Blog

  • USA:Ubushinwa ntibwifuza ko Perezida Trump yatangiza intambara  kuri Koreya ya Ruguru

    USA:Ubushinwa ntibwifuza ko Perezida Trump yatangiza intambara kuri Koreya ya Ruguru

    Perezida w’ u Bushinwa Xi Jinping yasabye Perezida wa Leta zunze Ubumwe z’ Amerika Donald Trump gukemura ikibazo cya Koreya ya Ruguru mu mahoro.

    Itangazamakamuru ryo mu gihugu cy’ u Bushinwa ryatangaje ko Perezida Xi yabisabye Trump mu kiganiro bagiranye ku murongo wa telefone mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki 12 Mata 2017. 
    .
    Perezida Trump yari yacishije ubutumwa kuri Twitter avuga ko Amerika idafite ubwoba bwo kugaba igitero kuri Koreya ya Ruguru kabone niyo u Bushinwa butakwemera gufasha Leta zunze ubumwe z’ Amerika.

    Urwikekwe rwarushijeho kwiyongera kuri Koreya ya Ruguru kuva Leta zunze Ubumwe z’ Amerika zageza ubwato n’ indege by’ intambara mu gace Koreya ya Ruguru ihereremo.

    Nubwo bimeze gutyo ariko Koreya ya Ruguru yatangaje ko izakora uko ishoboye ikirwanaho, niramuka igabweho igitero cy’ intambara.

    Ibiro bya Perezida wa Leta zunze ubumwe z’ Amerika ntacyo birabivuga kuri icyo kiganiro.

    Muri icyo kiganiro, Perezida Xi yavuze ko u Bushinwa "Bwiyemeje gukora ibishoboka ngo akarere ka Koreya ntigasubire kuvugwamo ibirwanisho bya "nucléaire", gufasha ku bumbatira amahoro n’umutekano, no gushaka umuti w’ ikibazo”.

    Umwuka mubi hagati y’ Amerika na Koreya ya Ruguru uraturuka ku kuba Koreya ya Ruguru ikomeje kugerageze ibitwaro bya kirimbuzi. Koreya ya Ruguru yavuze ko irimo gutegura igisasu izarasa kuri Amerika.


    Ubwato n indege z’ intambara Trump yoherereje hafi ya Koreya ya Ruguru

    Perezida w’ u Bushinwa Xi Jinping

  • USA: Syria ntizihanganirwa igihe cyose yica inzirakarengane

    USA: Syria ntizihanganirwa igihe cyose yica inzirakarengane

    Leta Zunze Ubumwe za Amerika ziyemeje gukomeza kotsa igitutu Syria nyuma y’uko ku wa Gatanu w’icyumweru gishize, ubwato bw’intambara bwayo buherereye mu nyanja ya Mediteranée bwarashe ibisasu bya missile ku birindiro by’ingabo za Syria.

     

    Ibi bisasu byatewe muri iki gihugu ku itegeko rya Donald Trump, wasobanuye ko yabikoze mu rwego rwo kwihimura ku ngabo za Perezida Assad wa Syria zarashe ibisasu by’ubumara ku baturage ku wa Kabiri bigahitana abarenga 100.

    Nyuma y’icyo gikorwa, u Burusiya busigaye ari inshuti y’akadasohoka ya Amerika ndetse bukaba bunashyigikiye Assad, bwamaganye iki gitero ndetse butangira gutanga umuburo ko gishobora gusiga ingaruka nyinshi ndetse ko no kuzana agatotsi mu mubano hagati ya Amerika nabwo.

    Ubuyobozi bwa Trump bwashimangiye ko hari ibindi bihano bikomeye bishobora gukurikira izo missile kandi ko bishoboka ko u Burusiya bwaba bwaragize uruhare mu iyicwa ry’abo baturage ryatumye Trump arasa ku birindiro by’ingabo za Syria, igikorwa kibaye bwa mbere mu mateka nkuko Times of India ibitangaza.

    Imiryango mpuzamahanga yashyigikiye umwanzuro wa Trump wo gutera ibyo bisasu ivuga ko ibyarashwe n’ingabo za Syria byahitanye abagabo, abagore n’abana b’inzirakarengane.

    Umwuka mubi hagati y’ibihugu byombi uje mu gihe Umunyamabanga wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Rex Tillerson ateganya gusura u Burusiya mu cyumweru gitaha.

    Uyu muyobozi ariko yatangaje ko ibi bisasu byatewe hatagambiriwe u Burusiya kandi ko umugambi w’igihugu cye muri aka karere ari uwo guhangana n’umutwe wa Islamic state.


     

  • Uganda: Inda nini itaye Minisitiri mu mutego wo kwakira  Ruswa

    Uganda: Inda nini itaye Minisitiri mu mutego wo kwakira Ruswa

    Umunyamabanga wa Leta ushinzwe umurimo n’inganda muri Uganda, Herbert Kabafunzaki, yatawe muri yombi na polisi bivugwa ko yafatiwe mu cyuho yakira ruswa ayihawe n’umwe mu baherwe bakomeye muri Uganda.

     

    Kuri uyu wa Gatandatu nibwo hasakaye amafoto atandukanye yerekana Minisitiri Kabafunzaki azengurutswe na polisi, imbere ye ku meza harunzeho amafaranga, muri Kampala Serena Hotel.

    Nk’uko Daily Monitor yabitangaje, Umuvugizi wa Polisi ya Kampala, Emilian Kayima yemeje ko uyu muyobozi “yafatanywe n’uwitwa Brian Mugabo”. Ashinjwa kwaka ruswa Muhammad Hamid Aya uyobora ikigo Aya Group ari nacyo gifite Hilton Hotel muri Kampala.

    Icyo kigo kimaze iminsi kivugwamo ihohoterwa rishingiye ku gitsina Hamid yaba yarakoreye umugore wamukoreraga muri Hilton Hotel, bikavugwa ko iyo ruswa ifitanye isano n’ibyo bibazo.

    Hamid ngo yatabaje Perezida Yoweri Museveni amumenyesha uko ikibazo giteye, nawe ahamagara umuyobozi wa Polisi ya Uganda, Gen Kale Kayihura, amusaba kubikurikirana bwangu.

    Hamid yabwiye abanyamakuru muri Kampala ko yari yemeranyije na Minisitiri ko bahura saa munani z’amanywa, icyo gihe ubuyobozi bukuru bw’igihugu bukaba bwari bwamaze kumenyeshwa.

    Yagize ati “Yari yansabye miliyoni 25 z’amashilingi ya Uganda kugira ngo akure icyasha ku izina ryacu ku birego by’ihohoterwa rishingiye ku gitsina, n’izindi miliyoni eshanu z’amashilingi zo guhamagaza ikiganiro n’abanyamakuru… Twamuhaye miliyoni 5 Shs ariko akomeza kuvuga ko twaba tumuhaye nibura miliyoni 10 Shs. Mbere y’uko twemeranya ku yandi twongeraho, abapolisi bahise binjira baramufata.”

    Perezida Museveni yaherukaga gushyira Kabafunzaki muri guverinoma mu mwaka ushize, icyo gihe akaba yaramufataga nk’umuntu w’umunyamurava kandi uzi ibyo akora.

    Polisi yahise ijyana na Kabafunzaki

     



     

     

     



     

    Uyu mugabo yaguwe gitumo ari guhabwa ruswa

     

     

  • Abayobozi babiri ba Federasiyo ya Volleyball beguye

    Uwera Jeannette wari usanzwe ari umubitsi w’ishyirahamwe ry’umukino wa Volleyball ndetse na Ribanje Jean Pierre wari Visi Perezida wa kabiri beguye ku mirimo yabo ku mpamvu zabo bwite.

    Ni nyuma y’aho tariki ya 19 Werurwe uyu mwaka ari umuyobozi w’ishyirahamwe ry’umukino wa Volleyball mu Rwanda, Nkurunziza Gustave yeguye ku mirimo ye aho yagejeje ibaruwa ku bayobozi b’inteko rusange ivuga ko yeguye ku mpamvu ze bwite.

    Mbere y’aho gato tariki ya 13 Werurwe uyu mwaka Umunyamabanga Nshingwabikorwa, Hatumimana Christian nawe yanditse ibaruwa isezera ku mirimo ye muri FRVB aho yavuze ko yabonye indi mirimo.

    Abayobozi basigaye muri Komite yatowe tariki ya 4 Gashyantare 2017

    Visi Perezida wa mbere: Kansime Julius wari umukandida umwe rukumbi.

    Umunyamabanga Mukuru: Mfashimana Adalbert wari umukandida umwe rukumbi

    Umugenzuzi w’imali: Umutesi Marie Jose na Imibereho Irene.

    Visi Perezida wa mbere Kansime Julius yatangarije ikinyamakuru izubarirashe.rw ko aba bayobozi banditse begura ku mirimo nk’Uwera Jeannette na Ribanje Jean Pierre iyi myanya yabo itorerwa n’inteko rusange ari na yo mpamvu hazategurwa amatora kuri iyi myanya.

    Yagize ati “ Uretse umwanya w’umunyamabanga Nshingwabikorwa mushyirahamwe ry’umukino wa Volleyball mu Rwanda niwo udatorerwa muri aba bamaze kwegura aho uyu mwanya wari uriho Hatumimana Christian ho hakorwa ibizamini”.

    Avuga ko bateganya amatora mu gihe cya vuba nyuma yo kuva mu butumwa bw’akazi aho yaherekeje ikipe ya UNIK mu marushanwa y’Afurika, akazabanza kuganira n’umuyobozi w’inteko rusange aho bagomba kumeranya igihe inteko rusange izabera.

    Aba bayobozi bamaze kwegura mu ishyirahamwe ry’umukino wa Volleyball mu Rwanda uretse Ribanje Jean Pierre abandi bari bamaze iminsi bakurikiranwa na Police y’u Rwanda aho bakekwagaho icyaha cya ruswa mu igihe cy’amatora ya FRVB aho baje gutabwa muri yombi nyuma baza kugirwa abere.

  • RDC: Abapolisi Barenga 40 Baciwe Imitwe i Kasai

    RDC: Abapolisi Barenga 40 Baciwe Imitwe i Kasai

    Abapolisi 42 bo muri Repubulika iharanira Demukarasi ya Congo bishwe baciwe imitwe n’ inyeshyamba ahitwa Kasaï.

    Ibyo ngo byabaye ku wa Gatanu ubwo abo bapolisi bari mu modoka yo mu bwoko bwa Convoy bagwaga mu gico cy’ abarwanyi bagashimutwa.

    Amakuru avuga ko abapolisi batandatu bashoboye gucika, abasigaye bakicwa nizo nyeshyamba zitwa Kamwina Nsapu.

    Imishyamirano hagati ya Leta ya Congo nizo nyeshyamba yatangiye muri Kanama umwaka ushize ubwo inzego z’ umutekano za Leta ya Congo zicaga umuyobozi w’ izo nyeshyamba.

    BBC dukesha iyi nkuru yanditse ko icyo gitero cyabaye ku wa Gatanu tariki 24 Werurwe 2017 ubwo iyo modoka ya polisi yavaga ahitwa Tshikapa yerekeza ahitwa Kananga.

    Guverineri wa Leta Alexis Nkande Myopompa yatangaje ko batangiye iperereza kuri ubwo bwicanyi.

    Umuryango w’ abibumbye UN uvuga ko abantu bagera kuri 400 bamaze kwicwa mu gihe abagera ku bihumbi 200 bakuwe mu byabo kuva umuyobozi wa Kamwina Nsapu , Jean-Pierre Pandi, yakwicwa.

    UN ivuga ko muri ako gace ka Kasaï haboneka imva 10 zashyinguwemo abo bantu bishwe, mu gihe hacyekwa izindi mva zirindwi zitaraboneka.

    Inzobere ebyiri z’ Umuryango w’ Abibumbye zirimo Umunyakerika n’ Umunya Swede bashimutiwe muri ako gace mu byumweru bibiri bishize bari kumwe n’ abanye Congo bane kugeza ubu ntabwo baraboneka.

    Ibibazo by’ umutekano muke ushingiye kuri politiki biriyongera uko bukeye n’ uko bwije muri RDC, kuva manda ebyiri za Perezida Joseph Kabila zarangira ntarekure ubutegetsi. Manda za Kabila zarangiye mu Ukuboza 2017.

    Amatora y’ umukuru w’ igihugu agomba kuba mbere y’ uyu mwaka wa 2017 urangira gusa kugeza ubu nta ngengabihe yayo iratangazwa.

  • Rayon Sports itsinze AS Kigali iba yanikiye  APR FC

    Rayon Sports itsinze AS Kigali iba yanikiye APR FC

    Rayon Sports itsinze AS Kigali igitego 1 ku busa ikomeza gushimangira umwanya wa mbere muri shampiyona aho ishyizemo ikinyuranyo cy’amanota 8 hagati yayo na APR FC ya kabiri.

    Hari mu mukino w’ikirarane cy’umunsi wa 20 utarakiniwe igihe, igitego 1 cya Manzi Thierry na Rayon Sports ku busa bwa AS Kigali nicyo cyatandukanyije impande zombi.

    Igice cya mbere cyatangiye ikipe ya AS Kigali ubona ko ariyo iri mu mukino kurusha ikipe ya Rayon Sports ndetse igerageza kuyisatira ariko amahirwe babona bakayapfusha ubusa.

    Nyuma y’iminota 15 nibwo ikipe ya Rayon Sports yatangiye kwinjira mu mukino maze amakipe yombi arakina ubona ko ntayirusha imbaraga indi. Ku munota wa 38 ku mupira wari uzamukanywe na Savio maze Cedric amukoreraho ikosa umusifuzi agatanga coup-franc yatewe neza na Muhire Kevin maze Manzi Thierry ashyiraho umutwe, umuzamu wa AS Kigali igikomeye yakoze ni ugukura umupira mu rushundura.

    Umukino wakomeje ku mpande zombi ariko noneho kubera igitego Rayon Sports yari imaze kubona wabonaga ariyo iri mu mukino neza ariko ntazindi mpinduka zabaye igice cya mbere cyaje kurangira ari 1 cya Rayon Sports ku busa bwa AS Kigali.

    Igice cya kabiri cyatangiye ikipe ya AS Kigali ishaka kwishyura isatira cyane ariko nko mu gice cya mbere amahirwe babonaga ntibayabyaje umusaruro. Rayon Sports nayo ntiyari yicaye kuko yasatiraga cyane ariko nayo kubona igitego cya kabiri biba ingorabahizi.

    Amakipe yombi yakomeje gushakisha igitego ariko umukino urinda urangira ari 1-0.

    Gutsinda uyu mukino ku ruhande rwa Rayon Sports bivuze ko ishimangiye umwanya wa mbere n’amanota 49 mu gihe APR FC ya kabiri ifite 41.

     

  • Nyamagabe:Abaturanye n’urugomero bakumbuye amashanyarazi.

    Nyamagabe:Abaturanye n’urugomero bakumbuye amashanyarazi.

    Abatuye ahubatse urugomero rwa Rukarara ya2  mu murenge wa Uwinkingi, Akarere ka Nyamagabe,barasaba ubuyobozi bw’akarere kubaha umuriro w’amashanyarazi,kugirango babashe kuva mu bwigunge bwo gukomeza gukoresha uburyo butakijyanye n’iterambere  ,mugihe amashanyarazi akomoka iwabo yigira gucanirwa  abandi.

    Urugomero rwa Rukarara

    Mu murenge wa Uwinkingi,Akarere ka Nyamagabe iyo uhageze uhasanga urugomero rw’amashanyarazi rwubatse ku mugezi wa Rukarara  rutanga ubushobozi bwo gutanga ingufu zingana na Megawat 2.2 ,amashanyarazi yarwo akaba akoreshwa mu bice bitandukanye bigize Igihugu, nkuko twabitangarijwe na MUGIRANEZA Egide akaba ari umuyobozi wa Rukarara ya 2.

    Mugiraneza Egide ugenzura urugomero

    Nyamara ariko nubwo bimeze bitya, ntibibujije ko abatuye hafi y’aho,uru rugomero rwubatse,bavuga ko bari mu bwigunge bwo kutagira umuriro,doreko ngo bagikoresha uburyo bushobora no kubagiraho ingaruka nko gukoresha Mazutu cyangwa Peteroli,hakiyongeraho  no gusigara inyuma mu iterambere muri rusange ,ibi bikaba aribyo bituma basaba guhabwa amashanyarazi kugirango nabo babashe kugera ku iterambere badasigaye inyuma.

    Bamwe mubaturiye urugomero bemeza ko bifuza amashanyarazi

    Agasantire ka Kibyagira kegereye urugomero 

    Umuyobozi w’Akarere ka Nyamagabe

    Umuyobozi w’akarere ka Nyamagabe Philbert MUGISHA ,avuga ko  abaturage batarabona umuriro w’amashanyarazi mu karere, bose batekerejweho kuko akarere gafite umurongo uhamye wo kugeza ibikorwa remezo hose,mubice bisigaye kuko henshi muri Nyamagabe hamaze kugezwa umuriro w’amashanyarazi.

     Agira ati”abaturage batarabona umuriro w’amashanyarazi ntibakwiriye kwiheba  kuko  ari umuhigo  wa Leta ko abaturage bose bagomba kubona amashanyarazi kandi natwe mu karere ka Nyamagabe turi kubishyiramo imbaraga kuburyo imirenge 2 yonyine ariyo idacaniwe  kandi nayo  bizaba byakozwe bidatinze “

    Mugihe aba baturage bavuga ko bafite ubwigunge kubera kutagira umuriro,leta y’u Rwanda yihaye intego yo kuba muruyu  mwaka  wa 2017,ingo zifite umuriro zizaba zigeze kuri miriyoni 1.7,ibintu bisaba gushyirwamo imbaraga kugirango uyu muhigo ugerweho,cyane ko kuri ubu ingo zifite umuriro mugihugu  zibarirwa ku bihumbi 513, 092.

     

     

     

     

  • Nyamagabe:Abakorera muri selling Point  barahavuga Imyato

    Nyamagabe:Abakorera muri selling Point barahavuga Imyato

    Kwibumbira hamwe mu makoperative ni imwe mu nzira yihutisha iterambere bigatuma abantu babasha kwizamura no kunoza umwuga wabo,ndetse bakayigiramo byinshi mu gihe bikozwe neza,bamwe mu bo mu karere ka Nyamagabe  barishimira icyo gikorwa.

    COOANYA (Cooperative des Artisant de Nyamagabe) ni  Koperative  ikorera imirimo yayo mu karere  ka Nyamagabe ,Umurenge wa  Gasaka,  ikaba ifite mu nshingano zayo  ibikorwa  bitandukanye by’imyuga ,bikorerwa ahashyizwe  Selling point  hazwi nk’Agakiriro muri rusange.

     

     

    Rwagakiga Tharcisse Perezida wa  koperative  

    Ngendahimana jean Paul ni umunyamuryango akaba  n’umujyanama  muri iyi koperative avuga ko kuba bakorera muri selling point bibafasha kubona abakiriya,nkabantu bakorera ahantu hasobanutse kurusha aho bakoreraga mbere,bityo bakabasha kwitezimbere,akaba ashishikariza n’abandi kurushaho kwitabira gukorera hamwe,kuko ari yo nzira yo kwihutisha iteranbere.

    Yagize ati” Kera tugikorera ahantu hatandukanye byasaga no gutatanya imbaraga zacu,ariko aho tumariye kwibumbira mu makoperative byatumye tubasha kwagura ibitekerezo byacu kuko dusangizanya ubumenyi dufite,byumwihariko kuba noneho dukorera hamwe mu gakiriro byatumye turushaho kubona abakiliya bitworoheye.”

     

     

    Ngendahimana J paul Umujyanama

    Uyu mujyanama kandi yaboneyeho kugaragaza ko  hakwiye gushimangirwa gahunda yo guhamaagarira n’abandi bataraza gukorera mu gakiriro ko bashyirwaho itegeko kuko hakiri abagikorera ibikorwa nk’ibyo bakora ahantu hatandukanye,ibyo we abona nka kimwe mubikidindiza imikorere yabo bitewe no gusaranganya abaguzi.

     

    Agira ati”Leta ikwiriye gushyira imbaraga kubakorera mu kajagari bakaza gukorera mu dukiriro kuko ari byo byihutisha iterambere  kuko abantu bakorera hamwe  bityo ntibanyanyagize imbaraga  kandi bagakorera mu mucyo “.

    Koperative COOANYA yatangiye mu mwaka wa 2015,ikaba yemewe kuko yabonye ubuzima gatozi kuwa 07 Ukuboza,Umwaka wa  2016. Igizwe n’abanyamuryango 16 buri wese akaba yaratanze umugabane shingiro w’amafaranga  ibihumbi ijana (100.000Rwf.)

    Gahunda yo kwibumbira mu makoperative ni umurongo Leta yihaye hagamijwe gusubiza ibibazo by’abaturage mu kuzamura imibereho yabo no kubakangurira gukorera hamwe bakihangira imirimo nkinkingi yo kwihutisha iterambere.

     

                                                                                                                                                 

  • Amerika: FBI yemeje ko iri mu iperereza ku kibazo cya Trump n’ u Burusiya buvugwaho kwivaganga mu matora

    Amerika: FBI yemeje ko iri mu iperereza ku kibazo cya Trump n’ u Burusiya buvugwaho kwivaganga mu matora

    Umuyobozi w’ ibiro bya Leta zunze ubumwe z’ Amerika bishinzwe ubutasi n’ iperereza FBI, ku nshuro ya Mbere yemeje ko FBI irimo gukora iperereza ku bivugwa ko igihugu cy’ u Burusiya cyivanze mu matora y’ umukuru wa Leta zunze ubumwe yabaye muri 2016.

    Ku rundi ruhande uwo muyobozi James Comey avuga ko FBI nta gihamya yabonye mu bimaze iminsi bivugwa na Perezida w’ icyo gihugu Donald Trump ko uruhande rwa Barack Obama rwamwumvirizaga kuri telefone.

    Ibinyamakuru birimo BBC, Reuters na International Business Times byanditse ko ibyo Comey yabwiye komisiyo y’ inteko ishinzwe ubutasi.

    Iyo komisiyo irimo kugenzura ibivugwa ko u Burusiya bwivanze mu matora bukajya muri ‘Emails’ z’ abademukarate bugatangaza amakuru mabi. Ibyo birego u Burusiya burabihaka.

    Comey yemeje ko FBI irimo guperereza ku ruhare u Burusiya bwaba bwaragize mu itorwa rya Perezida Trump n’ isano ryari hagati ya Perezida Trump n’ u Burusiya mu gihe cyo kwiyamamaza. FBI yari yaririnze kugira icyo itangaza kuri icyo kirego.

    Comey avuga ko iperereza ari ikintu umuntu ataha ingengabihe ngo avuge ngo igihe runaka rizaba ryarangiye. Ibyo yabivuze ashaka kugaragaza ko FBI itaramenya igihe iyo perereza rizarangirira.

    Sean Spicer, ushinzwe itangazamakuru mu biro bya Perezida Trump yavuze ibyo FBI irimo gukoraho iperereza bitabaye. Ati “ushobora gukomeza ushaka ikintu, ariko gukomeza ushaka ikintu kitariho ntacyo bitwaye”

    Perezida Trump akimara gutorwa byagaragaye ko we n’ u Burusiya buyobowe na Vladimir Putin bafitanye umubano mwiza mu gihe umubano wa Obama n’ u Burusiya utari umeze neza.

  • Nyamagabe: Inteko z’abaturage zabaye umuti nyawo wo kwikemurira ibibazo

    Nyamagabe: Inteko z’abaturage zabaye umuti nyawo wo kwikemurira ibibazo

    Bamwe mu baturage bo mu ntara y’Amajyepfo, mu karere ka Nyamagabe  barashima gahunda yo guhurira hamwe mu nteko zabaturage nk’igisubizo cyabahaye umuti nyawo wo kwikemurira ibibazo ndetse no kwishakamo ibisubizo,ibi ngo byihutisha  iterambere ry’akarere

    Ikinyamakuru Imena cyegereye  bamwe mu baturage bo  mu murenge wa Gasaka, mu karere ka Nyamagabe, maze bagaragaza uburyo bishimira ko ibibazo byinshi bisigaye bikemukira mu nteko z’abaturage bikabafasha gukoresha igihe cyabo neza,bikabarinda gusiragira hirya no hino mu nkiko ,ndetse ukababera n’umwanya wo kungurana ibitekerezo kuri gahunda za Leta.

    Ngendahimana J Paul , ni umuturage wo mu murenge wa Gasaka,akaba ahamya akamaro inteko z’abaturage zibafitiye nka kimwe mu bisubizo byaziye igihe.Yagize ati “ Uretse kuba hari ibibazo bitandukanye  bikemukira muri izi nteko z’abaturage nk’amakimbirane yo mungo n’ibindi, tuboneraho  n’umwanya wo kungurana ibitekerezo kuri gahunda za Leta ziganisha mu iterambere ryacu bikadufasha guhindura imyumvire”.

    Ngendahimana J Paul abona inteko z’abaturage nk’igisubizo cyaziye igihe.

    Rwagakiga Tharcisse nawe ni umuturage utuye mu murenge wa Gasaka, nawe mu buhamya bwe ntanyuranya na mugenzi we, aho bose basanga inteko z’abaturage ariwo muti nyawo wo gusohoka mu bibazo bahura nabyo, ndetse bikazihutisha n’iterambere ryabo.Yagize ati “Inteko z’abaturage tuzifata nk’inzira tunyuzamo ibibazo byacu kuko bikemuka mu mucyo, nta rwikekwe, cyangwa ikimenyane,kandi n’izindi gahunda za leta dusobanurirwa ,zidufasha kwiyubaka.

    Rwagakiga Tharcisse yemeza ko ibibazo byabo bikemuka mu mucyo.

    Philbert MUGISHA Umuyobozi wa karere ka Nyamagabe ,yadusobanuriye ko inteko z’abaturage  ari imwe mu mirongo ngenderwaho mu gutanga serivisi nziza, kimwe n’izindi gahunda leta ishyiriraho abaturage kandi bakabisobanurirwa  kugirango bibagirire akamaro,bibafashe kubasha kwikemurira ibibazo,no kurushaho kwishakamo ibisubizo.

    Yagize ati”mu nteko z’abaturage ziba ku wagatatu wa buri cyumweru abaturage bagaragaza ibibazo bafite  bigakemukira mu ruhame  kandi bigaragara ko byatanze umusaruro  kurusha  amakaye y’ingo yakoreshwaga  kuko umuturage yashoboraga no gucamo urupapuro atishimiye .Ariko  muri gahunda y’inteko z’abaturage  bikemuka bose babyumva “.

    Philbert MUGISHA  Mayor w’Akarere ka Nyamagabe.

    Inteko z’abaturage ni urubuga abaturage bahuriramo bakungurana ibitekerezo ku iterambere no ku mibereho myiza yabo,aho buri kagari cyangwa umurenge, byishyiriraho umunsi uzajya uhuza abaturage muri izi nteko, kugirango baganire banashobore kwikemurira ibibazo mu rwego rwo gukomeza kwishakamo ibisubizo.

    Hagendewe kubuhamya butangwa n’abaturage kuruhare rwabo mu kumenya ibibakorerwa ndetse no kubigiramo  uruhare,usanga inteko z’abaturage ari umurongo koko uzafasha benshi guhindura imyumvire,ndetse bikihutisha iterambere ryabo muri rusange.