Perezida Trump yasabwe kugaragaza ‘uruhare’ rw’igikomangoma cya Arabie Saoudite mu iyicwa rya Khashoggi

Perezida Donald Trump wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika yasabwe kugaragaza niba igikomangoma Mohammed bin Salman cya Arabie Saoudite hari uruhare yagize mu iyicwa ry’umunyamakuru Jamal Khashoggi.

Abayobozi b’abademokarate n’abarepubulikani mu kanama k’ububanyi n’amahanga muri sena y’Amerika, ku wa kabiri bandikiye Bwana Trump basaba ko habaho iperereza rya kabiri ku iyicwa rya Khashoggi.

Mbere yaho, Bwana Trump yari yashyigikiye umubano hagati y’ibihugu byombi Amerika na Arabie Saoudite, nubwo amahanga yamaganye iyicwa rya Khashoggi.

Mu itangazo yasohoye ku wa kabiri, Bwana Trump yemeye ko igikomangoma Salman “ashobora kuba yari azi neza cyane” iyicwa rya Khashoggi, yongeraho ati: “Wenda yari abizi, wenda nta n’ibyo ari azi!”

Nyuma yaho yavuze ko urwego rw’ubutasi bwo hanze y’Amerika, CIA, rutazi “100% [ijana ku ijana]” uwategetse ko uwo munyamakuru yicwa.

Nyuma y’ibyatangajwe na Bwana Trump, senateri Bob Corker wo mu ishyaka ry’abarepubulikani na senateri Bob Menendez wo mu ishyaka ry’abademokarate, basohoye itangazo mu izina ry’akanama k’ububanyi n’amahanga muri sena y’Amerika.

Basabye ko hakorwa iperereza rya kabiri rigamije by’umwihariko “kumenya niba umunyamahanga yaragize uruhare mu bwicanyi, ihohotera cyangwa ukundi guhonyora” uburenganzira bwa muntu.

Ibyo basabye bijyanye n’itegeko ry’Amerika rizwi nka Magnitsky Act, risaba ko basubizwa mu gihe cy’iminsi 120.

Riha leta y’Amerika ububasha burimo gufatira ibihano abahonyoye uburenganzira bwa muntu ku isi, gufatira imitungo yabo no kubabuza kujya muri Amerika.

Khashoggi yiciwe mu nyubako y’ibiro by’uhagarariye Arabie Saoudite muri Turukiya iri mu murwa mukuru Instanbul, hari ku itariki ya kabiri y’ukwezi gushize kwa cumi.

Arabie Saoudite yegetse iyicwa rye ku ntasi zayo zataye umurongo, ariko ihakana ivuga ko igikomangoma Salman atari azi iby’ubwo bwicanyi.

Ibitangazamakuru byo muri Amerika byatangaje ko urwego rw’ubutasi rwa CIA rwemeza ko igikomangoma Salman ari we watanze itegeko ryo kwica Khashoggi.

Mu kiganiro yagiranye n’igitangazamakuru Fox News ku cyumweru, Bwana Trump yavuze ko yanze kumva amajwi Turukiya ivuga ko yumvikanisha iyicwa rya Khashoggi, avuga ko ari “amajwi y’akababaro”.

Umurambo wa Khashoggi nturaboneka.

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *