Rubavu: Umusore yishwe aciwe umutwe umurambo ujugunywa mu bishyimbo

Mu ijoro ryakeye Ndayisenga Pascal w’imyaka 24, yishwe n’abagizi ba nabi bataramenyekana bamuca umutwe umurambo bawujugunya mu bishyimbo.

Mu rukerera rwo kuri uyu wa Mbere nibwo amakuru y’urupfu rwa Ndayisenga wo mu Mudugudu wa Murambi, Akagari ka Buhaza, Umurenge wa Rubavu yamenyekanye.

Umwe mu baturanyi witwa Nyiranshuti Claudine avuga ko Ndayisenga, nka saa kumi n’ebyiri z’umugoroba yahanyuze agiye kugura urwagwa akajyana na musaza we bakagarukana akamusezeraho atashye.

Gusa ngo mu gitondo nyina w’uwishwe yasohotse amubaririza nuko abona umurambo ku nzira.

Abaturage bavuga kandi ko yari asanzwe ahigwa na bagenzi be byakekwaga ko binjiza urumogi mu gihugu barukuye muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, aho bamuzizaga ko yanyereje urufite agaciro k’ibihumbi 300 Frw.

Ibi banabishingira ko no mu cyumweru gishize bamuteye icyuma mu rubavu agaceceka akivuza.

Umubyeyi wa Ndayisenga witwa Nayishyari Marcelline, avuga nimugoroba yamuhaye amafaranga ngo ajye kugura urwagwa rwitwa Musanze kuko yarimo avuga ko afite icyaka, iki gihe nibwo yagiye ntiyagaruka.

Ati “Mu gitondo ngiye kubaza aho yaguriye urwagwa mbona umurambo we mpita mpuruza, ntawundi wamwishe ni Maniriho kuko yari amaze iminsi amuhigira kuko yari atakimwambukiriza urumogi”.

Aha niho Col Muhizi Pascal, ukuriye brigade ya 301 ikorera mu turere twa Rubavu na Nyabihu yahereye asaba abaturage kujya batanga amakuru bakamenyesha inzego zibishinzwe abantu binjiza urumogi cyangwa bafitanye amakimbirane, bagakumira ko bigera aho kwicana.

Ati “Ibi ni ibikorwa by’ubunyamaswa ntibikwiye ko umuntu bamubaga nk’itungo nubwo naryo bikorwa mu kinyabupfura, ntabwo twabyihanganira mwandike abantu bose bavugwaho kwinjiza urumogi”.

Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu, Habyarimana Gilbert, na we yasabye abaturage gutangira amakuru ku gihe kugira ngo hakumirwe ubwicanyi nk’ubu.

Ati “Uwinjiza urumogi aba yarunyoye, uko mwabonye bangije uriya muvandimwe ni nako bagira undi kuko baba babaye nk’ibisimba, mudufashe mutange amakuru nubwo mwaba muketse umuntu mujye muhita mubwira mudugudu wenda bakwiyunga hakiri kare”.

Urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha (RIB) rwatangiye iperereza mu gihe umurambo wa Ndayisenga wajyanywe ku bitaro bya Gisenyi ngo ukorerwa isuzuma. Kugeza ubu harakekwa uwitwa Maniriho utuye mu kagari ka Murambi ari we yakoreraga amwambukiriza urumogi.

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *