MINALOC yafataga Sayinzoga Jean nk’indashyikirwa

Sayinzoga Jean wayobora Komisiyo y’Igihugu yo gusezerera no gusubiza mu buzima busanzwe abavuye ku rugerero (RDRC) yitabye Imana kuri iki cyumweru tariki ya 16 Mata 2017.

Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu (MINALOC) ikaba ari na yo ireberera iyi komisiyo ivuga ko ugukunda igihugu ari kimwe mu byarangaga Sayinzoga mu buzima bwe bwa buri munsi.

Biciye ku rubuga rwayo rwa Twitter, MINALOC yagize iti “Sayinzoga azahora yibukwa nk’umuntu wakundaga Afurika, agakunda igihugu, wakoraga cyane, witaga ku mutekano ndetse akaba yaharaniraga ubumwe bw’Abanyarwanda. Tuzamukumbura”

"Sayinzoga Jean shall be remembered as Panafricanist, patriotic, hard working, security sensitive, mobilizer & unity focus. We shall miss him"

Urupfu rwa Sayinzoga rwamenyekanye ku mugoroba wo kuri iki Cyumweru, aho bivugwa ko yapfiriye mu Bitaro byitiriwe Umwami Faisal biherereye Kacyiru mu Karere ka Gasabo.

Urupfu rwe rwatunguye abantu benshi batandukanye, ibi bikaba bigaragazwa n’ubutumwa bw’akababaro abantu bakomeje kwandika ku mbuga nkoranyambaga, aho bemeza ko u Rwanda rubuze umugabo w’inyangamugayo.

Sayinzoga yari umwe mu bayobozi bari bamaze imyaka myinshi mu nzego za Leta bakoreraga, kuko yayoboye RDRC guhera igihe yashingwaga mu 1997 kugeza ubu yitabyeme Imana.

Sayinzoga yamenyekanye cyane kandi nk’umukinnyi ukomeye wa Karate, akaba ari we Munyarwanda wa mbere wambaye umukandara w’umukara akaba yari ageze kuri dan 6.

Uretse kuyobora iyi Komisiyo, Sayinzoga yabaye na Perezida w’Inama Njyanama y’ Akarere ka Rutsiro.

Ku buyobozi bwe, abahoze mu ngabo za RPA, RDF ndetse n’abahoze muri FDRL basubijwe mu buzima busanzwe, aho bagiye bafashwa mu buryo butandukanye bakabasha kwiteza imbere.

 

Sayinzoga ubwo yari kumwe na Suzan Rice i Mutobo

Sayinzoga yitaga kubuvugizi bwabavuye mu ngabo n'imiryango yabo

Sayinzoga ntazibagirana mu mukino wa Karate

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *