Mucyumweru cyahariwe ibigo by’imari iciririrtse,harimo kunozwa imitangire ya serivisi zihabwa abakiriya.

Ishyirahamwe ry’Ibigo by’Imari mu Rwanda (AMIR) risaba abanyamuryango baryo kumenyesha abasaba inguzanyo, amafaranga arenga ku nyungu yakwa ku nguzanyo nibyo akora mugihe baba bategereje kuyihabwa.

Umuyobozi nshingwabikorwa wa AMIR, Aimable Nkuranga  yagiranye ikiganiro nyungurana bitekerezo  n’ abahagaririye ibigo by’imari iciriritse hagamijwe gufasha abaturage gukunda kwizigamira no kumenya icyo inguzanyo batse  igenewe gukora.

 Amafaranga yitwa imifuragiro ubusanzwe ni ayo banki zaka umuntu wese wasabye inguzanyo, kugira ngo habeho kumwigira dosiye, gusura ingwate no kwemera ubusabe bwe agahabwa inguzanyo.

Abayobozi ba AMIR bavuga ko imifuragiro ari kimwe mu bibangamiye abakiriya b’ibigo by’imari, nyuma y’inyungu yakwa ku nguzanyo nayo ubwayo isanzwe iri ku rugero ruhanitse usanga abakiriya aribyo bibaviramo kwambura ibigo baba batsemo inguzanyo.

AMIR hamwe na Banki Nkuru y’Igihugu (BNR), bamaze icyumweru bagirana inama nyungurana bitekerezo  n’ibigo by’imari iciriritse mu gihugu hose, babasaba kutavuga ko inyungu ku nguzanyo ari 24% gusa ahubwo bagomba noguhita bababwira ayarengaho yose kugirango umukiriya ave murujijo.

Umuyobozi nshingwabikorwa wa AMIR, Aimable Nkuranga agira ati:”Ibigo by’imari iciriritse bigomba kumenyesha abakiriya babyo agaciro ka serivisi zose bahabwa”.

AMIR kandi isaba ko amasezerano uhabwa inguzanyo agirana n’ikigo cy’imari, agomba kuba yanditse mu rurimi umukiriya yumva. ” kuko akenshi usanga yanditse mu cyongereza kandi ntabwo ariko abantu bose bacyumva”

Umucungamutungo w’Umurenge SACCO  Rwamagana  ariwe Maniragaba  Rugabirwa  Alexis,yagaragaje impugenge bagenzi be bagakwiye  kugenzura  zigendanye n’amakuru atangwa  n’ikigo gishizwe kugaragaza  ko umukiriya uje kwaka ideni ko ntahandi yatanze ingwate abazaniye, dore ko we ahamya ko yahuye n’icyo kibazo kuwo yari yahaye miliyoni ebyiri ,yajya kureba kureba agasanga ntadeni afite, nyuma yiminsi mike akabona hamanitswe amatangazo bavugako iyongwate igiye kugurishwa kubera ideni ry’iyindi banki, yakurikirana agasanga ngo indangamuntu zakera batarazishyize muri sisiteme ari nayo yakoreshejwe icyo gihe hatangwa inguzanyo, akabasaba ko buri muntu wese ufite inshingano akwiye kugenzura kimwe ku kindi kugirango ejo batazisanga munkiko  dore ko ngo basaba AMIR kubongerera ubumennyi mu mategeko kuko mu minsi irimbere bagiye kuzajya bajya kuburana  nabazajya baba bambuye banki bayoboye .

Maniragaba  Rugabirwa  Alexis Umucungamutungo w’Umurenge SACCO  Rwamagana.

Umuyobozi wungirije w’Ishyirahamwe ry’Abadage ritera inkunga AMIR, Denis Simpunga avuga ko uretse imifuragiro, inyungu ya 24% yakwa ku nguzanyo nayo ubwayo ngo iri ku rugero rwohejuru  kandi ko bari    kuganira na BNR ndetse n’ibigo by’imari kugira ngo hasuzumwe uburyo iki kibazo cyakemuka.

Abayobozi bibigo by’imari iciriritse nabo bari bakurikiranye iyo nama nyungurana bitekerezo.

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *