwanda n’uburyo bagiye bacibwamo ibice n’abazungu ubumwe bari bafite bugakendera,hagamijwe guhembera ingengabitekerezo yaje kuvamo Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994,maze abahamagarira guhora bibuka amateka yabo,kwamaganira kure ingengabitekerezo ya Jenoside no guharanira kuba mu gihugu cyiza  kizira Jenoside ukundi.

    Yagize Ati “Tugomba guhora twibuka amateka yacu kugirango tutibagirwa,kandi tukabigaragaza mu bikorwa bitandukanye dukora buri munsi,atari muminsi ijana gusa,ahubwo tugahora twibuka abacu duharanira kwirinda kuba twakongera kugwa mu mahano twavuyemo n’ubwo bidashoboka.”

    Yakanguriye Abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi guharanira kubaho no kurushaho kwiyubaka, kuko aribyo bica intege abari bagambiriye kubavutsa ubuzima ,anabizeza ko Ubuyobozi butazahwema kubahora hafi. 

    Kwibuka inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 mu murenge wa Gitega, n’igikorwa kiba buri mwaka mubihe byo kwibuka , hagamijwe kuzirikana no guha icyubahiro ababuze ubuzima bwabo muri Jenoside yakorewe Abatutsi,ndetse no kurushaho kwegera no gusana imitima yababashije kuyirokoka bose.

    Umuyobozi w'Akarere wungirije ushinzwe Ubukungu Vedaste NSABIMANA yanenze abakuruye amacakubiri mu banyarwanda,anasaba buri wese kurwanya Ingengabitekerezo ya Jenoside.

    Uhagarariye Ibuka mu murenge wa Gitega MPARABANYI Faustin yashimiye abazanye n'Abana kwibuka,kuko aribwo buryo bwo gusiga Umurage wo kurinda amateka,kugirango ibyabaye bitazongera

    Umuyobozi w'Umurenge wa Gitega Johnson KARANGWA  aha ikaze ndetse n'Impanuro abaje kwibuka

    Bishop Innocent NZEYIMANA yasabye Abantu guhora bubaha Imana bakirinda ikibi,kandi abakifitemo Ingengabitekerezo ya Jenoside bakihaga bakayiruka kuko ntacyiza yabagezaho

    Uwaruhagarariye Idini ya Islam KALISA ,yihanganishije ababuze ababo,anibutsa ko Imana yita kubayubaha,bityo akaba ari nta muntu ukwiye kuvutsa ubuzima Umuntu

     

     

     

  • RDC: Kera kabaye Etienne Tshisekedi ashobora kuzashyingurwa mu gihugu cyamavuko

    RDC: Kera kabaye Etienne Tshisekedi ashobora kuzashyingurwa mu gihugu cyamavuko

    Umunyamabanga mukuru w’ishyaka rya UDPS, Jean-Marc Kabund-A-Kabund, yatangaje kuri uyu wa Gatandatu ko umurambo wa umunyapolitiki Étienne Tshisekedi uzakurwa mu Bubiligi ugacyurwa mu gihugu cy'amavuko  muri Repuburika Iharanira Demokarasi ya Congo kuwa 12 Gicurasi 2017.

     

    Tshisekedi wamenyekana cyane mu kutavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Congo Kinshasa yitabye Imana kuwa 1 Gashyantare 2017, aguye mu bitaro byo mu Bubiligi.

    Umurambo watinze mu Bubiligi bitewe n’ukutumvikana hagati y’umuryango we, ishyaka rye rya UDPS na Guverinoma ya Congo.

    Ariko nk’uko tubikesha Radio Okapi, Umunyamabanga mukuru w’ishyaka rya UDPS yabwiye itangazamakuru ko hamaze kumvikanwa ko azashyingurwa ku cyicaro cy’iri shyaka muri komine ya Limete i Kinshasa.

    Guverinoma ya Congo yari yanze ko ashyingurwa ku cyicaro cy’ishyaka igendeye ku kuba nta rimbi riba mu mujyi, ahantu hatuwe.

    UDPS yasabye ko ishyingurwa rye ryazacungirwa umutekano n’ingabo za Congo zifatanyije n’iza Loni zishinzwe kubungabunga amahoro muri Congo (MONUSCO).


    Umurambo w'umunyapolitiki Étienne Tshisekedi umaze amezi arenga abiri mu Bubiligi


    Impirimbanyi Étienne Tshisekedi izashyingurwa ku cyicaro cy'ishyaka rye rya UDPS muri RDC

  • Uburayi: Islamic State yigambye igitero cyaguyemo umupolisi m’Ubufaransa

    Uburayi: Islamic State yigambye igitero cyaguyemo umupolisi m’Ubufaransa

    Umutwe w’Iterabwoba wa Islamic State wigambye igitero cyagabwe hafi ya Perezidanse y’u Bufaransa, Champs Élysées, kigahitana umupolisi umwe abandi babiri bagakomereka.

     

    Ahagana saa tatu z’ijoro ku isaha yo mu Bufaransa, nibwo umuntu witwaje intwaro yarashe urufaya rw’amasasu ku modoka yarimo abapolisi bari bacunze umutekano.

    Binyuze mu itangazo ryashyizwe mu kinyamakuru Amaq, Umutwe wa Islamic State wavuze ko uyu mwicanyi nawe waje kwicwa, yari umwe mu barwanyi bawo.

    Ibiro Ntaramakuru by’Abafaransa, AFP, bivuga ko uyu mugabo w’umufaransa uri mu kigero cy’imyaka 39, yari asanzwe ku rutonde rw’abahozwaho ijisho n’Ishami rya Polisi rishinzwe kurwanya iterabwoba.

    Muri Gashyantare uyu mwaka yatawe muri yombi akekwaho gucura umugambi wo kwica umupolisi, ariko nyuma aza kurekurwa kubera ko nta bimenyesto bihagije byari bihari.

    Mu 2005, yafunzwe akekwaho ibyaha bitatu byo gucura umugambi wo kwica, mu bo yashakaga kwica hakaba harimo n’abapolisi.

    Iki gitero kibaye mu gihe u Bufaransa buri mu myiteguro y’icyiciro cya mbere cy’amatora ya Perezida, azaba ku Cyumweru tariki ya 23 Mata 2017.

    Cyatumye abakandida barimo Marine Le Pen, Emmanuel Macron na François Fillon basubika ibikorwa byo kwiyamamaza bari bafite kuri uyu wa Gatanu.

    Perezida w’u Bufaransa, François Hollande, yasabye abaturage kwitwararika cyane cyane muri ibi bihe by’amatora ndetse ahita atumiza inama y’umutekano.

    Abakuru b’ibihugu bitandukanye barimo uwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump; Chancelier w’u Budage, Angela Merkel na Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza,Theresa May; boherereje u Bufaransa ubutumwa bw’ihumure.

    Kuva mu 2015, U Bufaransa bwagiye bwibasirwa n’ibitero by’iterabwoba, birimo icyagabwe ku kinyamakuru Charlie Hebdo, mu gitaramo cya Bataclan, mu Mujyi wa Nice n’ibindi; kugeza ubu habarurwa abagera kuri 230 bamaze kubigwamo.


    Islamic State yigambye igitero cyaguyemo umupolisi ku biro by’Umukuru w’Igihugu


    Ahagana saa tatu z’ijoro ku isaha yo mu Bufaransa, nibwo umuntu witwaje intwaro yarashe urufaya rw’amasasu ku modoka yarimo abapolisi bari bacunze umutekano


    Abakandida barimo Marine Le Pen, Emmanuel Macron na François Fillon basubitse ibikorwa byo kwiyamamaza bari bafite kuri uyu wa Gatanu


    Kuva mu 2015, U Bufaransa bwagiye bwibasirwa n’ibitero by’iterabwoba

  • Rayon Sports yihanangirije Rugende FC mu gikombe cy’Amahoro

    Rayon Sports yihanangirije Rugende FC mu gikombe cy’Amahoro

    Ikipe ya Rayon Sports yihinangirije Rugende FC ku bitego 9-0 muri 1/16 cy’irushanwa ry’igikombe cy’Amahoro .

    Uwo mukino wabaye kuri uyu wa gatatu tariki ya 19 Mata 2017 kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo, ibitego bya Rayon Sports byatsinzwe na Tidiane Kone, igitego cya kabiri gitsindwa na Lomami Frank kuri penaliti n’icya kane mu gihe igitego cya gatatu cyatsinzwe na Shassir Nahimana, igitego cya gatanu gitsindwa na Mutsinzi Ange byose byabonetse mu gice cya mbere.

    Ibindi bitego byabonetse mu gice cya kabiri bitsinzwe na Pierre wa Rugende FC witsinze, igitego cya karindwi gitsindwa na Nahimana Shassir n’icya munani mu gihe igitego cya cyenda cyatsinzwe na Idrissa.

    Ikipe ya APR FC yatangiye itsinda Vision FC mu irushanwa ry’igikombe cy’Amahoro (Peace Cup) ku bitego 3-0.

    Ibyo bitego bya APR FC byatsinzwe na Sekamana Maxime, Twizerimana Onseme ndetse na Djamar Mwiseneza wari amaze igihe adakinishwa kubera ikibazo cy’imvune yari yaragize.

    Umukino wa APR FC na Vision wabereye kuri Stade Mumena kuri uyu wa kabiri tariki ya 18 Mata 2017 mu irushanwa rigeze muri 1/16.

    Umutoza wa APR FC, Jimmy Mulisa atangaza ko iryo rushanwa afite intego yo kuryegukana bityo akaba agomba guhera ku mikino nk’iyo.

    Mu wundi mukino wabaye kuri uwo munsi Espoir Fc yatsinze Esperence FC ibitego 4-1.

    Uko imikino yindi ya 1/16 izakinwa mu gikombe cya Amahoro
    Imikino izaba kuwa Gatatu, tariki ya 19 Mata 2017

    Rugende vs Rayon Sports (Stade de Kigali, 15:30)

    Heroes Fc vs AS Kigali (Kicukiro, 15:30)

    Etoile de l’Est vs SC Kiyovu (Ngoma, 15:30)

    Akagera Fc vs Amagaju Fc (Rwinkwavu, 15:30)

    Vision JN vs AS Muhanga (Rubavu, 15:30)

    Miroplast Fc vs Gicumbi Fc (Stade Mironko, 15:30)

    United Stars Fc vs Police Fc (Kabagari, 15:30)

    Hope Fc vs Bugesera Fc (Rutsiro, 15:30)

    Aspor Fc vs La Jeunesse Fc (Kicukiro, 13:00)

    Kirehe Fc vs Etincelles Fc (Kirehe, 15:30)

    Intare Fc vs Mukura VS (Kamena, 15:30)

    Rwamagana City Fc vs Sunrise Fc (Rwamagana, 15:30)

    Imikino yo kwishyura iteganyijwe hagati y’itariki 25 na 26 Mata 2017 aho hazamenyekana amakipe agomba gukina muri 1/8 mu gikombe cy’Amahoro.

    Rayon Sports ni kipe yegukanye iryo rushanwa mu mwaka ushize itsinze APR FC 1-0.