Turashaka ko abaturage benshi b’u Rwanda na Djibouti bakorana ubucuruzi – Kagame

Ku munsi wa kabiri ari na wo wa nyuma w’urunduko agirira muri Djibouti, Perezida Paul Kagame yashishikarije abaturage b’ibihugu byombi gusurana ariko bakanagirana ibikorwa by’ubucuruzi bikomeye.

Perezida Kagame avuga ko n’ubwo ibi bihugu bidahuje imipaka, bitagombye kuba imbogamizi mu bijyanye n’ubucuruzi hagati y’ababituye.

Ibi umukuru w’igihugu yabivugiye mu kiganiro yatanze mu Nteko Ishinga Amategeko ya Djibouti ahari n’abaminisitiri b’iki gihugu.

Mu ijambo rye Perezida Kagame yavuze ko iterambere iki gihugu gifite rirenga umupaka wacyo, ashimira ibyo kimaze kugeraho.

Mu kiganiro yatanze mu Nteko Ishinga Amategeko ya Djibouti yasabye ko abatuye ibihugu byombi bagirana ubucuruzi bwinshi

Yavuze ko igishyizwe imbere ari uko abatuye ibi bihugu byombi na Afurika muri rusange bagera ku iterambere rirambye.

“Twese duhurije mu kugira icyerekezo kimwe cy’umugabane wacu, aho Abanyafurika bose baba ahantu heza, twese ibyo twifuriza abaturage bacyu ni bimwe, ni uburezi, ubuzima, ubumenyi n’imibereho myiza, icyo kandi u Rwanda rushyira imbere mu iterambere binajyanye n’ubufatanye mu by’ubukungu ndetse na politike na bagenzi.”

Perezida Kagame yunzemo ati “Turashaka ko Abanyarwanda benshi n’Abanyadjibouti basurana ariko bakagirana n’ibikorwa by’ishoramari, turimo gukora byinshi kugira ngo ubufatanye bw’ibihugu byombi bukomeze gutera imbere, ariko n’ibivamo bibe ari ibintu bifitiye umumaro abaturage bacu.”

Perezida Kagame ubwo yagarukaga ku bigendanye n’umugabane wa Afurika, yavuze uyu mugabane ufite ibikenewe byose ngo ube ahantu hatanga icyizere cy’ejo hazaza kuri buri wese.

Avuga ko abatuye Afurika bafite indangagaciro zimwe, gusa ngo buri gihugu kikaba cyihariye ku bibazo gihura na byo.

Aha yavuze ko abatuye uyu mugabane bagombye kuba bafite ijwi rimwe, nubwo haba hari ibibazo runaka bya buri gihugu.

Yagize ati “Impinduka zirimo gukorwa mu muryango wa Afurika yunze ubumwe zirakomeje kandi zizatuma uyu mugabane ugira ingufu, ubaho koko kubera intego kandi ushoboora kwibeshaho.”

Ku munsi wa mbere w’uruzinduko rwa Perezida Paul Kagame na Madam Jeannette Kagame bagiriye muri iki gihugu, hasinywe amasezerano y’ubucuruzi cyane cyane ajyanye n’iby’ingendo zo mu kirere hagati y’u Rwanda na Djibouti, iterambere n’umutekano mu by’ishoramari, gukuraho ikiguzi cya visa abadipolomate n’abafite za pasiporo za serivisi, hanashyirwaho hamwe komisiyo ihuriweho n’ibi bihugu.

Ibi bihugu bimaze kugera ku rwego rukomeye mu bufatanye, kuko nko mu mwaka wa 2013, Djibouti yahaye u Rwanda hegitari 20 z’ubutaka ku cyambu cya Djibouti, nyuma u Rwanda narwo u Rwanda rwahaye Djibouti ubutaka bungana na hegitari 10 mu cyanya cy’inganda kiri mu Karere ka Gasabo.

Djibouti ni igihugu giherereye mu ihembe rya Afurika hafi y’inyanja itukura. Ihana imbibi na Somalia, Ethiopia, Eritereya ndetse na Yemen yo muri Aziya.

Djibouti yabonye ubwigenge tariki ya 27 Kamena 1966, aho yari yarakolonijwe n’u Bufaransa.

Kuva iki gihugu cyabona ubwigenge cyayobowe n’abaperezida babiri gusa. Kicyigenga cyayobowe na Hassan Gouled Aptidon guhera 27 Kamena 1977 kugeza 9 Mata 1999.

Perezida uriho ubu, Ismail Omar Guelleh, amaze imyaka 18 ayobora, aho yatangiye tariki ya 9 Mata 1999.

Perezida Kagame yanasuye icyambu cya Doraleh giherereye muri Djibouti mbere y'uko asoza uru ruzinduko

 

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *