Blog

  • Ubufaransa bugiye ‘guhagarika inyongera ku musoro ku bikomoka kuri peteroli’ yateje imyigaragambyo

    Ubufaransa bugiye ‘guhagarika inyongera ku musoro ku bikomoka kuri peteroli’ yateje imyigaragambyo

    Edouard Philippe, minisitiri w’intebe w’Ubufaransa, ubwo yerekezaga aho yitezweho gutangariza ihagarikwa ry’icyo cyemezo cy’inyongera y’umusoro ku bikomoka kuri peteroli wari uteganyijwe gutangira mu kwezi kwa mbere umwaka utaha

    Ibitangazamakuru byo mu Bufaransa bitangaza ko leta y’Ubufaransa iza guhagarika inyongera ku musoro ku bikomoka kuri peteroli wabaye intandaro y’imyigaragambyo imaze ibyumweru ibera muri iki gihugu.

    Iyi myigaragambyo yibasiye imijyi ikomeye y’Ubufaransa, ndetse yangiza byinshi mu mpera z’ibyumweru bitatu bishize.

    Edouard Philippe, minisitiri w’intebe w’Ubufaransa, yashatse kumvikana n’abigaragambya ariko banga kugirana ibiganiro na we bavuga ko abahezanguni bo muri bo bavuze ko bashobora kubica baramutse bagiranye ibiganiro na we.

    Iyi myigaragambyo izwi nka “gilets jaunes” cyangwa “amajaketi y’umuhondo”, yamaze gukura ubu ikaba ibonwa nk’igaragaza uburakari bamwe mu Bafaransa bafitiye leta yabo.

    Abantu batatu bamaze gupfa kuva iyi myigaragambyo yatangira ikabamo n’ibikorwa by’urugomo no kwangiza ibikorwa rusange cyangwa iby’abantu ku giti cyabo – cyane cyane nk’igihe amashusho yamenwaga ku wa gatandatu ushize ku nyubako ya Arc de Triomphe iri hafi n’ibiro bya perezida bya Champs-Élysées.

    Abigaragambya babambira ahabitse ibikomoka kuri peteroli. Ubutumwa bwo kuri iyi jaketi bugira buti: “Macron ni umugambanyi, abaturage barashonje”

    “Amajaketi y’umuhondo” yitwa gutyo kubera ko abigaragambya bigabije imihanda bambaye imyenda y’ibara rigaragara cyane ry’umuhondo risabwa kuba muri buri modoka itwara abagenzi, bijyanye n’amategeko yo mu Bufaransa.

    Imbuga nkoranyambaga zagize uruhare mu kuyimenyekanisha kurushaho, kandi ifite abayishyigikiye bo mu mashyaka atandukanye yo mu Bufaransa.

    Hashize imyaka ibiri Emmanuel Macron atowe nka Perezida w’iki gihugu, ahanini kubera amavugurura menshi yasezeranyaga muri manda ye. Ariko gukundwa n’Abafaransa kwe kwaragabanutse cyane mu mezi ya vuba ashize.

    Bwana Macron ashinja abatavuga rumwe na we kuba ari bo bari inyuma y’iyi myigaragambyo mu rwego rwo kuburizamo amavugurura y’ubutegetsi bwe.

     

  • Perezida Ondimba yagaragaye yasuwe n’Umwami Mohammed VI wa Maroc mu bitaro

    Perezida Ondimba yagaragaye yasuwe n’Umwami Mohammed VI wa Maroc mu bitaro

    Nyuma y’igihe atagaragara mu ruhame, ifoto ya Perezida wa Gabon, Ali Ondimba, yashyizwe ahagaragara ari kumwe n’Umwami wa Maroc, aho yamusuye mu bitaro bya gisirikare biherereye i Rabat.

    Umwami Mohammed wa V1 asuye Perezida Ondimba nyuma yo kugezwa muri iki gihugu tariki ya 29 Ugushyingo uyu mwaka, avanwe mu bitaro byo muri Arabie Saoudite.

    Ifoto n’amashusho byashyizwe ahagaragara, bigaragaza aba bayobozi bicaranye, iruhande ku kameza hateretse ibirahure bibiri, ndetse n’amabendera agaragaraza ibihugu byombi.

    Ibiro Ntaramakuru by’Abafaransa, AFP, byatangaje ko gushyira hanze iyi foto, biza gucecekesha ibihuha ndetse n’amakuru amwe yavugaga ku buzima bwa Perezida Bongo.

    Perezida Ondimba yagejejwe muri Maroc tariki ya 29 Ugushyingo 2018 ngo akomeze kwitabwaho, nyuma yo kumara ukwezi mu bitaro byo mu Mujyi wa Riyadh muri Arabie Saudite nyuma y’umunaniro ukabije yatewe n’akazi kenshi.

    Yarwaye ari mu ruzinduko rw’akazi aho yari yitabiriye inama yiswe Future Investment Forum.

    Bongo yabaye Minisitiri w’Ingabo ku butegetsi bwa se Omar. Se amaze gupfa yahise amusimbura.

    Yongeye gutorerwa manda ya kabiri mu 2016, mu matora yaranzwe n’imvururu.

  • Umurundi w’ imyaka 22 yateze ibidashoboka birangira apfuye

    Umurundi w’ imyaka 22 yateze ibidashoboka birangira apfuye

    Nduwayo Desire, Umurundi wo muri zone Matyazo, komine Mubimbi yapfuye azize kumira ikwanga rinini yateze na mwenewabo n’undi mugabo umwe utaramenyekana ko yarya ikwanga ariciyemo kabiri gusa.

    Byabereye ntara ya Bujumbura rural kuri iki Cyumweru tariki 2 Ukuboza 2018. Nduwayo asize umugore n’abana babiri, akaba yari afite imyaka 22.

    Ndakoraniwe Vianney, umuvandimwe wa Nduwayo Desire ari kumwe n’undi mugabo utaramenyekana, bateze ko ashobora kurya ikwanga yose ayiciyemo ibice bibiri gusa.

    Abayobozi bo mu nzego z’ ibanze aho uyu mugabo Nduwayo yari atuye bavuze ko yamize igice cya mbere icya kabiri kikamuhagama.
    Bagize bati “Nduwayo Desire yapinze na mwenewabo n’undi mugabo ko aramutse amaze ikwanga amize kabiri gusa amuha amafaranga ibihumbi cumi by’amarundi (10 000 fbu). Yamize igice cya mbere, icya kabiri kiramuniga. Twagerageje kumutabara biranga. Duteruye ngo tujyane kwa muganga, twasanze yamaze guca.”

    Umuyobozi w’ ako gace Nibyabandi Aloys yavuze ko izi ari ingaruka zo kuba hari Abarundi birirwa bicaye ntacyo bakora.

    Ikwanga imwe ipima nk’inusu. Ikwanga irishwa imboga cyangwa inyama.

    Ikwanga ikorwa ite?
    Gutonora imyumbati, Kuyinika icyumweru cyose kugira havemo ubusharire,Kuyanika ikumuka, Gusekura mu isekuru, Kwarura byafatanye ukabishyira mu rukoma rubabuye neza  ukaryotsa.

  • Ikibazo cya tekinike cyatumye indege itwara umukuru w’Ubudage isubika urugendo

    Ikibazo cya tekinike cyatumye indege itwara umukuru w’Ubudage isubika urugendo

    Angela Merkel, umutegetsi mukuru w’Ubudage, ntabwo aza kuba ari mu muhango wo gutangiza inama y’ibihugu 20 bya mbere mu bukungu ku isi bizwi nka G20 ibera muri Argentine, nyuma yaho indege ye itegetswe kugwa imaze akanya gato ihagurutse mu murwa mukuru Berlin.

    Ibiro bye byatangaje ko indege Madamu Merkel n’intumwa ayoboye barimo yageze amahoro ku kibuga cy’indege cy’i Cologne nubwo kuhagwa bitari biri muri gahunda, nyuma yo kugira ikibazo cya tekinike.

    Nkuko bitangazwa n’ibiro ntaramakuru dpa by’Ubudage, iyi ndege yahindukiye iri mu kirere cy’Ubuholandi.

    Amakuru avuga ko kuri uyu wa gatanu ari bwo Madamu Merkel yerekeza i Buenos Aires mu murwa mukuru wa Argentine, ahabera inama ya G20.

    Icyo kibazo cya tekinike indege ye yagize nticyasobanuwe icyo ari cyo.

    Ibiro ntaramakuru Reuters byatangaje ko ukuriye itsinda ry’abapilote yabwiye abagenzi bari muri iyo ndege ko yafashe icyemezo cyo kuyisubiza inyuma nyuma yo “kudakora neza kw’ibyuma byinshi”.

    Iyi ndege yasanganiwe n’imodoka z’ubutabazi bwihuse ubwo yari ikimara kugwa ku kibuga cy’indege cy’i Cologne.

    Amakuru avuga ko Madamu Merkel n’intumwa z’Ubudage ayoboye, nyuma baje kujyanwa mu modoka ya bisi muri hoteli iri mu mujyi wa Bonn, mu burengerazuba bw’Ubudage.

    Ibitangazamakuru byo mu Budage byongeyeho ko Madamu Merkel na Olaf Scholz, minisitiri w’imari w’Ubudage, byitezwe ko berekeza muri Argentine kuri uyu wa gatanu, bikaba bishoboka ko bagenda bateze indege.

    Iyi ndege ya leta y’Ubudage yo mu bwoko bwa Airbus A340 yitwa Konrad Adenauer – izina yahawe yitirirwa umutegetsi mukuru w’Ubudage bw’uburengerazuba wa nyuma y’intambara.

    Si bwo bwa mbere igize ingorane.

    Nkuko bitangazwa n’ibiro ntaramakuru dpa, mu kwezi gushize kwa cumi, yahamishijwe ku kibuga cy’indege cyo muri Indonesia nyuma yaho inyamaswa zo mu muryango umwe n’imbeba ziguguniye zimwe mu nsinga zayo mu gihe habaga inama ngarukamwaka y’ikigega cy’isi cy’imari.

    Indege ya Madamu Merkel yasanganiwe n’imodoka z’ubutabazi bwihuse ubwo yari ikimara kugwa ku kibuga cy’indege cy’i Cologne

     

     

     

  • Ukraine yabujije abagabo bo mu Burusiya b’imyaka y’amavuko iri hagati ya 16 na 60 kuba bayinjiramo

    Ukraine yabujije abagabo bo mu Burusiya b’imyaka y’amavuko iri hagati ya 16 na 60 kuba bayinjiramo

    Ubutegetsi bwa Ukraine bwatangaje ko butazemerera Abarusiya b’abagabo bafite hagati y’imyaka 16 na 60 y’amavuko kwinjira muri iki gihugu, nyuma yo gushyiraho itegeko rijyanye n’ibihe bidasanzwe by’intambara.

    Bwongeyeho ko hazabaho irengayobora (cyangwa umwihariko) “mu bijyanye n’ubutabazi”, nko ku bagiye mu mihango yo gushyingura ababo.

    Itegeko ryo mu bihe bidasanzwe by’intambara ryashyizweho mu bice 10 birimo n’ibihana imbibi n’Uburusiya, kugera ku itariki ya 26 y’ukwezi gutaha kwa cumi na kabiri.

    Ni icyemezo gifashwe mu gihe hari ubwoba ko Uburusiya bushobora gutera Ukraine, nyuma yaho ingabo z’Uburusiya zifatiye ubwato butatu bwa Ukraine n’abasare 24 mu nyanja ya Black Sea mu mpera y’icyumweru gishize.

    Icyo gihe Ukraine yatangaje ko icyo gikorwa ari uguhonyora bikomeye amategeko mpuzamahanga, mu gihe Uburusiya buvuga ko ubwo bwato bwavogereye amazi yabwo.

    Ni bwo bushyamirane bukomeye cyane bubayeho bwo mu nyanja hafi ya Crimea, kuva Uburusiya bwakwigarurira uyu mwigimbakirwa mu kwezi kwa gatatu mu mwaka wa 2014.

    Perezida Petro Poroshenko wa Ukraine yatangaje ubutumwa ku rubuga nkoranyambaga rwa Twitter buri mu rurimi rw’Ikinya-Ukraine, avuga ko uku kubuza abagabo bo mu Burusiya kujya muri Ukraine bigamije kubuza ko habaho “ingabo zitari iza leta” muri iki gihugu.

    Yakomozaga ku mitwe ishyigikiwe n’Uburusiya yashinze amatsinda y’ingabo muri Ukraine mu kwezi kwa kane mu mwaka wa 2014 akarwana n’ingabo za Ukraine mu burasirazuba bw’iki gihugu.

    Umunyamakuru wa BBC Jonah Fisher uri mu murwa mukuru Kiev wa Ukraine, avuga ko uku kubuza abagabo bo mu Burusiya kwinjira muri Ukraine bishobora kugira ingaruka zikomeye ku rujya n’uruza rw’abatuye ibihugu byombi mu gihe ibihe by’iminsi mikuru yo gusoza umwaka byegereje.

    Avuga ko Abarusiya benshi bafite benewabo baba muri Ukraine.

    Maria Zakharova, umuvugizi wa minisiteri y’ububanyi n’amahanga y’Uburusiya, yavuze ko Uburusiya budateganya ingamba zo kwihimura muri ubwo buryo, kuko byatuma “ibintu bidogera”.

    Mbere yaho, Uburusiya bwari bwatangaje ko gahunda y’iminsi 30 y’ibihe bidasanzwe by’intambara yashyizweho na Ukraine, igamije gutuma amatora ya perezida wa Ukraine ateganyijwe ku itariki ya 31 y’ukwezi kwa gatatu mu mwaka utaha asubikwa.

    Uburusiya bwavuze ko ibyo byafasha Perezida Poroshenko buvuga ko adakunzwe n’abaturage muri iki gihe, buvuga ko ari we w’ibanze wabyungukiramo.

    Bwana Poroshenko arabihakana, akavuga ko ayo matora ya perezida azaba nta gisibya nkuko yateganyijwe.

  • U Burundi bwanze kwitabira inama y’abakuru b’ibihugu bigize EAC bituma isubikwa

    U Burundi bwanze kwitabira inama y’abakuru b’ibihugu bigize EAC bituma isubikwa

    Inama ya 20 y’abakuru b’ibihugu bigize Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, EAC, yagombaga kubera i Arusha kuri uyu wa Gatanu, yasubitswe ku munota wa nyuma abayobozi bageze muri Tanzania, bategereje abahagarariye u Burundi baraheba.

    Iyi nama isubitswe mu gihe Perezida Yoweri Museveni ari nawe uyobora EAC muri uyu mwaka, Perezida Uhuru Muigai Kenyatta wa Kenya, John Magufuli wa Tanzania wabakiriye hamwe na ba minisitiri bahagarariye u Rwanda na Sudani y’Epfo, bose bari bageze ahabera inama.

    Amakuru avuga ko Perezida Kagame yari yamenyekanishije mbere ko atazayitabira, kuko ari mu nama ya G20 i Buenos Aires muri Argentine.

    Nk’uko ibiro bya Perezida wa Tanzania byabitangaje, Perezida Magufuli yahuye na Museveni na Kenyatta, nyuma bose bajya mu modoka imwe uko ari batatu, bajya gusangira ifunguro rya saa sita.

    Perezida Museveni yavuze ko iyi nama yagombaga kubera mu nzu mpuzamahanga yakira inama i Arusha, (The Arusha International Conference Centre, AICC) yimuwe kubera ko umwe mu banyamuryango atayitabiriye, kandi biteganywa ko umuryango ufata imyanzuro ari uko ibihugu byose bihari.

    Yagize ati “Twafashe umwanzuro wo kwimura iyi nama kubera ko umwe muri twe, u Burundi, atitabiriye. Twemeje ko inama isubikwa kugeza ku wa 27 Ukuboza 2018 kugira ngo twese tuzitabire, kubera ko amasezerano ashyiraho Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba ateganya ibintu bibiri; ko tugomba gukora inama buri mwaka ari nayo yari iteganyijwe uyu munsi.”

    “Ariko nanone umwanzuro wose ugomba gufatwa ari uko buri gihugu kigize umuryango gihagarariwe, bityo niba umwe adahari, byaba binyuranye n’amasezerano umuryango ugenderaho.”

    Mu minsi ishize u Burundi bwamenyesheje EAC binyuze kuri Perezida Museveni, ko butazitabira iyi nama kubera ko hatatanzwe igihe gihagije cyo kuyitegura, busaba ko yakwigizwa inyuma ho ibyumweru bibiri.

    Mu ibaruwa Perezida w’u Burundi Pierre Nkurunziza yanditse ku wa 22 Ugushyingo, yavuze ko nubwo bigaragara ko ibaruwa ibamenyesha iyi nama yashyizweho umukono ku wa 30 Ukwakira, yageze kuri ambasade y’u Burundi i Kampala ku wa 19 Ugushyingo, igera mu biro bye ku wa 21.

    Perezida Nkurunziza utarasohoka mu gihugu nyuma ya ‘coup d’état’ yapfubye mu 2015, yavugaga ko bafite igihe kitarenga icyumweru kimwe, kikaba ari gito “kuko ubusanzwe kumenyesha bisaba nibura ibyumweru bine.”

    Yanohereje muri Uganda Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga, Ezechiel Nibigira ngo baganire kuri icyo kibazo, ariko ntibyagira icyo bitanga. Perezida Museveni uyoboye uyu muryango yanzuye ko inama itagomba kwigizwa inyuma.

    U Burundi ntibwanitabiriye inama y’abaminisitiri bashinzwe ibikorwa bya EAC, yabanjirije iyagombaga guhuza abakuru b’ibihugu.

    Iyi nama kandi yari yitabiriwe na Perezida wa Komisiyo y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, Moussa Faki Mahamat, wageze i Arusha kuri uyu wa Kane.

    Biteganyijwe ko akiri muri Tanzania, kuri uyu wa 1 Ukuboza Perezida Kenyatta na Magufuli bazafungura ku mugaragaro umupaka uhuriweho wa Namanga.

  • Bemba na Katumbi bahamagariye Abanye-Congo gushyigikira umukandida Fayulu

    Bemba na Katumbi bahamagariye Abanye-Congo gushyigikira umukandida Fayulu

    Moïse Katumbi na Jean Pierre Bemba batavuga rumwe na Perezida Joseph Kabila, bahamagariye abayoboke babo gutora Martin Fayulu mu matora y’umukuru w’igihugu, bongera gushishikariza abazatora kwanga gukoresha utumashini tw’itora.

    Aba bagabo babiri bamaze kuvanwa mu bakandida muri aya matora, bahamagariye abayoboke babo guhaguruka bagatora Fayulu, umukandida bemeranyije kuzashyigikira mu matora azaba tariki ya 23 Ukuboza uyu mwaka.

    Mu rurimi rw’Ilingala, Jean-Pierre Bemba yagize ati “Uyu munsi dutangiye ibikorwa byo kwiyamamaza mu matora azaba tariki ya 23, ndahamagarira mwese, ababyeyi banjye, abavandimwe banjye, kugira ngo mujye inyuma ya Martin Fayulu, ni umuvandimwe wacu kandi niwe mukandida utavuga rumwe na leta.”

    Uyu muyobozi w’ishyaka Mouvement de liberation du Congo (MLC), yakomeje agira ati “Muzi ko twanze ikoreshwa ry’utumashini tw’itora, izi mashini zigamije ubujura, twamaganye kandi urutonde rupfuye rwakozwe na Komisiyo y’amatora, turashaka ko amatora azakorwa hakoreshejwe impapuro z’itora.”

    Naho Moïse Katumbi, abinyujije mu rurimi rw’Igiswahili, nawe yasabye abanye- Congo gutora Fayulu, ariko na we yamagana ikoreshwa ry’utumashini tw’itora ndetse na ruswa.

    Yagize ati “Ubu nibwo butumwa njye n’umuvandimwe wanjye Bemba tubagezaho, kugira ngo twubakire hamwe igihugu cyacu.”

    Fayulu asanzwe ari umudepite mu Nteko Ishinga Amategeko ya RDC, azahangana bikomeye na Emmanuel Ramazani Shadary watanzwe na Perezida Joseph Kabila na Felix Tshisekedi.

    Radio Mpuzamahanga y’Abafaransa, RFI, iherutse kuvuga ko nubwo Fayulu w’imyaka 61 asa n’uwatunguranye, yagiye agaragara kenshi mu bikorwa byo kudashyigikira Kabila birimo imyigaragambyo yabaye mu 2015 na 2016.

  • Umuryango OHEO mu rugamba rwo gukumira abasambanya abana

    Umuryango OHEO mu rugamba rwo gukumira abasambanya abana

    Ikibazo kijyanye n’ibyaha byo gusambanya abana gihangayikishije igihu cy’u Rwanda ndetse no ku Isi hose muri rusange , ni kimwe mubyo umuryango OHEO (Orphan’s Hope Entertainment Organisation) wahagarukiye hagamijwe kubikumira no kubirandura burundu aho bigaragara hose ,insanganyamatsiko ikaba yari “Nawe uruhare rwawe rurakenewe mu kurwanya abasambanya abana”  .

    Kuri uyu wa Gatanu Taliki ya 3o Ugushyingo 2018, uyu muryango wakoze ubukangurambaga kubagenerwabikorwa bawo,hagamijwe kubakangurira kugira uruhare mu gukumira ibyaha byo gusambanya abana n’ibindi bifitanye isano nabyo, aho bimaze kugaragara ko bimaze gufata intera,nyamara bishobora gukumirwa igihe cyose buri muntu afashe iyambere mu kubirwanya no gutunga agatoki aho byagaragara hose.

    Mu bukangurambaga bwatanzwe bwibanze cyane mu gushishikariza abantu gutangira amakuru kugihe,kurinda ibinyetso mugihe hari umwana wasambanijwe,kwigisha no guhoza ijisho kubana bagize umuryango nyarwanda,hasigasirwa indangagaciro ziwuranga.

    Umukozi muri komisiyo y’Uburenganzira bwa muntu Mukabatsinda Christine ,watanze ikiganiro yashishikarije abagenerwabikorwa guhagurukira rimwe bakarwanya bivuye inyuma umuntu wese usambanya abana ndetse n’ababigambirira,hibandwa cyane mu gucukumbura no kugira ubumenyi buhagije ku mayeri yose akoreshwa mu rwego rwo guca burundu iyo ngeso.

    Mu bukangurambaga bwakozwe kandi Polisi y’u Rwanda yarihagarariwe n’Umuyobozi wa Sitasiyo ya Kimisagara,aho yahamagariye buri wese kugira uruhare mu gutangira amakuru kugihe,hakirindwa guhishira ibikorwa byose bibangamira uburenganzira bw’abana no gukumira ihohoterwa ribakorerwa,kuko ugaragaye mubufatanyacyaha abihanirwa nkuko amategeko abiteganya.

    Polisi y’u Rwanda yashyizeho ishami rishinzwe by’umwihariko kurwanya no gukumira ibyaha by’ihohoterwa rishingiye ku gitsina, iryo mu ngo, n’irikorerwa abana (Directorate of Anti-Gender-Based Violence and Child Abuse Protection) na Isange One Stop Centers mu turere, ibi ikaba yarabikoze kugira ngo irusheho kurwanya no gukumira biriya byaha no gufasha abakorewe iryo hohoterwa.

    Umukozi muri Komisiyo y’Uburenganzira bwa muntu

    Mu ijambo rye umuyobozi Mukuru wa OHEO Niyonsenga Norbert yibukije abitabiriye ubukangurambaga guhora iteka bazirikana icyateza umuryango nyarwanda imbere, barengera uburenganzira bw’Umwana aho buva bukagera, cyane ko urengeye umwana aba arengeye igihugu kuko aribo maboko yacyo,no guharanira kwimakaza umurongo ngenderwaho u Rwanda rwihaye wo kurandura burundu ihohoterwa iryo ariryo ryose rikorerwa abana.

    Raporo y’Ubushinjacyaha igaragaza ko kuva mu 2013 kugeza mu 2018, amadosiye ajyanye no gusambanya abana yashyikirijwe uru rwego yagiye yiyongera, aho mu 2013/14 yari 1819; 2014/15 aba 1879; mu 2015/16 agera ku 1917; mu 2016/17 aba 2086 naho mu 2017/18 aba 2996.

    Umuyobozi wa OHEO Niyonsenga Norbert
    Umuyobozi muri Police station Kimisagara atanga ikiganiro
    Abagenerwabikorwa ba OHEO
    Ifoto y’urwibutso k’ubukangurambaga bwahuje ubuyobozi bwa OHEO n’abagenerwabikorwa,n’inzego zitandukanye.

     

     

     

     

  • Polisi yasabye abaturage gushishoza igihe bagura ‘Vin rouge’

    Polisi yasabye abaturage gushishoza igihe bagura ‘Vin rouge’

    Polisi y’u Rwanda yaburiye abaturage kujya bitondera ibyo bagura kuko bimaze kugaragara ko hari igihe biba ari ibyiganano bitujuje ubuziranenge, ku buryo bishobora no kuba byanagira ingaruka mbi ku wabikoresheje.

    Ni nyuma yaho Polisi mu karere ka Rubavu ku bufatanye n’abaturage yakoze ibikorwa byo gufata abakora inzoga zitemewe, bagafata umugore w’imyaka 32 y’amavuko wenga divayi (Vin Rouge) akayigemura ku masoko yo mu mujyi wa Kigali no mutubari two mu mujyi wa Gisenyi.

    Uyu mugore utuye mu kagari ka Umuganda mu murenge wa Gisenyi mu karere ka Rubavu, yafashwe arimo avomera iyi nzoga y’inkorano mu bikarito biba byarashizemo divayi ngo akura mu tubari dutandukanye two mu mujyi wa Gisenyi, agamije kubeshya abayigura kugira ngo bagirengo ni divayi itukura y’umwimerere.

    Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba CIP Innocent Gasasira avuga ko uyu mugore yafashwe amaze gushyira iyo vin rouge itujuje ubuziranenge mu dukarito dutandatu, utundi 13 atarayishyiramo.

    Yagize ati “Twasanze arimo ayikura mu ndobo nini ashyira mu bikarito bya shizemo ‘vin rouge’ aba yatoraguye mu bice bitandukanye ku buryo utamenya n’ibyo ayikoramo ndetse naho akura ibyo bikarito ntawahamenya kuko ntaho abirangura hazwi.”

    CIP Gasasira yashimiye abaturage batanze amakuru kuri iyi bita divayi itizewe ubuziranenge, kuko yari ibateye impungenge agasaba abaguzi cyane cyane b’ibinyobwa kujya bagira amakenga y’ibyo banywa kuko bishobora kubagiraho ingaruka igihe byakozwe mu buryo butizewe.

    Yagize ati “Kuba yapfunyikaga mu bikarito bya ‘vin rouge’ zisanzwe zimenyerewe ni amayeri yo kujijisha abantu ngo bagirengo ava kuzirangura ku ruganda ariko ni ibyo yikorera ubwe. Abaguzi rero basabwa kuba maso bakamenya imvano y’ibyo bagura kugira ngo birinde ibyabagirahoingaruka.”

    Polisi y’u Rwanda kandi yaburiye abakoresha amayeri bagamije gukora ibintu binyuranyije n’amategeko ko ku bufatanye n’abaturage bazafatwa kandi bagahanwa kuko birengagiza amategeko n’amabwiriza nkana.

    Ikigo cy’igihugu cy’ubuziranenge (RSB) cyafashe urugero rw’ iyi divayi y’inkorano ngo kiyipime, harebwe ko ibyo ikorwamo bidashobora kugira ingaruka ku buzima bw’uwayinyoye.

    Amakarito akunze gushyirwamo vin rouge
  • Icyogajuru InSight cyasesekaye ku mubumbe wa Marisi

    Icyogajuru InSight cyasesekaye ku mubumbe wa Marisi

    Nyuma y’amezi atandatu y’urugendo rugera ku bilometero miliyoni 160 mu kirere, icyogajuru cy’abanyamerika cyageze ku mubumbe wa Marisi. Abashakashatsi b’abanyamerika bizeye ko icyo cyogajuru InSight kizakusanya amakuru yimbitse ku miterere y’uwo mubumbe. InSight gipima ibiro 360 kandi mu kucyubaka cyatwaye akayabo ka miliyari y’amadolari.

    Iki cyogajuru kizamara amezi atatu gifata amafoto, kiyohereza ku isi kugira ngo abashakashatsi b’ikigo cya NASA babanze kwiga imiterere y’ubutaka bwo ku mubumbe wa Marisi. Nyuma y’aho, kizatangira gupima ingufu z’imitingito ihaba ubushyuhe kimwe n’imihindagurikire y’ibihe byaho.

    Hateganijwe kandi ko icyo cyogajuru kizacukura umwobo ku butaka bwo ku mubumbe wa Marisi, gifate n’amafoto agaragaza imiterere y’ubujyakuzimu. Ibyo bizafasha abashakashatsi kumenya niba uwo mubumbe wa Marisi ugizwe n’ubutaka busanzwe cyangwa se niba ari urutare.

    Ni ku nshuro ya munani ikigo cy’ubushakashatsi mpuzamigabane cy’Amerika NASA cyohereza icyogajuru kuri Marisi.