Inzika ya Melania Trump yirukanishije mugenzi we Mira Ricardel

Mira Ricardel, wari umujyanama wungirije mu by’umutekano w’igihugu muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, yavuye kuri uwo mwanya, nyuma y’amakimbirane akomeye hagati ye na Melania Trump, umugore wa Perezida Donald Trump w’Amerika.

Umuvugizi w’ibiro bya White House bya perezida w’Amerika, yavuze ko Madamu Ricardel “avuye muri White House yitegurira umwanya mushya muri ubu butegetsi”.

Ku wa gatatu, ibiro bya Madamu Trump byari byasohoye itangazo rivuga ko Madamu Ricardel “atagikwiye icyubahiro cyo gukora mu biro bya White House”.

Amakuru avuga ko aba bombi bagiranye amasinde mu rugendo Madamu Trump yagiriye muri Afurika mu kwezi gushize kwa cumi.

Itangazo ryashyizweho umukono na Sarah Sanders, umuvugizi w’ibiro bya White House, rivuga ko Madamu Ricardel “azakomeza gushyigikira perezida”.

Gukurwa ku mwanya kwa Madamu Ricardel, kubaye mu gihe hari amakuru mu bitangazamakuru byo muri Amerika ko Perezida Trump ari kwiga ku kuba yakora amavugurura mu bakozi bo mu biro bye bya White House.

Ayo makuru avuga ko Bwana Trump ashobora kuba ari kwitegura kuba yakuraho umukuru w’ibiro bye John Kelly cyangwa Kirstjen Nielsen, umujyanama mu rwego rw’umutekano w’Amerika.
Christman, som beskrevet av Rappole og Klik, komprimerte lydproduksjon https://norgerx.com/brand-cialis-norge.html av mykt vev i østlige salamander.

Amakimbirane na Melania Trump ateye gute?

Amakuru yo mu bitangazamakuru byo muri Amerika yo mu ntangiriro y’iki cyumweru, avuga ko Madamu Ricardel na Madamu Trump bapfuye uburyo abantu bari bicajwe mu myanya yo mu ndege ye mu rugendo Madamu Trump yagiriye muri Afurika.

Muri urwo rugendo, Madamu Trump yahaye ikiganiro igitangazamakuru ABC – bitari bikunze kubaho – avuga ko hari abantu bakora mu biro bya White House atizera.

Yavuze ko yagejeje kuri Perezida Trump “inama yanjye y’ukuri n’ibitekerezo by’ukuri, hanyuma na we akore icyo ashaka gukora”.

Mbere yaho, ikinyamakuru The Wall Street Journal cyari cyatangaje ko itsinda rikorana na Madamu Trump ryemeza ko Madamu Ricardel ari we nyirabayazana w'”inkuru mbi” zitangazwa kuri Madamu Trump n’abakozi be.

Iki kinyamakuru cyanatangaje ko yakomeje gushyamirana na James Mattis, umunyamabanga w’Amerika mu bya gisirikare, kubera “ibyemezo bijyanye no gutanga akazi no kunyuranya mu mikorere”.

Madamu Ricardel yari yahawe akazi na John Bolton, umujyanama mu by’umutekano w’igihugu, akuwe mu rwego rw’ubucuruzi rw’Amerika. Afite ubunararibonye bw’imyaka ibarirwa mu macumi akora muri leta.

Amakuru avuga ko Mira Ricardel (ibumoso) na Melania Trump (iburyo) bagiranye amasinde mu rugendo Madamu Trump yagiriye muri Afurika mu kwezi gushize kwa cumi.  Src: BBC

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *