Prezida Robert Mugabe wahoze ayobora Zimbabwe ‘ntagishobora gutambuka’

Robert Mugabe wahoze ayobora Zimbabwe ari muri Singapore aho yagiye kwivuza icyakora ngo ntakibasha kugenda kubera izabukuru n’uburwayi.

Kuri uyu wa Gatandatu, Perezida Emmerson Mnangagwa yabwiye abayoboke b’ishyaka rye Zanu PF ryashinzwe na Mugabe, ko uwo mukambwe w’imyaka 94 amaze amezi abiri arwariye muri Singapore.

Yagize ati “Ubu noneho arashaje. Ntabwo akibasha kugenda ariko icyo azadukeneraho cyose tuzakimuha.”

Yakomeje agira ati “Turi kumwitaho kuko ni we mubyeyi wa Zimbabwe, ni we watumye Zimbabwe yigenga.”

Mnangagwa yavuze ko Mugabe byari biteganyijwe ko agaruka mu gihugu tariki 25 Ukwakira ariko ntibyashoboka kuko yari akirembye.

Icyakora yavuze ko yatangiye koroherwa ku buryo ashobora kugaruka mu gihugu tariki 30 Ugushyingo nkuko AFP yabitangaje.

Mu Ugushyingo umwaka ushize nibwo igisirikare cyahiritse ku butegetsi Mugabe wari ubumazeho imyaka 37.

Mnangagwa ni we wahise amusimbura, anatorerwa kuyobora igihugu mu matora ataravuzweho rumwe muri Nyakanga uyu mwaka.

Kuri ubu Umukambwe Mugabe arifashisha akagare
Prezida Emmerson Mnangagwa yahumurije abayoboke ba Zanu PF ko Mugabe azataha vuba

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *