Gabon yakumiriye intumwa za AU mu gihe Perezida Ali Bongo akivurwa

Guverinoma ya Gabon yavuze ko ititeguye kwakira intumwa z’Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe mu gihe ubuzima bwa Perezida Ali Bongo butifashe neza.

Umuyobozi wa Komisiyo ya AU, Moussa Faki Mahamat mu cyumweru gishize yatangaje ko Gabon ikwiriye kubahiriza ibyo Itegeko Nshinga riteganya nyuma y’iminsi mike urukiko rurengera Itegeko Nshinga ruhinduye zimwe mu ngingo zirigize.

Ingingo yongewemo ivuga ko mu gihe Perezida adahari by’igihe gito Visi Perezida cyangwa Minisitiri w’intebe ari bo bamusimbura mu gihe ritarahindurwa Perezida wa Sena ari we ryemereraga kumusimbura.

Mahamat yavuze ko AU igiye kohereza indorerezi i Libreville kugenzura uko ibintu byifashe.

Itangazo ryanyujijwe mu binyamakuru byo muri Gabon na Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga, Regis Immongault kuri uyu wa Kabiri, rivuga ko kuri ubu badashobora kwakira intumwa za AU.

Yavuze ko ubu barajwe ishinga n’ubuzima bwa Perezida Ali Bongo umaze igihe arwariye muri Arabie Saoudite.

Immongault yavuze ko batunguwe n’itangazo rya AU ryo kubasura mu buryo buhutiyeho, avuga ko igishoboka ari uko impande zombi zibanza kubyumvikanaho.

Yatangaje ko ibyo Urukiko rurinda Itegeko Nshinga rwakoze nta kidasanzwe kirimo kuko biri mu bubasha bwarwo, nkuko Jeune Afrique yabitangaje.

Bongo w’imyaka 59 amaze ibyumweru bisaga bitatu mu bitaro by’i Riyadh aho arwariye umunaniro ukabije nkuko Leta ye yabitangaje.

Icyakora hari andi makuru avuga ko yaba yarahuye n’ikibazo cy’iturika ry’udutsi two mu bwonko.

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *