Blog

  • RDC: Abahoze ari abarwanyi ba FDLR basaga 350 bimuriwe i Goma

    RDC: Abahoze ari abarwanyi ba FDLR basaga 350 bimuriwe i Goma

    Abahoze ari abarwanyi b’umutwe wa FDLR n’imiryango yabo bose hamwe bagera kuri 352, bakuwe mu nkambi ya Kanyabayonga bari bamazemo imyaka itatu, boherezwa i Goma mu gihe bitegura gutaha mu Rwanda.

    Aba barwanyi boherejwe hafi y’umupaka w’u Rwanda nyuma y’uko babaga mu nkambi, kuva barambika intwaro hasi mu 2014.

    Intumwa ya Guverineri wa Kivu y’Amajyaruguru, Heri Vutseme yabwiye ikinyamakuru Actualité ko abo barwanyi bimuwe kuwa Kabiri w’iki Cyumweru.

    Ati “Bavuye mu nkambi ahagana saa kumi n’imwe n’igice. Bazava i Goma basubizwa iwabo. Ndemeza ko bose bagiye kuko ndi mu nkambi (Kanyabayonga) kandi nta n’umwe uhasigaye.”

    Abaturage bo muri Kanyabayonga bakunze kugaragaza impungenge z’umutekano wabo mu gihe abo barwanyi bakiri muri ako gace.

    Vutseme yavuze ko ari ibyishimo bikomeye ku baturage kuko abo barwanyi bashoboraga guteza ikibazo isaha n’isaha.

    Bivugwa ko abo barwanyi bajyanywe mu gace ka Munigi, gaherereye mu birometero bitandatu uvuye mu mujyi wa Goma.

    Aho ni naho hacumbikiwe inyeshyamba zahoze zirwanya Leta ya Sudani y’Epfo zikaza gutsindwa ubwo Riek Machar na Salva Kiir basubiranagamo.
    Abahoze barwanira FDLR bemeye kuva i Kanyabayonga nyuma y’ibiganiro birebire byabahuje na Guverinoma ya Congo, byatangiye mu mpera z’icyumweru gishize.

    Inkambi ya Kanyabayonga yagombaga gufungwa bitarenze tariki 20 Ukwakira 2018 nk’uko byemejwe n’Umuryango w’ibihugu byo mu majyepfo ya Afurika (SADC) n’Inama Mpuzamahanga ihuza ibihugu byo mu Karere k’Ibiyaga bigari (ICGLR).

    Leta y’u Rwanda ihamagarira abari muri FDLR gutaha, abadafite ibyaha bashinjwa bagafatanya n’abandi kubaka igihugu. Uyu mutwe wo wagiye winangira uvuga ko ukeneye ibiganiro, uterwa utwatsi.

  • Miss Africa irushanwa rya mbere rigiye kubera mu Rwanda

    Miss Africa irushanwa rya mbere rigiye kubera mu Rwanda

    Irushanwa ry’ ubwiza rya Miss Africa rigiye kubera ku Rwanda ku nshuro yaryo ya mbere. Biteganyijwe ko rizitabirwa n’ibihugu bisaga 30 byo ku mugabane w’Afurika.

    Ni irushanwa ryateguwe na Kompanyi ya ‘Mind Africa’ isanzwe itegura ibitaramo binyuranye.

    Iri rushanwa rizajya ryitabirwa n’abakobwa b’ubwiza bo mu bihugu bitandukanye ngo rizajya ribera mu Rwanda buri mwaka nk’uko abaritegura babitangarije Umuseke.

    Mukubu Jordan umwe mu baritegura avuga ko ubu bamaze kwandikira ibihugu bigera kuri 40 byo muri Afurika ariko bo ngo bakaba bifuza 30 gusa.

    Abakobwa bazitabira iri rushanwa bazagera i Kigali mbere y’italiki ya 14 Ukuboza kuko ‘Boot Camp’ izatangira taliki ya 15 isozwe kuri 20 Ukuboza naho kuri 21 Ukuboza 2018 irushanwa risozwe hatorwa Miss Africa.

    Hazatorwa Miss n’ibisonga bye bibiri. Uzegukana iryo Kamba azahabwa $5000 n’ ibindi bihembo.

    Abo ba Miss bose bazitabira irushanwa kandi ngo aho kuba ndetse n’itike y’ indege izabazana mu Rwanda byose bazabibakorera bo icyo basabwa ni ukuzana ibyangombwa byabo gusa.

    Mu bihugu 30 bizitabira 24 bifite abakobwa bari guhatana muri Miss World mu bushinwa, ngo bamwe bazarivamo bahita bakomereza i Kigali muri Miss Africa 2018.

    Gutora Miss Afica bizabera muri Kigali Convention Centre kandi ngo nta gihindutse ni naho na Boot Camp yabera.

    Jordan Mukubu uyobora Mind Africa yateguye iri rushanwa

     

  • Abantu batatu bamamazaga umukandida ushyigikiwe na Perezida Kabila bishwe ‘baciwe imitwe’ muri Kongo

    Abantu batatu bamamazaga umukandida ushyigikiwe na Perezida Kabila bishwe ‘baciwe imitwe’ muri Kongo

    Ibiro ntaramakuru AFP bitangaza ko mu mpera y’icyumweru gishize abantu batatu bishwe baciwe imitwe mu ntara ya Kasai iri hagati muri Repubulika ya Demokarasi ya Kongo, ubwo bamamazaga umukandida-perezida w’urugaga rw’amashyaka ari ku butegetsi.

    AFP itangaza ko yahamirijwe ayo makuru n’abo mu miryango ya ba nyakwigendera ndetse n’abategetsi bo mu ishyaka ry’uwo mukandida rivuga ko riharanira kubaka [Kongo] bundi bushya na demokarasi, rizwi nka parti du peuple pour la reconstruction et la démocratie, mu rurimi rw’Igifaransa.

    Umuhungu w’umwe muri ba nyakwigendera yabwiye AFP ko bari bambaye imipira igaragaza mu maso hasa nk’aha Emmanuel Ramazani Shadary, umukandida-perezida w’urugaga rw’amashyaka ari ku butegetsi muri Kongo.

    Hagati aho, ibikorwa byo kwiyamamaza ku bakandida-perezida bikaba byamaze gutangira ku mugaragaro.

    Amatora ya perezida – yagiye atinzwa – ateganyijwe kuba ku itariki ya 23 y’ukwezi gutaha kwa cumi na kabiri.

    Ni ayo gutora usimbura Perezida Joseph Kabila, uri ku butegetsi guhera mu kwezi kwa mbere mu mwaka wa 2001 ubwo se Laurent-Désiré Kabila – na we wari perezida – yicwaga arashwe.

    Kasai, yahoze ari imwe mu ntara zitekanye cyane muri Kongo, yatangiye kurangwamo ibikorwa by’umutekano mucye guhera mu mwaka wa 2016, ubwo abasirikare ba leta bicaga umutegetsi gakondo, hakaza kuvuka umutwe w’inyeshyamba urwanya leta.

    Umuryango w’abibumbye (ONU) uvuga ko imirwano yakurikiyeho kuva icyo gihe imaze guhitana abantu barenga ibihumbi bitatu, naho abarenga miliyoni bagata ingo zabo.

    Mu baguye muri ibyo bikorwa by’umutekano mucye, harimo n’abakozi babiri bakoreraga ONU nk’impuguke, bishwe ubwo bakoraga iperereza ku bivugwa ko ari ibyobo rusange bibarirwa mu macumi bwajugunywemo imirambo muri iyo ntara.

  • Umugore wo muri Maroc uba mu gihugu cya United Arab Emirates ‘yishe umukunzi we aramuteka’

    Umugore wo muri Maroc uba mu gihugu cya United Arab Emirates ‘yishe umukunzi we aramuteka’

    Abashinjacyaha bavuga ko umugore wo muri Maroc ashinjwa kwica umukunzi we nyuma akagabura ibisigazwa bye nk’ifunguro ariha abakozi bakomoka muri Pakistani bakorera mu gihugu cya United Arab Emirates.

    Abashinjacyaha bavuga ko yishe uyu mukunzi we w’umugabo mu mezi atatu ashize, ariko bakavuga ko byamenyekanye vuba aha ubwo habonekaga iryinyo ry’umuntu mu mashini ivanga ibiribwa yifashishwa mu guteka.

    Ikinyamakuru The National cya leta ya United Arab Emirates, cyatangaje ko yemereye polisi ko yakoze icyo cyaha, avuga ko icyo gihe cyari icy’”ubusazi”.

    Uyu mugore uri mu kigero cy’imyaka 30 y’amavuko, agiye kuburanishwa mu gihe hategerejwe gukorwa iperereza.

    Yari amaze imyaka irindwi akundana n’uwo mukunzi we. Nkuko bitangazwa n’iki kinyamakuru The National, yamwishe amaze kumubwira ko afite gahunda yo gushaka undi mugore wo muri Maroc.

    Nubwo polisi itahishuye uburyo yishwe, yavuze ko uyu mukunzi we yagabuye ibisigazwa by’umurambo we yabivanze n’ifunguro gakondo rimenyerewe muri United Arab Emirates rigizwe n’umuceri n’inyama, akarigaburira bamwe mu bakomoka muri Pakistani bakorera hafi aho.

    Byamenyekanye ari uko umuvandimwe w’uwo mugabo agiye kumureba iwe mu mujyi wa Al Ain, uri ku mupaka na Oman. Icyo kinyamakuru gitangaza ko ari bwo yabonye iryinyo ry’umuntu mu mashini ivanga ibiribwa yifashishwa mu guteka.

    Uwo mugabo yahise amenyesha polisi ko umuvandimwe we yaburiwe irengero, nuko nyuma yo gukorera ibizamini by’ingirabuzimafatizo (DNA) kuri iryo ryinyo, polisi isanga ari iry’uwo muvandimwe we.

    Nkuko bitangazwa na polisi, uwo mugore yabanje kubwira umuvandimwe wa nyakwigendera ko yamwirukanye. Ariko igitangazamakuru Gulf News cy’i Dubai cyatangaje ko nyuma yo guhatwa ibibazo na polisi, uwo mugore yaguye igihumure, yemera ko ari we wishe umukunzi we.

    Amakuru avuga ko uwo mugore yajyanwe mu bitaro ngo harebwe niba nta bibazo by’uburwayi bwo mu mutwe afite.

  • Ibihugu bitatu bigiye kohereza Inkura eshanu mu Rwanda

    Ibihugu bitatu bigiye kohereza Inkura eshanu mu Rwanda

    Pariki eshatu zo mu bihugu bitatu byo ku mugabane w’u Burayi zahuje imbaraga kugira ngo zishakishe uburyo zakohereza mu Rwanda, inkura z’umukara bigaragara ko zigenda zikendera ku Isi.

    Inkura eshatu z’ingore n’ebyiri z’ingabo ziturutse muri pariki ya Dvur Kralove muri Repubulika ya Tchèque, Flamingo Land mu Bwongereza na Ree Park Safari muri Danemark nizo zizoherezwa mu Rwanda.

    News 24 ivuga ko mbere yo koherezwa muri Pariki y’Akagera hagati ya Gicurasi na Kamena 2019, zizabanza guhurizwa muri Tchèque kugira ngo zibanze zimenyerane.

    Umuyobozi wa Pariki ya Dvur Kralove, Premysl Rabas, yavuze ko u Rwanda rwari rwaracitsemo inkura aho iya nyuma yahagaragaye mu 2007, ubu bigaragara ko rushobora kongera kuzakira zikabaho neza ndetse zikororoka.

    Izi nkura zizagera mu Rwanda zisanga izisanzwe muri Pariki y’Akagera, zagejejwe mu gihugu muri Gicurasi 2017 zikuwe muri Afurika y’Epfo ndetse zikaba zaratangiye kororoka.

    Kugeza ubu ku Isi hose habarurwa inkura z’umukara 900 gusa, 99 muri zo ziba mu bigo 22 byororerwamo inyamaswa bibarizwa ku mugabane w’u Burayi.

     

  • Perezida Trump yasabwe kugaragaza ‘uruhare’ rw’igikomangoma cya Arabie Saoudite mu iyicwa rya Khashoggi

    Perezida Trump yasabwe kugaragaza ‘uruhare’ rw’igikomangoma cya Arabie Saoudite mu iyicwa rya Khashoggi

    Perezida Donald Trump wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika yasabwe kugaragaza niba igikomangoma Mohammed bin Salman cya Arabie Saoudite hari uruhare yagize mu iyicwa ry’umunyamakuru Jamal Khashoggi.

    Abayobozi b’abademokarate n’abarepubulikani mu kanama k’ububanyi n’amahanga muri sena y’Amerika, ku wa kabiri bandikiye Bwana Trump basaba ko habaho iperereza rya kabiri ku iyicwa rya Khashoggi.

    Mbere yaho, Bwana Trump yari yashyigikiye umubano hagati y’ibihugu byombi Amerika na Arabie Saoudite, nubwo amahanga yamaganye iyicwa rya Khashoggi.

    Mu itangazo yasohoye ku wa kabiri, Bwana Trump yemeye ko igikomangoma Salman “ashobora kuba yari azi neza cyane” iyicwa rya Khashoggi, yongeraho ati: “Wenda yari abizi, wenda nta n’ibyo ari azi!”

    Nyuma yaho yavuze ko urwego rw’ubutasi bwo hanze y’Amerika, CIA, rutazi “100% [ijana ku ijana]” uwategetse ko uwo munyamakuru yicwa.

    Nyuma y’ibyatangajwe na Bwana Trump, senateri Bob Corker wo mu ishyaka ry’abarepubulikani na senateri Bob Menendez wo mu ishyaka ry’abademokarate, basohoye itangazo mu izina ry’akanama k’ububanyi n’amahanga muri sena y’Amerika.

    Basabye ko hakorwa iperereza rya kabiri rigamije by’umwihariko “kumenya niba umunyamahanga yaragize uruhare mu bwicanyi, ihohotera cyangwa ukundi guhonyora” uburenganzira bwa muntu.

    Ibyo basabye bijyanye n’itegeko ry’Amerika rizwi nka Magnitsky Act, risaba ko basubizwa mu gihe cy’iminsi 120.

    Riha leta y’Amerika ububasha burimo gufatira ibihano abahonyoye uburenganzira bwa muntu ku isi, gufatira imitungo yabo no kubabuza kujya muri Amerika.

    Khashoggi yiciwe mu nyubako y’ibiro by’uhagarariye Arabie Saoudite muri Turukiya iri mu murwa mukuru Instanbul, hari ku itariki ya kabiri y’ukwezi gushize kwa cumi.

    Arabie Saoudite yegetse iyicwa rye ku ntasi zayo zataye umurongo, ariko ihakana ivuga ko igikomangoma Salman atari azi iby’ubwo bwicanyi.

    Ibitangazamakuru byo muri Amerika byatangaje ko urwego rw’ubutasi rwa CIA rwemeza ko igikomangoma Salman ari we watanze itegeko ryo kwica Khashoggi.

    Mu kiganiro yagiranye n’igitangazamakuru Fox News ku cyumweru, Bwana Trump yavuze ko yanze kumva amajwi Turukiya ivuga ko yumvikanisha iyicwa rya Khashoggi, avuga ko ari “amajwi y’akababaro”.

    Umurambo wa Khashoggi nturaboneka.

  • Gabon yakumiriye intumwa za AU mu gihe Perezida Ali Bongo akivurwa

    Gabon yakumiriye intumwa za AU mu gihe Perezida Ali Bongo akivurwa

    Guverinoma ya Gabon yavuze ko ititeguye kwakira intumwa z’Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe mu gihe ubuzima bwa Perezida Ali Bongo butifashe neza.

    Umuyobozi wa Komisiyo ya AU, Moussa Faki Mahamat mu cyumweru gishize yatangaje ko Gabon ikwiriye kubahiriza ibyo Itegeko Nshinga riteganya nyuma y’iminsi mike urukiko rurengera Itegeko Nshinga ruhinduye zimwe mu ngingo zirigize.

    Ingingo yongewemo ivuga ko mu gihe Perezida adahari by’igihe gito Visi Perezida cyangwa Minisitiri w’intebe ari bo bamusimbura mu gihe ritarahindurwa Perezida wa Sena ari we ryemereraga kumusimbura.

    Mahamat yavuze ko AU igiye kohereza indorerezi i Libreville kugenzura uko ibintu byifashe.

    Itangazo ryanyujijwe mu binyamakuru byo muri Gabon na Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga, Regis Immongault kuri uyu wa Kabiri, rivuga ko kuri ubu badashobora kwakira intumwa za AU.

    Yavuze ko ubu barajwe ishinga n’ubuzima bwa Perezida Ali Bongo umaze igihe arwariye muri Arabie Saoudite.

    Immongault yavuze ko batunguwe n’itangazo rya AU ryo kubasura mu buryo buhutiyeho, avuga ko igishoboka ari uko impande zombi zibanza kubyumvikanaho.

    Yatangaje ko ibyo Urukiko rurinda Itegeko Nshinga rwakoze nta kidasanzwe kirimo kuko biri mu bubasha bwarwo, nkuko Jeune Afrique yabitangaje.

    Bongo w’imyaka 59 amaze ibyumweru bisaga bitatu mu bitaro by’i Riyadh aho arwariye umunaniro ukabije nkuko Leta ye yabitangaje.

    Icyakora hari andi makuru avuga ko yaba yarahuye n’ikibazo cy’iturika ry’udutsi two mu bwonko.

  • Rusizi: Batatu batawe muri yombi bagerageza guhangika ‘zahabu’ umunya-Turikiya

    Rusizi: Batatu batawe muri yombi bagerageza guhangika ‘zahabu’ umunya-Turikiya

    Polisi y’u Rwanda mu karere ka Rusizi yataye muri yombi abagabo batatu bari mu itsinda ryiyise ‘abameni’, bashinjwa ko baguwe gitumo bagerageza gushuka umucuruzi ukomoka muri Turikiya, ngo agure ibuye bari bafite baryita ‘zahabu’.

    Aba basore batatu bafatiwe mu murenge wa Giheke kuri uyu wa Kabiri, bakekwaho kugerageza kugurisha ikintu kimeze nk’ikibuye, cyanditseho amagambo agaragaza uburemere bwacyo n’umwaka cyakorewemo.

    Nk’uko RBA yabitangaje, ‘Abameni’ ni itsinda ry’urubyiruko ubusanzwe ngo rihamagara umuntu kuri telefoni cyangwa bakamwandikira ubutumwa bugufi ko bafite imari igurishwa, rimwe na rimwe bakabeshya ko ari zahabu.

    Iyo uwo bashutse batabashije kumuhangika ngo bamurye amafaranga cyangwa akagira amakenka, bamwambura ibyo afite byose bakanamuhohotera, n’umuturage ubatanzeho amakuru bakamugirira nabi.

    Ndagijimana Ibrahim usanzwe ukora mu kigo kigura kikanohereza hanze amabuye y’agaciro, yavuze ko bageze i Rusizi bajyanywe n’umugabo witwa Gratien wababwiye ko afite zahabu.

    Ati “Twaje tuje kureba niba afite ibyangombwa by’inkomoko yayo kugira ngo tuyifate tuyijyane i Kigali, tuyishyire muri laboratwari, tuyigure nk’uko dusanzwe tugura izindi. Mbona ikintu kiri ahongaho, ikibabaje ntaho gihuriye na zahabu.”

    Yasabye inzego z’umutekano gukurikirana bene ibi bibazo, kuko bigabanya icyizere abashoramari baba bafitiye u Rwanda nk’igihugu gitekanye.

    Ati “Aba turi kumwe ni abanyamahanga, baba barashoye imari yabo mu gihugu bazi neza ko ishingiro rya byose ari umutekano. Iyo umutesheje umwanya agaturuka i Kigali akirirwa mu bintu nk’ibi, bituma barushaho gutera icyizere igihugu cyacu kandi kubera abantu bakeya nakwita abatekamitwe.”

    Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba, CIP Gasasira Innocent, yavuze ko abatawe muri yombi basanzwe bakora ubwambuzi bushukana, asaba abaturage kujya bashishoza igihe cyose umuntu ababwiye ko afite imari.

    Ati “Ni amakuru abaturage batanze ko hari abantu bari bagiye kwambura, polisi irabikurikirana baza gufatirwa mu cyuho. Tunashimira cyane ubufatanye bwa polisi n’abaturage.”

    Yavuze ko abatawe muri yombi bashyikirijwe Ubugenzacyaha ngo bukore iperereza, bunasuzuma niba nta bindi byaha bishobora kuba bishamikiye kuri ibyo bikorwa.

  • RDC: Ibikorwa byo guhashya Ebola byasubukuwe

    RDC: Ibikorwa byo guhashya Ebola byasubukuwe

    Umuryango Mpuzamahanga wita ku Buzima (OMS) watangaje ko ibikorwa byo guhashya icyorezo cya Ebola mu gace ka Beni muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo byasubukuwe.

    Ku wa Gatandatu Minisiteri y’Ubuzima muri RDC yatangaje ko ibyo bikorwa byabaye bihagaritswe nyuma y’imirwano yabereye hafi y’Ikigo gitegurirwamo ibikorwa by’ubutabazi.

    Iyo mirwano yahuje ingabo za Loni ziri mu butumwa bw’amahoro muri RDC (Monusco) n’umutwe w’inyeshyamba za ADF urwanira mu Burasirazuba bwa Congo.

    Yatumye bamwe mu bakozi ba OMS bimurirwa i Goma kugira ngo bitabweho nyuma yo guhungabanywa n’igisasu cyatewe kuri hoteli bararagamo.

    Umuyobozi Mukuru wa OMS, Tedros Adhanom Ghebreyesus, kuri iki Cyumweru yatangaje ko ibikorwa byo guhashya Ebola bigiye gusubukurwa.

    Icyakora Tedros yavuze ko abakorerabushake bari muri ibyo bikorwa umutekano wabo utifashe neza kubera inyeshyamba nk’uko VOA yabitangaje.

    Kuva muri Kanama uyu mwaka, Ebola imaze guhitana abantu 213 mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

    Inyeshyamba za ADF nazo ntizitanga agahenge dore ko zimaze kwica amagana y’abaturage kuva mu 2014 muri ako gace. Mu Cyumweru gishize zishe abasirikare ba Monusco barindwi.

  • Inzika ya Melania Trump yirukanishije mugenzi we Mira Ricardel

    Inzika ya Melania Trump yirukanishije mugenzi we Mira Ricardel

    Mira Ricardel, wari umujyanama wungirije mu by’umutekano w’igihugu muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, yavuye kuri uwo mwanya, nyuma y’amakimbirane akomeye hagati ye na Melania Trump, umugore wa Perezida Donald Trump w’Amerika.

    Umuvugizi w’ibiro bya White House bya perezida w’Amerika, yavuze ko Madamu Ricardel “avuye muri White House yitegurira umwanya mushya muri ubu butegetsi”.

    Ku wa gatatu, ibiro bya Madamu Trump byari byasohoye itangazo rivuga ko Madamu Ricardel “atagikwiye icyubahiro cyo gukora mu biro bya White House”.

    Amakuru avuga ko aba bombi bagiranye amasinde mu rugendo Madamu Trump yagiriye muri Afurika mu kwezi gushize kwa cumi.

    Itangazo ryashyizweho umukono na Sarah Sanders, umuvugizi w’ibiro bya White House, rivuga ko Madamu Ricardel “azakomeza gushyigikira perezida”.

    Gukurwa ku mwanya kwa Madamu Ricardel, kubaye mu gihe hari amakuru mu bitangazamakuru byo muri Amerika ko Perezida Trump ari kwiga ku kuba yakora amavugurura mu bakozi bo mu biro bye bya White House.

    Ayo makuru avuga ko Bwana Trump ashobora kuba ari kwitegura kuba yakuraho umukuru w’ibiro bye John Kelly cyangwa Kirstjen Nielsen, umujyanama mu rwego rw’umutekano w’Amerika.
    Christman, som beskrevet av Rappole og Klik, komprimerte lydproduksjon https://norgerx.com/brand-cialis-norge.html av mykt vev i østlige salamander.

    Amakimbirane na Melania Trump ateye gute?

    Amakuru yo mu bitangazamakuru byo muri Amerika yo mu ntangiriro y’iki cyumweru, avuga ko Madamu Ricardel na Madamu Trump bapfuye uburyo abantu bari bicajwe mu myanya yo mu ndege ye mu rugendo Madamu Trump yagiriye muri Afurika.

    Muri urwo rugendo, Madamu Trump yahaye ikiganiro igitangazamakuru ABC – bitari bikunze kubaho – avuga ko hari abantu bakora mu biro bya White House atizera.

    Yavuze ko yagejeje kuri Perezida Trump “inama yanjye y’ukuri n’ibitekerezo by’ukuri, hanyuma na we akore icyo ashaka gukora”.

    Mbere yaho, ikinyamakuru The Wall Street Journal cyari cyatangaje ko itsinda rikorana na Madamu Trump ryemeza ko Madamu Ricardel ari we nyirabayazana w’”inkuru mbi” zitangazwa kuri Madamu Trump n’abakozi be.

    Iki kinyamakuru cyanatangaje ko yakomeje gushyamirana na James Mattis, umunyamabanga w’Amerika mu bya gisirikare, kubera “ibyemezo bijyanye no gutanga akazi no kunyuranya mu mikorere”.

    Madamu Ricardel yari yahawe akazi na John Bolton, umujyanama mu by’umutekano w’igihugu, akuwe mu rwego rw’ubucuruzi rw’Amerika. Afite ubunararibonye bw’imyaka ibarirwa mu macumi akora muri leta.

    Amakuru avuga ko Mira Ricardel (ibumoso) na Melania Trump (iburyo) bagiranye amasinde mu rugendo Madamu Trump yagiriye muri Afurika mu kwezi gushize kwa cumi.  Src: BBC