Turikiya: Kamarampaka yahaye amahirwe Perezida Erdogan yo gukomeza kuyobora

Ishyaka ‘The Republican People’s Party’ ritavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Perezida wa Turikiya, Recep Tayyip Erdoğan, ryatangaje ko rigiye kurwanya ryivuye inyuma, ibyavuye mu matora ya kamaramaka y’ivugururwa ry’Itegeko Nshinga, biha amahirwe Erdogan yo kuguma ku butegetsi kugera mu 2029.

 

Ibyavuye muri Kamarampaka byatangajwe kuri iki cyumweru, byerekanye ko Abanyatulikiya 51.41% batoye ‘YEGO” naho abandi 48.59% batora ‘OYA’.

Mu ijambo Perezida Erdogan yagejeje ku baturage nyuma y’uko ibi bitangajwe, yasabye buri wese kubahiraza no kubaha ibyavuye mu matora, gusa Umuyobozi w’ishyaka ‘The Republican People’s Party’, Erdal Aksunger yabwiye BBC ko aya matora yabayemo uburiganya, ko bifuza ko yasubirwamo.

Yavuze ko hari ibikorwa binyuranije n’Amategeko byakozwe birimo no gutoreshereza ku mpapuro zidateyeho ikirango.

Yagize ati “Ibikorwa byinshi bitemewe byakozwe kugirango hatorwe ‘YEGO’. Hari Leta ku ruhande rumwe, urundi abaturage. ‘OYA’ bizarangira itsinze kandi buri wese azabibona”

Abatavuga rumwe n’ubutegetsi bavuga ko imijyi minini nka Istanbul, Ankara na Izmir yose yatoye ‘OYA’, ihakana ivugururwa ry’Itegeko Nshinga ry’iki gihugu.

Uku kutumvikana ku byavuye muri Kamarampaka, byatumye abatavuga rumwe na Erdogan birara mu mihanda, aho mu Ntara ya Diyarbakir, iherereya mu Majyepfo ashyira Uburasirazuba hamaze kuraswa abantu batatu.

Iyi Kamarampaka yemejwe, iha ububasha Perezida Erdogan bwo kwiyamamaza Manda ebyiri buri imwe y’imyaka itanu, guhera mu matora azaba mu 2019, gushyiraho abayobozi bakuri barimo abaminisitiri kandi bakazajya bamugezaho Raporo zose, gushyiraho Visi Perezida umwe cyangwa benshi, gukuraho umwanya wa Minisitiri w’Intebe, azaba afite uburenganzira mu ifatwa ry’imyanzuro y’ubushiunjacyaha, kugena amafaranga igihugu kizajya gikoresha, gushyiraho igihano cy’urupfu n’ibindi.

Nyuma yaho hateguriwe umugambi wo gukura ku butegetsi Perezida Recep Tayyip Erdoğan ariko ukaza gupfuba, hari muri Nyakanga 2016, nibwo hahise hatangizwa igitekerezo cy’uko Itegeko Nshinga ryavugururwa rikamuha ububasha bwo gufata ibyemezo byose bishoboka mu gihugu nta n’umwe agishije inama, ahanini hagamijwe ubusugire bwa Turikiya.

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *