Nyabihu: Umugore n’umwana we bishwe batemaguriwe mu nzu

Umugore witwa Mukeshimana Florida n’umwana we uri mu kigero cy’imyaka itanu, bari batuye mu Murenge wa Rugera, Akarere ka Nyabihu, basanzwe mu nzu babagamo bishwe batemaguwe.

Abaturage bo muri aka gace bavuga ko bakeka ko uyu mubyeyi wabanaga n’umwana we gusa, bishwe n’umuntu bari bafitanye amakimbirane ashingiye ku mitungo.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rugera, yabwiye Flash FM, ko umuturanyi w’uyu muryango ari we wa mbere wamenye amakuru y’urupfu rw’aba baturage.

Yagize ati “Umuturanyi yagiye mu rugo agiye gutira isuka asanga urugi rwegetseho arukubise asanga umurambo w’umugore mu nzu, umwana nawe ntabwo bahise bamubona ariko baje gusanga aryamye ku buriri bamwishe.”

Yavuze ko uyu muryango nta bantu bari bafitanye ibibazo ariko agaragaza ko hari bamwe mu baturage bavuga ko hari umuntu bari bafitanye amakimbirane ashingiye ku mitungo.

Yongeyeho ko iyi mirambo yahise ijyanwa mu bitaro kugira ngo isuzumwe ndetse ko n’iperereza ryatangiye.

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *