RDC: Abahoze ari abarwanyi ba FDLR basaga 350 bimuriwe i Goma

Abahoze ari abarwanyi b’umutwe wa FDLR n’imiryango yabo bose hamwe bagera kuri 352, bakuwe mu nkambi ya Kanyabayonga bari bamazemo imyaka itatu, boherezwa i Goma mu gihe bitegura gutaha mu Rwanda.

Aba barwanyi boherejwe hafi y’umupaka w’u Rwanda nyuma y’uko babaga mu nkambi, kuva barambika intwaro hasi mu 2014.

Intumwa ya Guverineri wa Kivu y’Amajyaruguru, Heri Vutseme yabwiye ikinyamakuru Actualité ko abo barwanyi bimuwe kuwa Kabiri w’iki Cyumweru.

Ati “Bavuye mu nkambi ahagana saa kumi n’imwe n’igice. Bazava i Goma basubizwa iwabo. Ndemeza ko bose bagiye kuko ndi mu nkambi (Kanyabayonga) kandi nta n’umwe uhasigaye.”

Abaturage bo muri Kanyabayonga bakunze kugaragaza impungenge z’umutekano wabo mu gihe abo barwanyi bakiri muri ako gace.

Vutseme yavuze ko ari ibyishimo bikomeye ku baturage kuko abo barwanyi bashoboraga guteza ikibazo isaha n’isaha.

Bivugwa ko abo barwanyi bajyanywe mu gace ka Munigi, gaherereye mu birometero bitandatu uvuye mu mujyi wa Goma.

Aho ni naho hacumbikiwe inyeshyamba zahoze zirwanya Leta ya Sudani y’Epfo zikaza gutsindwa ubwo Riek Machar na Salva Kiir basubiranagamo.
Abahoze barwanira FDLR bemeye kuva i Kanyabayonga nyuma y’ibiganiro birebire byabahuje na Guverinoma ya Congo, byatangiye mu mpera z’icyumweru gishize.

Inkambi ya Kanyabayonga yagombaga gufungwa bitarenze tariki 20 Ukwakira 2018 nk’uko byemejwe n’Umuryango w’ibihugu byo mu majyepfo ya Afurika (SADC) n’Inama Mpuzamahanga ihuza ibihugu byo mu Karere k’Ibiyaga bigari (ICGLR).

Leta y’u Rwanda ihamagarira abari muri FDLR gutaha, abadafite ibyaha bashinjwa bagafatanya n’abandi kubaka igihugu. Uyu mutwe wo wagiye winangira uvuga ko ukeneye ibiganiro, uterwa utwatsi.

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *