Rusizi: Batatu batawe muri yombi bagerageza guhangika ‘zahabu’ umunya-Turikiya

Polisi y’u Rwanda mu karere ka Rusizi yataye muri yombi abagabo batatu bari mu itsinda ryiyise ‘abameni’, bashinjwa ko baguwe gitumo bagerageza gushuka umucuruzi ukomoka muri Turikiya, ngo agure ibuye bari bafite baryita ‘zahabu’.

Aba basore batatu bafatiwe mu murenge wa Giheke kuri uyu wa Kabiri, bakekwaho kugerageza kugurisha ikintu kimeze nk’ikibuye, cyanditseho amagambo agaragaza uburemere bwacyo n’umwaka cyakorewemo.

Nk’uko RBA yabitangaje, ‘Abameni’ ni itsinda ry’urubyiruko ubusanzwe ngo rihamagara umuntu kuri telefoni cyangwa bakamwandikira ubutumwa bugufi ko bafite imari igurishwa, rimwe na rimwe bakabeshya ko ari zahabu.

Iyo uwo bashutse batabashije kumuhangika ngo bamurye amafaranga cyangwa akagira amakenka, bamwambura ibyo afite byose bakanamuhohotera, n’umuturage ubatanzeho amakuru bakamugirira nabi.

Ndagijimana Ibrahim usanzwe ukora mu kigo kigura kikanohereza hanze amabuye y’agaciro, yavuze ko bageze i Rusizi bajyanywe n’umugabo witwa Gratien wababwiye ko afite zahabu.

Ati “Twaje tuje kureba niba afite ibyangombwa by’inkomoko yayo kugira ngo tuyifate tuyijyane i Kigali, tuyishyire muri laboratwari, tuyigure nk’uko dusanzwe tugura izindi. Mbona ikintu kiri ahongaho, ikibabaje ntaho gihuriye na zahabu.”

Yasabye inzego z’umutekano gukurikirana bene ibi bibazo, kuko bigabanya icyizere abashoramari baba bafitiye u Rwanda nk’igihugu gitekanye.

Ati “Aba turi kumwe ni abanyamahanga, baba barashoye imari yabo mu gihugu bazi neza ko ishingiro rya byose ari umutekano. Iyo umutesheje umwanya agaturuka i Kigali akirirwa mu bintu nk’ibi, bituma barushaho gutera icyizere igihugu cyacu kandi kubera abantu bakeya nakwita abatekamitwe.”

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba, CIP Gasasira Innocent, yavuze ko abatawe muri yombi basanzwe bakora ubwambuzi bushukana, asaba abaturage kujya bashishoza igihe cyose umuntu ababwiye ko afite imari.

Ati “Ni amakuru abaturage batanze ko hari abantu bari bagiye kwambura, polisi irabikurikirana baza gufatirwa mu cyuho. Tunashimira cyane ubufatanye bwa polisi n’abaturage.”

Yavuze ko abatawe muri yombi bashyikirijwe Ubugenzacyaha ngo bukore iperereza, bunasuzuma niba nta bindi byaha bishobora kuba bishamikiye kuri ibyo bikorwa.

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *