Blog

  • Umuhanzi Tonzi yiyeguriye ibikorwa by’urukundo yita kubafite ubumuga

    Umuhanzi Tonzi yiyeguriye ibikorwa by’urukundo yita kubafite ubumuga

    Umuhanzi akaba n’umuramyi  mundirimbo z’Imana Clementine Uwitonze  umaze kubaka izina akaba azwi nka  Tonzi muri muzika , yatangarije Imenanews.com  ko kuri ubu yashyize imbaraga mu  kuzajya agera ku miryango yose  ifite abana bafite ubumuga hakarebwa uko  bagezwa mu bigo bibarera bakitabwaho ,hagamijwe kurengera ubuzima bwabo,kubageza ku iterambere bityo ntibaheranwe n’ibibazo.

    Umuhanzi Tonzi

    Iyi gahunda avuga ko yizeye ko izafasha by’umwihariko abo bana kurushaho kubaho neza abafite impano zikagaragara hakarebwa uburyo zatezwa imbere zikabyazwa umusaruro ,abandi na bo  bakigishwa gukora imirino inyuranye aho kubaho bigunze kandi bashoboye.

    Iki gikorwa avuga ko yagitangiye kandi hakaba hari icyizere cyo kugera kuntego, gusa ngo hakaba  hari imbogamizi yagiye ahura nazo ariko agahamya  ko zitizigeze zimuca intege muri  gahunda yihaye kugeza ubwo yahuye  na mugenzi we  yagejejeho icyo gitekerezo bagahuza  bakiyemeza gufatanya.

    Avuga ko hari abana batangiye kurererwa mu kigo kitwa “Izere mubyeyi” kibarizwa mu Busanza mu Mujyi wa Kigali ngo gusa azakomeza kuganira n’ibigo bitandukanye byita ku bana bafite ubumuga kugira ngo ibyo bigo bifate n’abandi bana bakigaragara hirya no hino  nyamara bakeneye kwitabwaho by’umwihariko.

    Yagize ati “Nzakomeza kuganira n’ibigo binyuranye kugira ngo abana batandukanye  bafite ubumuga bashyirwe muri ibyo bigo kugirango babashe gukurikiranwa no gufashwa mu buzima bwabo bwa buri munsi.”

    Ibikorwa  by’urukundo Tonzi yatangije abinyuza mu mushinga yise “Birashoboka dufatanyije.”

    Mu rwego rw’ubukangurambaga hagamijwe kugaragaza ko abafite ubumuga nabo ari ab’agaciro,ubushize Tonzi na bagenzi be bakoze indirimbo yiswe “c’est possible”, yerekana ko umuntu ubana n’ubumuga nawe ashoboye kwiteza imbere, agateza imbere umuryango n’igihugu cyose muri rusange.

    Umuhanzi  Tonzi yamenyekanye mu ndirimbo zitandukanye zagiye zinakundwa cyane harimo iyitwa : Na ijue, Sijja muvako, Uhorana nange, Shima Imana.

     

     

  • Umukobwa wa nyir’uruganda rwa Huawei yafatiwe muri Canada

    Umukobwa wa nyir’uruganda rwa Huawei yafatiwe muri Canada

    Umukobwa wa nyir’uruganda rwa Huawei yatawe muri yombi muri Canada, akaba ashobora koherezwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika kuburanirayo.

    Meng Wanzhou asanzwe ari umuyobozi ushinzwe imari muri Huawei, akaba n’umuyobozi wayo wungirije.

    Ntabwo icyatumye atabwa muri yombi kiramenyekana ariko Leta Zunze Ubumwe za Amerika zimaze iminsi zikora iperereza ku mikoranire yaba iri hagati ya Huawei na Iran kandi icyo gihugu cyarafatiwe ibihano.

    Meng yatawe muri yombi tariki 1 Ukuboza nk’uko BBC yabitangaje.

    Ambasade y’u Bushinwa muri Canada yamaganye iryo fatwa, isaba ko uwo mukobwa arekurwa byihuse.

    Iri fatwa rije mu gihe u Bushinwa na Amerika bisa n’ibiri mu ntambara y’ubucuruzi, kuko buri gihugu cyongereye imisoro ku bicuruzwa biva mu kindi.

    Bije kandi mu gihe ibihugu by’i Burayi byatangije kwamagana uburyo iherutse gukora bukwirakwiza internet ya 5G, bivuga ko ashobora kuba ari uburyo bushya bw’u Bushinwa bwo kwifashishwa mu butasi.

    Minisiteri y’ubutabera muri Canada yatangaje ko kuri uyu wa Gatanu aribwo Meng azajya imbere y’ubutabera aburana ku koherezwa muri Amerika.

    Iyo Minisiteri yanze kugira byinshi itangaza kuri urwo rukiko kubera ko Meng yanze ko bishyirwa mu itangazamakuru, na bike byatangajwe bikaba byakozwe ku itegeko ry’urukiko.
    Huawei yasohoye itangazo ishimangira ko yubahiriza amategeko aho ikorera hose, bityo ko bizeye ko ubutabera bwa Canada na Amerika buzagira umwere Meng.

    Abagize Inteko Ishinga Amategeko muri Amerika, bakunze gusaba ko ibikoresho bya Huawei bicibwa muri icyo gihugu bakeka ko bishobora kwifashishwa mu butasi.

  • Diane Rwigara n’umubyeyi we Mukangemanyi bagizwe abere

    Diane Rwigara n’umubyeyi we Mukangemanyi bagizwe abere

    Urukiko Rukuru rwagize abere Nshimiyimana Diane Rwigara na nyina Mukangemanyi Adeline, ku byaha baregwaga birimo gukora no gukoresha inyandiko mpimbano, kugambirira guteza imvururu muri rubanda n’icyaha cy’ivangura no gukurura amacakubiri.

    Ni urubanza rumaze iminsi 439 ihwanye n’umwaka umwe, amezi abiri n’iminsi 13, kuko bafashwe ku mugoroba wo ku wa 23 Nzeli 2017.

    Saa munani n’umunota umwe kuri uyu wa Kane nibwo inteko y’abacamanza yinjiye mu cyumba cy’iburanisha, umucamanza abanza kwibutsa ko gufata amashusho n’amafoto nta burenganzira, bibujijwe.

    Diane na nyina bageze mu rukiko abacamanza bamaze kwicara, barimbye mu myambaro ikoze mu bitenge.

    Umucamanza yahereye kuri Mukangemanyi ureganwa n’abandi ku cyaha cyo kugambirira guteza imvururu cyangwa imidugararo muri rubanda, ariko bo baburanishijwe badahari.

    Abo ni Mugenzi Thabita Gwiza, Mukangarambe Xaverine, Mushayija Edmond alias Sacyanwa na Jean Paul Turayishimiye bose bari mu mahanga, bareganywe na Mukangemanyi kubera ko iki cyaha bagiketsweho hashingiwe ku butumwa bw’amajwi bagiye boherezanya kuri WhatApp.

    Nyuma yo gusuzuma ubwiregure bwa Mukangemanyi ku gukoresha amagambo yafashwe nk’agamije guteza imvururu, umucamanza yavuze ko icyaha kibaho iyo ayo magambo yakoreshejwe mu ruhame.

    Mu gutangaza umwanzuro, yahereye ku isuzuma ryakozwe harebwa niba ubwo butumwa bwari bugenewe rubanda.

    Umucamanza yavuze ko icyo Ubushinjacyaha bushingiraho burega Mukangemanyi ari amajwi yifashe akoherereza Mugenzi, Mushayija na Mukangarambe cyangwa ayo bagiye bamwoherereza, harimo aho we yavugaga ko ‘aba bantu nta mbuto yo gutegeka bafite, icyo bazi ari ukwica gusa’.

    Umucamanza yavuze ko ibiganiro bagiranaga byumvikanisha ko umuntu yasaga n’aho abwira uwo bari kumwe, akifata ijwi akohereza nk’umuntu umwe ubwira undi.

    Icyakurikiye kwari ukureba niba ari imvugo zavugiwe mu ruhame, itegeko rikaba risobanura ko uruhame ari ahantu hateraniye abantu barenze babiri, cyangwa ubutumwa butangajwe hakoreshejwe internet cyangwa itangazamakuru.

    Ubutumwa bwoherejwe ngo bufatwa nk’uruhame ari uko ubwohererejwe ashobora nawe kubwoherereza undi, kandi ubwohereje afite ubushake ko ibyo yohereje bikwirakwizwa.

    Kuri Mukangemanyi na bagenzi be, urukiko rwasanze ubutumwa bwarabaga bwohererejwe umuntu umwe, nta bushake bwo kubugeza ku bantu benshi.

    Bityo ngo ntibyafatwa nko ‘gukwirakwiza’ kuko ari ubutumwa umuntu yageneraga mugenzi we, atari abantu benshi. Umucamanza yanavuze ko kuba ababikoze bose barakurikiranywe, bitafatwa nko “gushishikariza” kuko nta muntu ubushinjacyaha bwagaragaje ko yashukaga abandi.

    Umucamanza yanifashishije urubanza rwa Bizimungu Pasiteri na Ntakirutinka baregwaga gushishikariza abandi kujya mu migambi mibi, binyuze mu nama zo gushinga ishyaka PDR Ubuyanja.

    Icyo gihe ngo bavugaga ko ubutegetsi bwariho buvangura, buyobowe n’abatutsi n’ibindi, kandi ngo ntaho byagaragaye ko ubwo butumwa bwagejejwe kuri rubanda, bityo urukiko ntirwabibahanira.

    Ku bw’ibyo urukiko rwasanze ibyo Mukangemanyi Adeline na bagenzi be baregwa bitagize icyaha baregwa.

    Ku cyaha cy’ivangura no gukurura amacakubiri kuri Mukangemanyi, umucamanza yasobanuye ko kibarwa iyo hari nk’amagambo ashobora gutera intugunda bishingiye ku ivangura, kandi hakaba hari uri kubyinjizwamo cyangwa kubikangurirwa.

    Umucamanza yavuze ko urukiko rusanga Ubushinjacyaha burega Mukangemanyi na bagenzi be bushingiye ku majwi avuga ko leta yigaruriye abantu baturutse i Burundi n’Abagogwe kandi ngo ari bo bakora ubwicanyi, agasaba Tabitha kutegera bene abo bantu n’ibindi.

    Ngo muri ayo majwi hari n’aho yavuze ko Mucyo Jean de Dieu yishwe ahondaguwe imihini, ko umuherwe Rwabukumba yishwe bakabeshya ko yiyahuye.

    Umucamanza yavuze ko nabyo bihurira ku kuba amajwi yashingiweho yarahererekanyijwe, kandi ngo ntaho bigaragara ko ayo majwi hari uwo “yashishikarije”, kereka iyo Ubushinjacyaha bumugaragaza.

    Yavuze ko iyo abantu bahuje umugambi bititwa ‘gushishikariza’ ahubwo ari ugucura umugambi cyangwa kugambana, kurusha gukurura amacakubiri nk’uko babiregwa.

    Umucamanza yavuze ko hanashingiwe ku zindi manza zaciwe, kuganira ibintu hagati y’abantu babiri bidahagije ngo bigire icyaha kuko bitaba ari uruhame.

    Umucamanza yavuze ko kuba Ubushinjacyaha butaragaragaje ko ubutumwa bw’amajwi bagiye bahererekanya hari ahandi bwageze cyangwa nko ku mbuga nkoranyambaga ari bo ubwabo babikoze, bitakwitwa icyaha, ati “bityo nta cyaha cyo gukurura amacakubiri cyakozwe.”

    Imyanzuro kuri Diane Rwigara

    Ku cyaha cyo guteza imvururu Diane yaregwaga hashingiwe ku kiganiro yagiranye n’abanyamakuru agakoresha amagambo anenga ubutegetsi, abamwunganira bireguye ko yatanze ibitekerezo bye bwite kandi abyemererwa n’Itegeko Nshinga, ndetse ko atavugishaga rubanda kuko yabwiraga abanyamakuru b’umwuga.

    Umucamanza ariko yavuze ko itegeko rigena ko ibitekerezo bwite bitagomba kubangamira ituze rya rubanda n’imyitwarire mbonezabupfura. Aha yavuze ko icyarebwe cyari ukumenya niba Diane yarangishije rubanda ubutegetsi cyangwa yari agamije gukurura imvururu.

    Umucamanza yavuze ko Ubushinjacyaha burega Diane kwamamaza ibihuha agamije kwangisha abaturage ubutegetsi, guteza imidugararo n’uko abanyarwanda basubiranamo, ariko yisobanuye ko ari ukuri, nk’akarengane mu kwimura abantu ku nyungu rusange, ko ubukungu buri mu bantu bamwe, ko abantu baburirwa irengero n’ibindi, kandi ubuyobozi ntibugire icyo bubikoraho.

    Umucamanza yavuze ko ubushinjacyaha burega Diane kwangisha abaturage ubutegetsi cyangwa guteza imvururu yamamaza ibihuha, hatagaragajwe uko byakozwe kandi hatarebwa gusa kuba amagambo yavuze afatwa nk’atari ay’ukuri.

    Yavuze ko itegeko ry’u Rwanda n’amasezerano mpuzamahanga byemerera umuntu gutanga igitekerezo nubwo byagira uwo bishimisha cyangwa bidashimisha, kikaba icyaha igihe bibangamiye ituze rusange.

    Ku gukangurira rubanda kwanga ubutegetsi, umucamanza yavuze ko hari hakwiye kugaragazwa ibimenyetso bimushinja, bitari ukugenekereza. Yashimangiye ko Ubushinjacyaha bwagombaga kugaragaza ko amagambo ye ateza intugunda cyangwa imidugararo, ariko ko bitakozwe, bityo icyo ntikimuhama.

    Ku kijyanye n’impapuro mpimbano yakoresheje ashaka kwiyamamaza mu matora y’Umukuru w’Igihugu mu 2017, umucamanza yahereye ku busabe bw’uwunganira Diane Rwigara, Me Buhuru Pierre Celestin, wavugaga ko mu gufata umwanzuro hagenderwa ku itegeko rigenga amatora aho kuba igitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda.

    Umucamanza ariko yavuze ko mu itegeko rigenga amatora harimo ngo “bitabangamiye ibiteganywa n’andi mategeko” cyangwa ngo “bitabujijwe ko hafatwa ibihano bikomeye”, bityo ibyo Me Buhuru yasabaga nta shingiro bifite kuko ryemera ko n’andi mategeko yakwifashishwa.

    Yavuze ko Ubushinjacyaha bwagaragaje ko hari abantu Diane yagiye yaka imyirondoro ababwira ko agiye kubashakira akazi ko kwamamaza umukandida wa FPR Inkotanyi, agashakisha imyirondoro ahantu hatandukanye n’ibindi, akayishyira ku rutonde yashyikirije Komisiyo y’Amatora nk’abamushyigikiye, akanabahimbira imikono.

    Bwanagaragaje ko isuzuma rya Kigali Forensic Laboratory (KFL) ryerekana ko imikono yakoreshejwe yiganywe, ariko ngo kuba KFL yerekana ko imikono ari imihimbano, byari kubera Ubushinjacyaha ikimenyetso cyo gutangira iperereza, si igihamya ko ari Diane wayihimbye.

    Umucamanza yanavuze ko nubwo hari ubuhamya bwatanzwe n’abavuga ko imikono yabo yiganywe, nta n’umwe ushinja Diane Rwigara ko ari we wayihimbye.

    Bityo ngo Ubushinjacyaha ntibugaragaza uko byagiye bikorwa ku buryo bivamo ibyaha bya Diane Rwigara. Ikindi ni uko mu turere two hanze ya Kigali, Diane yari afite abamusinyishirizaga babazwa ibyo bakoze.

    Kuba Diane Rwigara ngo yarajyanye imikono mihimbano muri Komisiyo y’Amatora, Ubushinjacyaha ngo bwagombaga kugaragaza niba yarayijyanyeyo abizi. Kuba butarabigaragaje, ngo ibimenyetso by’ubushake bwo gukora icyaha ntibyuzuye.

    Umucamanza yanavuze ku kuba ubushinjacyaha buvuga ko urutonde Nshimiyimana yatanze muri NEC harimo umuntu utari mu Rwanda ubwo gusinya byakorwaga, n’uwitabye Imana mu 2016 hakanagaragazwa icyangombwa cyo kwitaba Imana.

    Urukiko ngo rwasanze nko ku muntu utari uhari, bigaragaza ko atari we wisinyiye. Gusa ngo urukiko rwari rukeneye kumenya niba ari Diane wabasinyiye, kandi byagombaga kugaragazwa n’Ubushinjacyaha, ntibyakorwa.

    Ikindi cyagarutsweho ni sim card nyinshi zafatiwe mu nzu ya Diane Rwigara mu gihe cy’isaka, bikaza kugaragara ko abo zanditseho bari mu bice bitandukanye by’igihugu, imyirondoro yabo ikaba iri mu bamusinyiye.

    Urukiko rwavuze ko kuba nko muri Kicukiro aho Diane yishakiye imikono, harimo umuntu wari ufitiwe sim card na Diane kandi akaba yari mu bamusinyiye, bishoboka ko yayifashishije mu kumusinyira. Gusa ngo hari hakenewe ibimenyetso kurusha kubikeka. Ibyo ngo bikaba byanzura ko nta bimenyetso simusiga byerekana ko iki cyaha yagikoze.

    Ibirego byose byateshejwe agaciro

    Umucamanza yanzuye ko ku birego byose, “urukiko rwemeje ko ikirego cy’ubushinjacyaha nta shingiro gifite.”

    Yavuze ko urukiko rwemeje ko icyaha cyo guteza imvururu n’amacakubiri kuri Mukangemanyi, Mukangarambe, Gwiza, Mushayija na Turayishimiye, kitabahama.

    Ati “Rukaba rwemeje ko abo bamaze kuvugwa ari abere.”

    Kuri Diane Rwigara, urukiko rwemeje ko ibyaha byo guteza imvururu no gukora inyandiko mpimbano bitamuhama. Rwemeje ko ari umwere ndetse ko amagarama y’urubanza aguma mu isanduku ya leta.

    Nyuma y’isomwa ry’uru rubanza, Ubushinjacyaha bwatangaje ko “nk’uko bisanzwe bwubaha ibyemezo by’inkiko.”

    Mu butumwa bwanyujije kuri Twitter, Ubushinjacyaha bwakomeje bugira buti “Turaza gusoma neza dusesengure icyemezo cy’Urukiko mu rubanza rw’ubushinjacyaha bwarezemo Diane Rwigara n’abagenzi be, duhitemo icyo gukora hakurikijwe ibyo amategeko ateganya.”

    Diane Rwigara, murumuna we Anne n’umubyeyi wabo Mukangemanyi Rwigara batawe muri yombi ku wa 23 Nzeri 2017. Ku wa 23 Ukwakira 2017 Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwategetse ko Anne arafungurwa, ntiyakomeza gukurikiranwa.

    Ku wa 5 Ukwakira 2018 Urukiko Rukuru rwemeje ko nabo barekurwa by’agateganyo, bakomeza kuburana bari hanze.

  • Amajyaruguru: Bakajije umurego mu gufata abateye abana inda

    Amajyaruguru: Bakajije umurego mu gufata abateye abana inda

    Mu gihe kugeza ubu hari umukwabu wo gushaka abagabo bateye abana b’abakobwa inda batarageza ku myaka y’ubukure, hari bamwe mu baturage bo mu Ntara y’Amajyaruguru bavuga ko uburyo buri gukoreshwa bukwiriye kwigwaho neza ngo kuko gufunga umuntu wigeze gutera inda mu myaka itanu ishize bigira ingaruka ku watewe inda n’umwana wavutse.

    Umubare utari muto w’abana basambanyijwe bakanaterwa inda ni wo watumye inzego z’Ubuyobozi zihagurukira iki kibazo mu buryo budasanzwe kuri ubu uvuzwe wese ko yateye inda umwana ataruzuza imyaka y’ubukure n’aho yaba yarabikoze mbere bikamenyekana uwo yasambanyije yarakuze ubu ari kubiryozwa.

    Bamwe mu baturage bo mu Ntara y’Amajyaruguru bavuga ko hagakwiriye gukoreshwa ubushishozi bundi busa nko kudohora ngo kuko mbere bitashyizwemo imbaraga bigatuma uwateraga umwana inda yaritaga ku mwana na nyina, none ubu nawe akaba ari gutabwa muri yombi hatarebwe aho uwo mwana na nyina basigaye.

    Hari uwagize ati“Nanjye ndi umugore banteye inda ntarageza ku myaka y’ubukure ariko ubu narakuze murumva bidateye inkeke gufunga umuntu kandi yafashaga umwana na nyina ndetse bombi bamaze gukura ?”

    Imibare ikabije kandi iteye inkeke benshi banavuga ko ariyo ntandaro yo guhagurukira iki kibazo birenze ibyari bisanzwe ni abasaga ibihumbi 17 bagaragajwe mu mwaka wa 2016 ko batewe inda batagejeje ku myaka y’ubukure, umubare wakwiyongera cyane mu gihe hamenyekana n’abasambanyijwe ariko ntibaterwe inda.

     

  • Burundi: Umupolisi yarashe umugore we ahita apfa

    Burundi: Umupolisi yarashe umugore we ahita apfa

    Majoro Nduwimana Prime arashinjwa kwica umugore we amurashishije imbunda y’akazi ya pisitoli, nyuma y’amakimbirane bari bagiranye.

    Nduwimana yarashe umugore we mu ijoro ryo ku wa Kabiri tariki ya 4 Ukuboza 2018, mu rugo rwabo ruri i Kajiji, Komini Muha, mu mujyi wa Bujumbura. Abaturanyi bakaba bavuga ko yamurashe isasu ryamwishe ubwo yari asohotse mu nzu yiruka ahunga.

    Umwe mu baturanyi wabo yagize ati “Ni muri Kajiji, iruhande yo ku musigiti niho yamurasiye,  yari umugore we,  yatangiye kumurasira mu nzu ariko ayanyuma yayamurashe yiruka; ni ukuvuga ngo yitwa Nduwimana Prime”.

    Amakuru aturuka mu gihugu cy’u Burundi, avuga ko uyu mupolisi yarashishije umugore we imbunda yo mu bwoko bwa pisitori yari afite, bityo ngo akaba yanakomerekeje umwana umugore we yari ahetse mu mugongo.

    Nduwimana ngo yatawe muri yombi ubu akaba ari mu maboko y’ubushinjacyaha.

    Umugore warashwe na Majoro Nduwimana
  • Perezida Sisi wa Misiri mu myiteguro ikomeye yo kuyobora AU

    Perezida Sisi wa Misiri mu myiteguro ikomeye yo kuyobora AU

    Perezida wa Misiri, Abdel Fattah al-Sisi, yatangiye imyiteguro ikomeye yo gusimbura Perezida Paul Kagame ku buyobozi bw’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, AU.

    Mu ntangiriro za 2019 nibwo Misiri izasimbura u Rwanda ku buyobozi bwa AU, nyuma ya manda y’umwaka umwe.

    Mu bikorwa bigamije kugaraza aho Misiri igeze yitegura gutanga umusanzu wayo mu iterambere rya Afurika ibinyujije mu kuyobora AU, harimo Inama ya Africa 2018 Forum iteganyijwe kubera mu Mujyi wa Sharm El Sheikh ku wa Gatandatu.

    Iyi nama yaturutse ku gitekerezo cya Perezida Sisi iziga ku birebana no guteza imbere urubyiruko hibandwa ku kwihangira imirimo ndetse no gukomeza kongerera abagore ubushobozi.

    Guverinoma ya Misiri yatangaje ko iteganya gutangiza amahugurwa agenewe abayobozi bato ba Afurika, mu gihe ubuyobozi bw’ikibuga cy’indege cya Cairo bwo bwavuze ko buzashyiraho inzira yihariye izakoreshwa n’abantu bafite pasiporo zo mu bihugu bigize AU.

    Asharq Al-Awsat dukesha iyi nkuru ivuga ko ibi byose bizakorwa mu rwego rwo gushimangira umwanya wa Misiri muri Afurika, mbere y’uko iki gihugu gitangira kuyobora AU.

    Ishami rishinzwe ishoramari muri COMESA ryagize uruhare mu gutegura inama ya Africa 2018 Forum, ritangaza ko izahuriza hamwe abakuru b’ibihugu bya Afurika 10 ndetse n’abahanga 60 baturutse hirya no hino ku Isi.

    Heba Salama uyobora Ishami rishinzwe ishoramari muri COMESA yagize ati“Iki gikorwa kizahuriza hamwe abantu bakomeye mu bucuruzi muri Afurika, barebe uburyo bafatanya mu ishoramari ndetse banaganire ku bibazo birebana n’iterambere ry’umugabane n’uburyo watezwa imbere.”

    Minisitiri w’Igenamigambi n’Amavugurura mu Misiri, Hala al-Saeed, yavuze ko mu bikorwa bateganya muri iyi nama harimo guhugura abagore ku birebana n’imiyoborere, gahunda zigamije gufasha urubyiruko rwa Afurika kumenya icyo rwifuza gukora ndetse n’uburyo Misiri yarushaho kugira uruhare mu miyoborere ya Afurika.

    Misiri kandi irateganya gutegura Imurikagurisha Nyafurika ry’ubucuruzi rizahuriza hamwe abikorera bo mu bihugu bitandukanye bya Afurika.

  • Misiri: Umukinnyi wa filime ashobora gufungwa  azira imyambarire itemewe

    Misiri: Umukinnyi wa filime ashobora gufungwa azira imyambarire itemewe

    Umukinnyi wa filime wo mu Misiri witwa Rania Roussef ashobora gufungwa igihe cy’imyaka itanu nyuma yo kuregwa kwangiza umuco kubera kwambara ikanzu igaragaza amatako.

    Ku wa 29 Ugushyingo 2018, i Caire mu Misiri habereye umuhango wo gusoza iserukiramuco mpuzamahanga rya Filime. Umwe mu bakinnyi ba filime bakomeye muri iki gihugu bari bitabiriye uyu muhango, harimo na Rania Youssef w’imyaka 45.

    Uyu mugore ubwo yatambukaga ku itapi itukura, yari yambaye ikanzu ndende igera ku birenge, ariko ibonerana, ku buryo amatako ye yose yagaragaraga, ibintu bitashimishije bamwe mu bakomeye ku muco w’iki gihugu kigendera ku mahame y’idini ya islam.

    Abanyametegeko babiri bahise batanga ikirego bamushinja kwambara iby’urukozasoni, icyaha gishobora gutuma ahanishwa igifungo cy’imyaka itanu aramutse ahamwe na cyo. Urukiko ruzafata umwanzuro kuri iki kirego, ku wa 12 Mutarama umwaka utaha.

    Uyu mugore amaze kubona ko ibyo yakoze hari abo bitashimishije, yasabye imbabazi, anicuza impamvu yatumye abikora. Ati “iyo mbimenya si mba narambaye iriya kanzu.”

    Mu 2017, umuhanzikazi witwa Shyma yatawe muri yombi ashinjwa icyaha nk’iki biturutse ku mashusho y’indirimbo ye yitwa Andy Zoroof, ashotora abagabo.

  • Uruhinja rwa mbere rwavutse muri Brezile hifashishijwe nyababyeyi yakuwe mu murambo w’umuntu

    Uruhinja rwa mbere rwavutse muri Brezile hifashishijwe nyababyeyi yakuwe mu murambo w’umuntu

    Umwana w’uruhinja w’umukobwa yavutse afite ubuzima bwiza hifashishijwe nyababyeyi yakuwe mu murambo w’umuntu.

    Igikorwa cyamaze amasaha 10 cyo gutera nyababyeyi mu mubyeyi w’uru ruhinja – cyaje gukurikirwa no kumwongerera ubushobozi bwo kuba yabyara – cyabereye i São Paulo muri Brezile mu mwaka wa 2016. Uyu mubyeyi w’imyaka 32 y’amavuko, yavutse nta nyababyeyi afite.

    Hamaze kubaho ibikorwa 39 byo gutera nyababyeyi zitanzwe n’abantu bakiriho, harimo n’ababyeyi bahaye abakobwa babo nyababyeyi, ibyo bikorwa bikaba byaravutsemo abana 11.

    Ariko ibikorwa 10 byari byarabanje byo gutera nyababyeyi ikuwe mu murambo w’umuntu, hamwe ntibyagenze neza, ahandi inda zivamo.

    Kuri iyi nshuro, uwatanze iyi nyababyeyi yari umubyeyi w’abana batatu wari ugeze mu kigero cy’imyaka 40 y’amavuko, wapfuye azize kuva amaraso mu bwonko.

    Uyu yahaye nyababyeyi yaje gutuma uru ruhinja ruvuka, yari arwaye indwara izwi nka Mayer-Rokitansky-Küster-Hauser syndrome, yibasira buri mugore umwe muri buri bagore 4500 ku isi, ituma igitsina cy’umugore na nyababyeyi bitirema neza.

    Ariko intanga ze zari zimeze neza, nta kibazo zifite. Ni yo mpamvu abaganga bashoboye kumukuramo intanga ngore ze, bakazihuza n’intanga ngabo z’uwaje kuba se w’urwo ruhinja.

    Uyu mugore yahawe imiti yaciye intege urwungano rw’ubwirinzi bw’umubiri rwe ngo umubiri we utahava urwanya iyo nyababyeyi yatewemo ukayisohora hanze.

    ‘Intambwe ndende itewe mu buvuzi’

    Hashize hafi ibyumweru bitandatu, yatangiye kujya mu mihango.

    Hashize amezi arindwi, yatewemo za ntanga zahujwe.

    Nuko igihe gisanzwe gutwita bimara kirangiye, umwana w’uruhinja w’umukobwa upima ibiro bibiri n’inusu avuka umubyeyi we abazwe, ku itariki ya 15 y’ukwezi kwa cumi na kabiri mu mwaka ushize wa 2017.

    Dr Dani Ejzenberg wo ku bitaro bya das Clínicas by’i São Paulo, yagize ati:

    “Nyababyeyi za mbere zatewe zikuwe mu bantu bakiriho zabaye intambwe ndende itewe mu buvuzi, bituma abagore benshi b’ingumba bashobora kubyara hifashishijwe abatanga nyababyeyi bakwiye n’ibikoresho byo mu buvuzi bicyenewe”.

    ‘Ibintu bishimishije cyane’

    “Ariko gucyenera utanga nyababyeyi ukiriho ni imbogamizi ikomeye kuko abazitanga ni bacye cyane, bikaba bimenyerewe ko uwo muntu uyitanga aba ari uwo mu muryango we ufite ubwo bushake kandi abyemerewe n’amategeko cyangwa akaba ari umwe mu nshuti za hafi cyane”.

    Dr Srdjan Saso, wo kuri Kaminuza ya Imperial College London mu Bwongereza, yavuze ko kuvuka k’urwo ruhinja ari “ibintu bishimishije cyane”.

    Yongeyeho ati:

    “Bishishikariza kuba hazakoreshwa nyababyeyi z’abandi benshi batandukanye, bikoresha ikiguzi kiri hasi kandi bituma hirindwa ibyago bituruka mu kubaga abatanga nyababyeyi baba bakiriho”.

  • Perezida Bashir ashobora kuguma ku butegetsi hakurikijwe ubusabe bwabagize inteko

    Perezida Bashir ashobora kuguma ku butegetsi hakurikijwe ubusabe bwabagize inteko

    Abadepite muri Sudani bashyigikiye ko Perezida Omar Bashir aguma ku butegetsi, kugira ngo havanweho igihe ntarengwa cyo kuyobora iki gihugu.

    Abadepite 294 benshi biganjemo abo mu ishyaka rye (National Congress Party (NCP), bashyigikiye ko hahindurwa ingingo yo mu Itegeko Nshinga, Bashir akongera gutorwa muri manda ya gatatu mu 2020.

    Abdul Rahman Mohamed Ali uyobora ishyaka rya NCP mu Nteko Ishinga Amategeko, yabwiye itangazamakuru ko abadepite 294 bamaze gusaba ko havanwaho igihe ntarengwa cyo kuyobora Sudani, bityo bikemerera Bashir kuguma ku butegetsi.

    Ati “Abadepite 294 baturutse mu mashyaka 33, bemeje gutanga iki cyifuzo kuri Perezida w’Inteko kugira akomeze kuyobora ku mwanya wa perezida, hagahindurwa ingingo ya 58 yo mu itegeko nshinga yari isanzwe yemera kutarenza manda ebyiri.”

    Abdul Rahman Mohamed Ali avuga ko icyifuzo cyo guhindura iri itegeko, ari ugushaka gukomeza kubungabunga umutekano w’igihugu nk’uko The East African kibivuga.

    Agira ati “Twemera ko umuntu wenyine wagumishaho umutekano w’iki gihugu ari Perezida Bashir, twemeranyije ko tugomba guhindura ingingo ya 178 iha ububasha perezida bwo kwirukana abayobozi ba za leta muri iki gihugu.”

    Umuyobozi w’Inteko, Ibrahim Ahmed Omer, nawe yakiriye iki cyifuzo, avuga ko kigiye kwigwaho hakurikijwe amategeko agenga Inteko Ishinga Amategeko.

    Yagize ati “Twamaze kwakira urwandiko rwatanzwe n’abadepite, rukubiyemo icyifuzo cyo guhindura ingingo ya 58 na 178, izi ngingo zivuze byinshi ku hazaza ha politike y’iki gihugu, tuzashyira iki cyifuzo imbere y’abagize inteko bakiganire hakurikijwe amategeko y’inteko.”

    Perezida Bashir ari ku butegetsi kuva mu 1989. Mu kwezi gushize, bamwe mu badepite bake bari mu Nteko Ishinga Amategeko, bamaganye ihindurwa ry’itegeko rigenga amatora, bavuga ko bazanamagana amatora yo mu 2020.

    Bavuga ko hakwiye kwimakazwa demokarasi mu gihugu, guhagarika intambara iri mu Ntara ya Darfur na Kordofan y’Amajyepfo no gushyiraho uburenganzira mu gutanga ibitekerezo.

  • USA:Barunamira George H.W. Bush wahoze ari Perezida bwa nyuma

    USA:Barunamira George H.W. Bush wahoze ari Perezida bwa nyuma

    Umurambo wa George H.W. Bush wahoze ari Perezida wa Leta Zunze ubumwe z’Amerika ari nawe wabaye  umukuru w’igihugu wa 41, kuva ejo kuri uyu wa mbere uri mu ngoro y’inama Nshingamategeko  i Washington aho ababyifuza batangiye kuwunamira ubwa nyuma.

    Iyo ngoro ifunguriye abategetsi hamwe n’abaturage bifuza kumwunamira kugeza ejo kuwa gatatu. Yitabye Imana ari muri leta ya Texas aho yari asanzwe aba ku musi wa gatanu afite imyaka 94 y’amavuko, ahitanwe n’indwara.

    Ejo ku wa mbere mu ngoro y’inama nshingamateka, abategetsi batandukanye i Washington baramwibutse ubwa nyuma, banashima n’ibyo yakoreye igihugu.

    Bush, wayoboye  manda imwe gusa kuva mu 1989 kugera mu 1993, azaturirwa igitambo cya misa  yo kumusezeraho ku musi wa gatatu muri katedarale i Washington. Gushyingurwa kwe   biteganijwe ku munsi wa kane muri Texas,aho  Trump n’umugore  we Melania Trump bazaba bitabiriye uyu muhango wo kumuherekeza.