Umupilote ‘yatwawe n’ibitotsi’ muri Australia, indege iratana irenga aho yari kugwa ho hafi kilometero 50

Abategetsi mu bijyanye n’ingendo z’indege bavuga ko indege nto yarenze ku kibuga yagombaga kugwaho muri Australia ho hafi kilometero 50, nyuma yaho umupilote wayo asinziririye mu cyumba cy’abapilote.

Uwo mupilote ni we wenyine wari uri muri iyo ndege itwara ibicuruzwa, yavaga i Devonport yerekeza ku kirwa cya King Island muri leta ya Tasmania – imwe mu zigize Australia – ku itariki ya munani y’uku kwezi kwa cumi na kumwe.

Ibiro bishinzwe umutekano w’ingendo z’indege bya Australia byatangaje ko biri gukora iperereza ku cyaba cyabiteye.

Iyo ndege yo mu bwoko bwa Piper PA-31 ya kompanyi y’indege ya Vortex Air, yagombaga kuba yasoje urugendo rwayo rwa kilometero 240 ku isaha ya saa moya n’iminota 15 za mu gitondo ku isaha yaho.

Mu itangazo rigufi ibiro bishinzwe umutekano w’ingendo z’indege bya Australia byasohoye, byavuze ko “muri urwo rugendo, umupilote yasinziriye, bituma indege iguruka irenga ikirwa cya King Island ho hafi kilometero 46”.

Iyi ndege yari yahagurutse ku kibuga cy’indege cya Devonport kiri mu majyaruguru ya leta Tasmania, imwe mu zigize Australia.

Neil Hansford, impuguke mu by’indege, yavuze ko Australia ifite amategeko akaze ajyanye n’umunaniro w’abapilote.

Yabwiye igitangazamakuru cya leta ya Australia ati: “Nta mpamvu n’imwe yumvikana yatuma umuntu unaniwe akwiye gutwara iriya ndege”.

Ku rubuga rwa interineti rwayo, kompanyi y’indege ya Vortex Air itangaza ko ikora ingendo “z’abantu bari mu matsinda, abo mu bigo bitandukanye ndetse n’iz’abagenzi bidagadura”.

Ibiro bishinzwe umutekano w’ingendo z’indege bya Australia byatangaje ko bizagirana ikiganiro n’umupilote w’iyo ndege ndetse bigenzure n’uburyo yayitwayemo, mbere yuko bitangaza icyegeranyo ku cyabiteye, mu mwaka utaha wa 2019.

Mu mwaka ushize wa 2017, abantu batanu barapfuye ubwo indege yerekezaga ku kirwa cya King Island yakoraga impanuka hashize akanya gato ihagurutse ku kibuga cy’indege cya Melbourne.

 

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *