Police ya Uganda yemeje ko mu kiyaga cya Victoria habaye impanuka y’ubwato bwahitanye abatari bake

Imirambo y’abantu 29 niyo imaze kuboneka nyuma y’impanuka y’ubwato yabereye mu Kiyaga cya Victoria ku ruhande rwa Uganda, kuri uyu wa Gatandatu.

Ibikorwa byo gushakisha abarohamye byasubitswe ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatandatu byongera gusubukurwa n’ingabo za Uganda zifatanyije na Polisi mu gitondo kuri iki Cyumweru.

Ntabwo umubare w’abari mu bwato n’icyateye impanuka biratangazwa nkuko Daily Monitor yabitangaje.

Icyakora, bivugwa ko ubwato bwari butwaye abantu bagera ku ijana. Polisi yaraye itangaje ko imaze gutabara 40 bakiri bazima.

Mu barohowe ari bazima harimo David Wassaja umuvandimwe w’umwami Ronald Butebi wa Buganda, umuhanzi Iryn Namubiru n’abandi.

Umunyamakuru wa Daily Monitor mu gitondo cyo kuri iki Cyumweru yatangaje ko hari indi mibiri yari ikivanwa mu mazi.

Mu baguye muri iyo mpanuka harimo umubyeyi w’abana batatu witwa Sheila Mbonimpa, umugore w’umwe mu bahoze ari abakozi b’Umujyi wa Kampala, akaba mushiki w’umwe mu bayobozi ba UBC TV.

Umugabo we David Ntege yari amaze umwaka apfuye.

Biravugwa ko hari indi mibiri itaraboneka yaheze mu bisigazwa by’ubwato bwarohamye.

Muri Nzeli uyu mwaka nibwo ubundi bwato bwarohamye mu Kiyaga cya Victoria ku ruhande rwa Tanzania, buhitana abasaga 200.

Abaturage bari benshi baje kureba ibyabaye

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *