Blog

  • Umupilote ‘yatwawe n’ibitotsi’ muri Australia, indege iratana irenga aho yari kugwa ho hafi kilometero 50

    Umupilote ‘yatwawe n’ibitotsi’ muri Australia, indege iratana irenga aho yari kugwa ho hafi kilometero 50

    Abategetsi mu bijyanye n’ingendo z’indege bavuga ko indege nto yarenze ku kibuga yagombaga kugwaho muri Australia ho hafi kilometero 50, nyuma yaho umupilote wayo asinziririye mu cyumba cy’abapilote.

    Uwo mupilote ni we wenyine wari uri muri iyo ndege itwara ibicuruzwa, yavaga i Devonport yerekeza ku kirwa cya King Island muri leta ya Tasmania – imwe mu zigize Australia – ku itariki ya munani y’uku kwezi kwa cumi na kumwe.

    Ibiro bishinzwe umutekano w’ingendo z’indege bya Australia byatangaje ko biri gukora iperereza ku cyaba cyabiteye.

    Iyo ndege yo mu bwoko bwa Piper PA-31 ya kompanyi y’indege ya Vortex Air, yagombaga kuba yasoje urugendo rwayo rwa kilometero 240 ku isaha ya saa moya n’iminota 15 za mu gitondo ku isaha yaho.

    Mu itangazo rigufi ibiro bishinzwe umutekano w’ingendo z’indege bya Australia byasohoye, byavuze ko “muri urwo rugendo, umupilote yasinziriye, bituma indege iguruka irenga ikirwa cya King Island ho hafi kilometero 46”.

    Iyi ndege yari yahagurutse ku kibuga cy’indege cya Devonport kiri mu majyaruguru ya leta Tasmania, imwe mu zigize Australia.

    Neil Hansford, impuguke mu by’indege, yavuze ko Australia ifite amategeko akaze ajyanye n’umunaniro w’abapilote.

    Yabwiye igitangazamakuru cya leta ya Australia ati: “Nta mpamvu n’imwe yumvikana yatuma umuntu unaniwe akwiye gutwara iriya ndege”.

    Ku rubuga rwa interineti rwayo, kompanyi y’indege ya Vortex Air itangaza ko ikora ingendo “z’abantu bari mu matsinda, abo mu bigo bitandukanye ndetse n’iz’abagenzi bidagadura”.

    Ibiro bishinzwe umutekano w’ingendo z’indege bya Australia byatangaje ko bizagirana ikiganiro n’umupilote w’iyo ndege ndetse bigenzure n’uburyo yayitwayemo, mbere yuko bitangaza icyegeranyo ku cyabiteye, mu mwaka utaha wa 2019.

    Mu mwaka ushize wa 2017, abantu batanu barapfuye ubwo indege yerekezaga ku kirwa cya King Island yakoraga impanuka hashize akanya gato ihagurutse ku kibuga cy’indege cya Melbourne.

     

  • Kongo n’Amerika mu ntambara y’amagambo ku ‘mpungenge z’igitero cy’iterabwoba’

    Kongo n’Amerika mu ntambara y’amagambo ku ‘mpungenge z’igitero cy’iterabwoba’

    Repubulika ya Demokarasi ya Kongo ku wa mbere yashinje Leta Zunze Ubumwe z’Amerika guteza “ubwoba butari ngombwa” nyuma yaho iki gihugu kiburiye ko “hashobora kuba igitero cy’iterabwoba” ku nyubako y’ibiro by’uhagarariye Amerika muri Kongo.

    Lambert Mende, minisitiri w’itumanaho akaba n’umuvugizi wa leta ya Kongo, yabwiye ibiro ntaramakuru AFP ati: “Nta kwizera amakuru atangwa n’abantu bashaka gukwirakwiza ubwoba butari ngombwa ndetse n’urujijo mu baturage ba Kongo habura iminsi micye ngo amatora abe”.

    Ni mu gihe muri Kongo hakomeje ibikorwa byo kwiyamamaza, hitegurwa amatora ya perezida – yagiye atinzwa – ateganyijwe ku itariki ya 23 y’ukwezi gutaha kwa cumi na kabiri.

    Ni ayo gusimbura Perezida Joseph Kabila uri ku butegetsi guhera mu kwezi kwa mbere mu mwaka wa 2001, wabugezeho asimbuye se Laurent-Désiré Kabila wari umaze kwicwa arashwe.

    Hazanatorwa kandi abagize inteko ishingamategeko bo ku rwego rw’igihugu no ku rwego rw’intara.

    Bwana Mende yongeyeho ati: “Kuri ubu bimaze kumenyekana ko nta shiti hazaba amatora ari ugutatu ku itariki ya 23 y’ukwezi kwa cumi na kabiri mu mwaka wa 2018, abadashoboye kugira icyo bahindura kuri gahunda y’amatora muri Kongo bari kugerageza kurangaza abaturage ba Kongo”.

    Ku wa gatandatu, ibiro by’uhagarariye Amerika muri Kongo biri mu murwa mukuru Kinshasa, byavuze ko bifite “amakuru yizewe kandi arasa ku ntego yuko hari impungenge z’igitero cy’iterabwoba ku nyubako za leta y’Amerika ziri i Kinshasa”.

    Ku wa mbere, ibyo biro by’uhagarariye Amerika i Kinshasa byafunze imiryango.

    Ibikorwa byo kwiyamamaza byatangiye ku wa kane w’icyumweru gishize, bikaba biteganyijwe kurangira ku itariki ya 21 y’ukwezi gutaha kwa cumi na kabiri.

    Ingingo yo mu itegekonshinga rya Kongo yahaye Bwana Kabila uruhushya rwo kuba agumye ku butegetsi mu gihe hategerejwe gutorwa umusimbura, nubwo bwose manda ye ya kabiri – ari na yo ya nyuma yemerewe n’itegekonshinga – imaze imyaka igera hafi kuri ibiri irangiye.

    Bwana Mende kandi ni na we muvugizi w’umukandida-perezida Emmanuel Ramazani Shadary, ushyigikiwe na Bwana Kabila.

    Mu kwezi gushize kwa cumi, abategetsi ba Kongo bavuze ko aya matora ya perezida azaba nta gisibya kandi ko nta nkunga y’amahanga Kongo icyeneye.

    Mu matora ya perezida yabanje yo mu myaka ya 2006 na 2011, ubutumwa bwo kubungabunga amahoro bw’umuryango w’abibumbye muri Kongo, MONUSCO, bwafashije mu bikoresho no mu bikorwa bijyanye n’ayo matora.

    Ariko umubano hagati ya leta ya Kongo n’ubutumwa bwo kubungabunga amahoro bwa MONUSCO – bwa mbere bugizwe n’ingabo nyinshi cyane ku isi – umaze igihe ucumbagira.

    Leta ya Kongo yakomeje gusaba ko ibikorwa bya MONUSCO – igizwe n’ingabo zirenga ibihumbi 15, abapolisi 1000 n’abakozi b’abasivile 2500 – bihagarara.

  • Nyabihu: Umugore n’umwana we bishwe batemaguriwe mu nzu

    Nyabihu: Umugore n’umwana we bishwe batemaguriwe mu nzu

    Umugore witwa Mukeshimana Florida n’umwana we uri mu kigero cy’imyaka itanu, bari batuye mu Murenge wa Rugera, Akarere ka Nyabihu, basanzwe mu nzu babagamo bishwe batemaguwe.

    Abaturage bo muri aka gace bavuga ko bakeka ko uyu mubyeyi wabanaga n’umwana we gusa, bishwe n’umuntu bari bafitanye amakimbirane ashingiye ku mitungo.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rugera, yabwiye Flash FM, ko umuturanyi w’uyu muryango ari we wa mbere wamenye amakuru y’urupfu rw’aba baturage.

    Yagize ati “Umuturanyi yagiye mu rugo agiye gutira isuka asanga urugi rwegetseho arukubise asanga umurambo w’umugore mu nzu, umwana nawe ntabwo bahise bamubona ariko baje gusanga aryamye ku buriri bamwishe.”

    Yavuze ko uyu muryango nta bantu bari bafitanye ibibazo ariko agaragaza ko hari bamwe mu baturage bavuga ko hari umuntu bari bafitanye amakimbirane ashingiye ku mitungo.

    Yongeyeho ko iyi mirambo yahise ijyanwa mu bitaro kugira ngo isuzumwe ndetse ko n’iperereza ryatangiye.

  • Rubavu: Umusore yishwe aciwe umutwe umurambo ujugunywa mu bishyimbo

    Rubavu: Umusore yishwe aciwe umutwe umurambo ujugunywa mu bishyimbo

    Mu ijoro ryakeye Ndayisenga Pascal w’imyaka 24, yishwe n’abagizi ba nabi bataramenyekana bamuca umutwe umurambo bawujugunya mu bishyimbo.

    Mu rukerera rwo kuri uyu wa Mbere nibwo amakuru y’urupfu rwa Ndayisenga wo mu Mudugudu wa Murambi, Akagari ka Buhaza, Umurenge wa Rubavu yamenyekanye.

    Umwe mu baturanyi witwa Nyiranshuti Claudine avuga ko Ndayisenga, nka saa kumi n’ebyiri z’umugoroba yahanyuze agiye kugura urwagwa akajyana na musaza we bakagarukana akamusezeraho atashye.

    Gusa ngo mu gitondo nyina w’uwishwe yasohotse amubaririza nuko abona umurambo ku nzira.

    Abaturage bavuga kandi ko yari asanzwe ahigwa na bagenzi be byakekwaga ko binjiza urumogi mu gihugu barukuye muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, aho bamuzizaga ko yanyereje urufite agaciro k’ibihumbi 300 Frw.

    Ibi banabishingira ko no mu cyumweru gishize bamuteye icyuma mu rubavu agaceceka akivuza.

    Umubyeyi wa Ndayisenga witwa Nayishyari Marcelline, avuga nimugoroba yamuhaye amafaranga ngo ajye kugura urwagwa rwitwa Musanze kuko yarimo avuga ko afite icyaka, iki gihe nibwo yagiye ntiyagaruka.

    Ati “Mu gitondo ngiye kubaza aho yaguriye urwagwa mbona umurambo we mpita mpuruza, ntawundi wamwishe ni Maniriho kuko yari amaze iminsi amuhigira kuko yari atakimwambukiriza urumogi”.

    Aha niho Col Muhizi Pascal, ukuriye brigade ya 301 ikorera mu turere twa Rubavu na Nyabihu yahereye asaba abaturage kujya batanga amakuru bakamenyesha inzego zibishinzwe abantu binjiza urumogi cyangwa bafitanye amakimbirane, bagakumira ko bigera aho kwicana.

    Ati “Ibi ni ibikorwa by’ubunyamaswa ntibikwiye ko umuntu bamubaga nk’itungo nubwo naryo bikorwa mu kinyabupfura, ntabwo twabyihanganira mwandike abantu bose bavugwaho kwinjiza urumogi”.

    Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu, Habyarimana Gilbert, na we yasabye abaturage gutangira amakuru ku gihe kugira ngo hakumirwe ubwicanyi nk’ubu.

    Ati “Uwinjiza urumogi aba yarunyoye, uko mwabonye bangije uriya muvandimwe ni nako bagira undi kuko baba babaye nk’ibisimba, mudufashe mutange amakuru nubwo mwaba muketse umuntu mujye muhita mubwira mudugudu wenda bakwiyunga hakiri kare”.

    Urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha (RIB) rwatangiye iperereza mu gihe umurambo wa Ndayisenga wajyanywe ku bitaro bya Gisenyi ngo ukorerwa isuzuma. Kugeza ubu harakekwa uwitwa Maniriho utuye mu kagari ka Murambi ari we yakoreraga amwambukiriza urumogi.

  • Police ya Uganda yemeje ko mu kiyaga cya Victoria habaye impanuka y’ubwato bwahitanye abatari bake

    Police ya Uganda yemeje ko mu kiyaga cya Victoria habaye impanuka y’ubwato bwahitanye abatari bake

    Imirambo y’abantu 29 niyo imaze kuboneka nyuma y’impanuka y’ubwato yabereye mu Kiyaga cya Victoria ku ruhande rwa Uganda, kuri uyu wa Gatandatu.

    Ibikorwa byo gushakisha abarohamye byasubitswe ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatandatu byongera gusubukurwa n’ingabo za Uganda zifatanyije na Polisi mu gitondo kuri iki Cyumweru.

    Ntabwo umubare w’abari mu bwato n’icyateye impanuka biratangazwa nkuko Daily Monitor yabitangaje.

    Icyakora, bivugwa ko ubwato bwari butwaye abantu bagera ku ijana. Polisi yaraye itangaje ko imaze gutabara 40 bakiri bazima.

    Mu barohowe ari bazima harimo David Wassaja umuvandimwe w’umwami Ronald Butebi wa Buganda, umuhanzi Iryn Namubiru n’abandi.

    Umunyamakuru wa Daily Monitor mu gitondo cyo kuri iki Cyumweru yatangaje ko hari indi mibiri yari ikivanwa mu mazi.

    Mu baguye muri iyo mpanuka harimo umubyeyi w’abana batatu witwa Sheila Mbonimpa, umugore w’umwe mu bahoze ari abakozi b’Umujyi wa Kampala, akaba mushiki w’umwe mu bayobozi ba UBC TV.

    Umugabo we David Ntege yari amaze umwaka apfuye.

    Biravugwa ko hari indi mibiri itaraboneka yaheze mu bisigazwa by’ubwato bwarohamye.

    Muri Nzeli uyu mwaka nibwo ubundi bwato bwarohamye mu Kiyaga cya Victoria ku ruhande rwa Tanzania, buhitana abasaga 200.

    Abaturage bari benshi baje kureba ibyabaye
  • Prezida Robert Mugabe wahoze ayobora Zimbabwe ‘ntagishobora gutambuka’

    Prezida Robert Mugabe wahoze ayobora Zimbabwe ‘ntagishobora gutambuka’

    Robert Mugabe wahoze ayobora Zimbabwe ari muri Singapore aho yagiye kwivuza icyakora ngo ntakibasha kugenda kubera izabukuru n’uburwayi.

    Kuri uyu wa Gatandatu, Perezida Emmerson Mnangagwa yabwiye abayoboke b’ishyaka rye Zanu PF ryashinzwe na Mugabe, ko uwo mukambwe w’imyaka 94 amaze amezi abiri arwariye muri Singapore.

    Yagize ati “Ubu noneho arashaje. Ntabwo akibasha kugenda ariko icyo azadukeneraho cyose tuzakimuha.”

    Yakomeje agira ati “Turi kumwitaho kuko ni we mubyeyi wa Zimbabwe, ni we watumye Zimbabwe yigenga.”

    Mnangagwa yavuze ko Mugabe byari biteganyijwe ko agaruka mu gihugu tariki 25 Ukwakira ariko ntibyashoboka kuko yari akirembye.

    Icyakora yavuze ko yatangiye koroherwa ku buryo ashobora kugaruka mu gihugu tariki 30 Ugushyingo nkuko AFP yabitangaje.

    Mu Ugushyingo umwaka ushize nibwo igisirikare cyahiritse ku butegetsi Mugabe wari ubumazeho imyaka 37.

    Mnangagwa ni we wahise amusimbura, anatorerwa kuyobora igihugu mu matora ataravuzweho rumwe muri Nyakanga uyu mwaka.

    Kuri ubu Umukambwe Mugabe arifashisha akagare
    Prezida Emmerson Mnangagwa yahumurije abayoboke ba Zanu PF ko Mugabe azataha vuba
  • Iperereza ryashimangiye ihohoterwa rishingiye ku gitsina muri AU

    Iperereza ryashimangiye ihohoterwa rishingiye ku gitsina muri AU

    Nyuma y’amakuru yatangajwe ko muri Komisiyo y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AUC), havugwa ivangura riheza abagore ku myanya ikomeye y’akazi, iperereza ryagaragaje ko abakozi b’igihe gito, abimenyereza umwuga n’abakorerabushake bahuye n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina.

    Ni iperereza ryakozwe n’Intumwa idasanzwe ishinzwe abagore, amahoro n’umutekano muri AU, Bineta Diop; Intumwa idasanzwe ishinzwe Uburenganzira bw’abagore muri Afurika, uri no muri Komisiyo ya Afurika ishinzwe uburenganzira bwa muntu, Lucy Asuagbor n’Umucamanza mu Rukiko rwa Afurika rw’Uburenganzira bwa muntu, Tujilane Rose Chizumila.

    Itangazo rya AU ryashyizwe hanze ku wa 23 Ugushyingo 2018, rivuga ko ihohoterwa rishingiye ku gitsina ryiyongera muri uyu muryango nubwo nta ngamba zihamye zo kurirwanya.

    Rigira riti “Komite yasanze ihohoterwa rishingiye ku gitsina rihari. Hari abantu batumijwe ngo bazatange ubuhamya.”

    Rikomeza rivuga ko “Ubuhamya bwatanzwe buca amarenga ko ihohoterwa rikorwa n’abayobozi ku bakozi b’abagore bafiteho ubushobozi ndetse rimwe na rimwe bajyana muri misiyo zo hanze y’akazi.’’

    Jeune Afrique yanditse ko abakora ihohoterwa bishingikiriza imyanya barimo bakizeza abakozi b’abagore bakorera ubushake n’abimenyereza ko bazabafasha kubona amasezerano arambye.

    Itangazo rya AU ntirigaragaza igihe uyu muryango uzatangirira “guhana wihanukiriye no gushyiraho politiki irwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina no kwihaniza abarigiramo uruhare.”

    Perezida wa Komisiyo ya AU, Moussa Faki Mahamat, azashyiraho komite izacukumbura ku bikorwa 44 by’ihohoterwa byanuganuzwe.

    Ikibazo cy’ihohoterwa muri AUC cyatutumbye ubwo abagore bayikoramo bandikiraga amabaruwa menshi Moussa Faki Mahamat uyiyobora, harimo abiri basinyeho bamusaba gukemura ikibazo cy’ivangura n’icyenewabo mu itangwa ry’akazi.

    Ubusabe bw’abagore 37 bukubiye mu nyandiko yo ku wa 25 Mutarama 2018, yagenewe Moussa Faki Mahamat n’Umwungirije, Kwesi Quartey.

    Bavugaga ko ikibazo nyamukuru ari ivangura riba mu gushaka abakozi muri komisiyo, aho abagore bashoboye bafite n’ubunararibonye bigizwayo bakimwa imyanya ikomeye ahubwo igahabwa abagabo.

    Muri Gicurasi, nibwo Moussa Faki yashyizeho itsinda ry’iperereza ari naryo ryatanze raporo ku byo ryabonye n’ibyifuzo-nama ku ngamba zakemura iki kibazo.

  • RDC:Imibare  y’abana banduye virusi  ya  Ebola irarushaho kuzamuka

    RDC:Imibare y’abana banduye virusi ya Ebola irarushaho kuzamuka

    Imibare  y’abana banduye virusi  ya  Ebola mu  Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo muri iyi misi ya vuba ikomeje kuzamuka, nk’uko bivugwa n’ishami ry’Umuryango w’abibumbye  rishinzwe ubuzima  kw’isi.

    Mu mibare mishya , OMS ivuga ko mu bantu 36 basanganye iyo ndwara muri icyi cyumweru, 7 bari impinja,abandi ari abana bari musi y’imyaka ibiri.

    Byibazwa ko ababyeyi bashobora kuba banduza abana biciye mu mu kubonsa.

    Umuryango w’abibumbye  ushinzwe ubuzima  kw’isi uvuga ko utewe impungenge n’uko  ibigo by’ubuvuzi bitazwi birimo birafasha gukwirakwiza  iyo ndwara kubera nta buryo bafite bwo kuyirwanya, aho hamwe na  hamwe bagikoresha urushinge incuro irenga imwe.

     Uyu muganga yarajyanye umwana w’imisi ine mu kigo bavuriramo Ebola.

     

  • Tshisekedi na Kamerhe bishyize hamwe mu rugamba rwo guhatanira gusimbura Perezida Kabila

    Tshisekedi na Kamerhe bishyize hamwe mu rugamba rwo guhatanira gusimbura Perezida Kabila

    Félix Tshisekedi na Vital Kamerhe bari mu nkingi za mwamba mu mashyaka atavuga rumwe n’ubutegetsi muri Repubulika Iharanira Demokarasi, bahuje imbaraga mu matora yo gushaka uzasimbura Perezida Joseph Kabila.

    Ku wa Gatanu nibwo aba bombi bashyiriye umukono ku masezerano i Nairobi, avuga ko Tshisekedi aziyamamaza nka Perezida mu mu gihe Kamerhe azaba akuriye ibikorwa byo kumwamamaza. Aba bombi bari abakandida kuri uyu mwanya.

    Nyuma yo gushyira umukono kuri aya masezerano, Kamerhe yavuze ko yafashe umwanzuro wo gushyigikira Tshisekedi nka Perezida wa RDC, kuko bombi bafite intego imwe.

    Ati “Njyewe na Felix tumeze nk’impanga, niyo mpamvu twafashe icyemezo cyo gushyira hamwe imbaraga zacu kugira ngo twese duteze imbere igihugu”.

    AFP dukesha iyi nkuru ivuga ko aba bombi bayobora amashyaka akomeye muri RDC, bafashe umwanzuro wo kunga ubumwe kugira ngo barebe ko bazabasha gutsinda Emmanuel Ramazani Shadary ushyigikiwe na Perezida Kabila.

    Ni nyuma y’uko bikuye mu masezerano yari yashyiriweho umukono mu Busuwisi n’amashyaka arindwi, aho yatoranyije Martin Fayulu ngo abe ariwe uzayahagararira mu matora, uyu ashyigikiwe na Jean Pierre Bemba ndetse na Moïse Katumbi.

    Bombi kandi si bashya muri politiki y’iki gihugu kuko Kamerhe yahatanye na Kabila mu 2011, mu gihe Tshisekedi ari umuhungu wa Etienne Tshisekedi warwanyije ubutegetsi bwa RDC mu gihe cy’imyaka 36. Yitabye Imana mu 2017.

    Amatora ya Perezida muri RDC ateganyijwe ku wa 23 Ukuboza 2018. Ibikorwa byo kwiyamamaza byatangiye muri iki Cyumweru.

    Félix Tshisekedi
    Vital Kamerhe

     

  • Mucyumweru cyahariwe ibigo by’imari iciririrtse,harimo kunozwa imitangire ya serivisi zihabwa abakiriya.

    Mucyumweru cyahariwe ibigo by’imari iciririrtse,harimo kunozwa imitangire ya serivisi zihabwa abakiriya.

    Ishyirahamwe ry’Ibigo by’Imari mu Rwanda (AMIR) risaba abanyamuryango baryo kumenyesha abasaba inguzanyo, amafaranga arenga ku nyungu yakwa ku nguzanyo nibyo akora mugihe baba bategereje kuyihabwa.

    Umuyobozi nshingwabikorwa wa AMIR, Aimable Nkuranga  yagiranye ikiganiro nyungurana bitekerezo  n’ abahagaririye ibigo by’imari iciriritse hagamijwe gufasha abaturage gukunda kwizigamira no kumenya icyo inguzanyo batse  igenewe gukora.

     Amafaranga yitwa imifuragiro ubusanzwe ni ayo banki zaka umuntu wese wasabye inguzanyo, kugira ngo habeho kumwigira dosiye, gusura ingwate no kwemera ubusabe bwe agahabwa inguzanyo.

    Abayobozi ba AMIR bavuga ko imifuragiro ari kimwe mu bibangamiye abakiriya b’ibigo by’imari, nyuma y’inyungu yakwa ku nguzanyo nayo ubwayo isanzwe iri ku rugero ruhanitse usanga abakiriya aribyo bibaviramo kwambura ibigo baba batsemo inguzanyo.

    AMIR hamwe na Banki Nkuru y’Igihugu (BNR), bamaze icyumweru bagirana inama nyungurana bitekerezo  n’ibigo by’imari iciriritse mu gihugu hose, babasaba kutavuga ko inyungu ku nguzanyo ari 24% gusa ahubwo bagomba noguhita bababwira ayarengaho yose kugirango umukiriya ave murujijo.

    Umuyobozi nshingwabikorwa wa AMIR, Aimable Nkuranga agira ati:”Ibigo by’imari iciriritse bigomba kumenyesha abakiriya babyo agaciro ka serivisi zose bahabwa”.

    AMIR kandi isaba ko amasezerano uhabwa inguzanyo agirana n’ikigo cy’imari, agomba kuba yanditse mu rurimi umukiriya yumva. ” kuko akenshi usanga yanditse mu cyongereza kandi ntabwo ariko abantu bose bacyumva”

    Umucungamutungo w’Umurenge SACCO  Rwamagana  ariwe Maniragaba  Rugabirwa  Alexis,yagaragaje impugenge bagenzi be bagakwiye  kugenzura  zigendanye n’amakuru atangwa  n’ikigo gishizwe kugaragaza  ko umukiriya uje kwaka ideni ko ntahandi yatanze ingwate abazaniye, dore ko we ahamya ko yahuye n’icyo kibazo kuwo yari yahaye miliyoni ebyiri ,yajya kureba kureba agasanga ntadeni afite, nyuma yiminsi mike akabona hamanitswe amatangazo bavugako iyongwate igiye kugurishwa kubera ideni ry’iyindi banki, yakurikirana agasanga ngo indangamuntu zakera batarazishyize muri sisiteme ari nayo yakoreshejwe icyo gihe hatangwa inguzanyo, akabasaba ko buri muntu wese ufite inshingano akwiye kugenzura kimwe ku kindi kugirango ejo batazisanga munkiko  dore ko ngo basaba AMIR kubongerera ubumennyi mu mategeko kuko mu minsi irimbere bagiye kuzajya bajya kuburana  nabazajya baba bambuye banki bayoboye .

    Maniragaba  Rugabirwa  Alexis Umucungamutungo w’Umurenge SACCO  Rwamagana.

    Umuyobozi wungirije w’Ishyirahamwe ry’Abadage ritera inkunga AMIR, Denis Simpunga avuga ko uretse imifuragiro, inyungu ya 24% yakwa ku nguzanyo nayo ubwayo ngo iri ku rugero rwohejuru  kandi ko bari    kuganira na BNR ndetse n’ibigo by’imari kugira ngo hasuzumwe uburyo iki kibazo cyakemuka.

    Abayobozi bibigo by’imari iciriritse nabo bari bakurikiranye iyo nama nyungurana bitekerezo.